IMIRASIRE.com http://imirasire.com/ Amakuru, Imyidagaduro, Imikino, Indirimbo, Hirya no hino, urwenya, Mu mahanga, en SPIP - www.spip.net IMIRASIRE.com http://imirasire.com/local/cache-vignettes/L144xH67/siteon0-9cf4c.png?1490238756 http://imirasire.com/ 67 144 Inkomoko y'umunsi mpuzamahanga w'abakozi http://imirasire.com/Inkomoko-y-umunsi-mpuzamahanga-w-abakozi.html http://imirasire.com/Inkomoko-y-umunsi-mpuzamahanga-w-abakozi.html 2017-05-01T04:49:36Z text/html en munyankindi dedicatekey slider
Umunsi mpuzamahanga w'abakozi ufite inkomoko ku cyiswe “Haymarket affair”, iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y'akazi yagabanywa akagirwa umunani ku munsi.
- Amateka n'umuco / dedicatekey, slider

Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko icyo gihe ubwo polisi yageragezaga kubatatanya ngo bareke kwigaragambya, umuntu utaramenyekanye yateye igisasu hagati mu bigaragambyaga, maze abapolisi nabo bahita barasa bica bane mu bigaragambyaga.

Uyu munsi benshi bakunze kwita “May day” cyangwa (umunsi wa Gicurasi) waje kugirwa umunsi mpuzamahanga mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa yari yatumijwe ivuga ku kinyejana cyari gishize habaye impinduramatwara, byahurirayne n'imurikabikorwa Mpuzamahanga ryagaragazaga ibikorwa by'indashyikirwa byagezweho mu nzego zitandukanye, yaba ikoranabuhanga, ubumenyi n'ubugeni.

Muri iyo nama impirimbanyi y'uburenganzira bw'abakozi Raymond Lavigne, atanga igitekerezo ko buri mwaka itariki ya 1 Gicurasi, hajya hibukwa bariya bakozi bishwe baharanira uburenganzira bwabo mu myigaragambyo y'i Chicago.

Ahanini icyo abantu baharaniraga ni uburenganzira bw'umukoreshwa kuko kubera kwiyongera gukabije kw'inganda kwariho icyo gihe mu kinyejana cya 19, ba nyir'inganda n'abakoresha bakoreshaga nabi abakozi babo bagendereye kubona inyungu y'ikirenga.

Itariki ya 1 Gicurasi iza kwemezwa mu 1891. Uyu munsi waje kwitabirwa cyane n'ibihugu byagenderaga ku matwara ya gisosiyalisiti na gikomunisiti, aho mu nama mpuzamahanga y'amashyaka ya gisosiyaliste yabereye Amsterdam mu 1904, basabwe kujya bigaragambya kuri iyi tariki kugira ngo bashyirirweho amasaha umunani y'akazi atarenga.

Iyi nama yabigize ihame ku mahuriro y'abakozi y'ibihugu byose ko tariki ya mbere Gicurasi, bagomba guhagarika akazi aho bishoboka bikaba bitanateza ingaruka ku bakozi.

Mu bihugu byinshi urwego rw'abakozi rwaharaniye ko tariki ya mbere Gicurasi yagirwa umunsi w'ikiruhuko bigerwaho, hakanibukwa abazize guharanira uburenganzira bw'abakoreshwa mu myigaragambyo y'i Chicago.

Uwo munsi wakomeje kuba umunsi ukomeye mu bihugu nk'u Bushinwa, Koreya y'Amajyarugu, Cuba n'u Burusiya, aho hakorwa imihango ikomeye yo kuwizihiza muri ibyo bihugu.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada ho, uyu munsi wizihizwa byemewe mu kwezi kwa cyenda. Impamvu wizihizwa iyi tariki itandukanye n'inkomoko yawo igaturuka ko nyuma y'iyicwa ry'abigaragambyaga i Chicago, Perezida w' Amerika Grover Clleveland yatinye ko kwizihiza uyu munsi ku itariki nyir'izina byaba uburyo bwo gutuma hibukwa ubwicanyi bwabaye nk'aho bishwe na Leta, kuko bishwe na Polisi.

Umunsi mpuzamhanga w'abakozi wizihizwa byemewe n'amategeko tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka mu bihugu birenga 80 harimo n'u Rwanda.

Mu Rwanda, hatangwa ikiruhuko ku bakozi, hakanatoranywa umukozi wakoze neza kurusha abandi muri uwo mwaka mu bigo bimwe na bimwe akabishimirwa.

Gahunda ya Goverinoma y'Imyaka Irindwi ( 2010-2017) yo guhanga imirimo mishya itari iy'ubuhinzi n'ubworozi, igera ku ibihumbi magana abiri (200,000 non-farm jobs) buri mwaka.

Mu 1955, Kiliziya Gaturika yaje guharira uyu munsi Mutagatifu Yozefu urugero rw'abakozi, umugabo wa Bikiramariya wabyaye Yezu/Yesu, kuko Kiliziya imufata Yozefu nk'uhagarariye abakozi n'abanyabukorikori,; we yari umubaji.

NKindi Alpha

Wari uziko ku isi habayeho Jenoside zikomeye zikayijegeza ? Dore izavuzwe cyane http://imirasire.com/Wari-uziko-ku-isi-habayeho-Jenoside-zikomeye-zajegeje-isi-Dore-izavuzwe-cyane.html http://imirasire.com/Wari-uziko-ku-isi-habayeho-Jenoside-zikomeye-zajegeje-isi-Dore-izavuzwe-cyane.html 2017-04-14T14:42:39Z text/html en munyankindi kwibuka23 dedicatekey slider
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ibihugu byinshi byo ku isi byifatanyije n' u Rwanda kwibuka ,ariko mu myaka irenga isaga 103 ishize, isi yibasiwe na Jenoside zitandukanye, umubare w' ubwoko runaka ukaba warahatikiriye, izi Jenoside zikaba zirimo n' iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, yahitanye abarenga miliyoni imwe.
- Amateka n'umuco / kwibuka23, dedicatekey, slider

Uretse iyabaye mu Rwanda dore izindi zabaye ku isi zagize ubukana zikanayijegeza cyane

1.Jenoside y'Abarmenia

Iyi Jenoside yabaye mu mwaka wa 1915, aho ubwoko bw'Abarumeneniya bari batuye muri Ottoman baragoswe baricwa bitegetswe na Leta ya Ottoman.

Hirya no hino muri Armenia hagiye hatahurwa ibyobo birunzemo imibiri yabazize Jenoside

Kwicwa kw' aba baturage byatumye abandi bahunga, ariko abahunze bishwe n'indwara kuko bagiye bashyirwa mu nkambi, kugeza ubu imibare itangazwa, ivuga ko abanya -Rumenia barenga miliyoni imwe bishwe hagati y'umwaka wa 1915 na 1923

2.Jenoside yakorewe Abayahudi

Abayahudi benshi barundanywagwa mu byumba birimo ikabica bakabarundanya

Nyuma yo kujya ku butegetsi mu mwaka wa 1933, ishyaka ry'aba NAZI ryayoboraga u Budage, ibyariranze byari ukwica gusa.

Aba-NAZI bakomeje kwita Abayahudi abantu bivanga muri Politike, bakaba baranavugaga ko ari abantu baje gusahura ubukungu bw'u Budage n' ibindi bihugu babagamo.

Mu mwaka wa 1938, aba NAZI batangiye kujya bafata Abayahudi bakabarundanyiriza mu nkambi zitandukanye mu gihugu cy'u Budage.

Ubusanzwe aba NAZI bari abantu bakunda intambara, uko bagendaga bigarurira uduce dutanduknye tw'u Burayi, aho bageraga hose bafataga Abayahudu bakabarundanyiriza mu nkambi, ariko umugambi wabo wari utaramenyekana.

Ubwo ingabo z' Abadage zagabaga igitero mu bihugu bitandukanye, ibi byatumye Abayahudu barenga milinyoni imwe bicwa.

Ibyo ntibyahagarariye aho, aba NAZI bakomeje kujya bubaka inkambi zo kwiciramo Abayahudi mu duce twa Auschwitz – Birkanau, Treblinka, Belzec, Chelmno na Sobibor, Abayahudi barenga miliyoni 2 barishwe hakoreshwe imyuka y' uburozi, cyangwa bakabashyira aho babakoreraho igeregeza mu mamashini.

Kubera ko izo nkambi Abayahudi babagamo zari zimeze nabi cyane, ibi byatumye abenshi bapfa. Amakuru atangwa avuga ko Abayahudi barenga miliyoni 6 bishwe ku mugabane w'u Burayi, mu mwaka wa 1945, ibi byose byakozwe na Adolfe Hitler wayoboraga aba NAZI.

3.Jenoside yakorewe abanya-Cambodia

Mu mwaka wa 1975, uwitwa Khmer Rouge yatorewe kuyobora Cambodia, akijyaho yavuze ko hagiye kubaho impinduka ku bantu bari bafite ubushobozi buke.

Nyamara Khmer Rouge akijyaho yahise avanaho icyitwa uburezi mu gihugu, amadini arayaca, amavuriro n' ibijyanye n' ikoranabuhanga arabihagarika. Khmer Rouge yategetse ko abatuye mu mijyi ya Cambodia bahimuka ku ngufu ndetse anategeka abaturage ko bagomba kujya bakora akazi nta biryo bahawe cyangwa ngo baruhuke.

Bamwe mu baturage cyane abakuze bananiwe kujya bakora badahemwa cyangwa kubera ubushobozi buke, abenshi batangiye kujya bicwa, akajya anica abo yavugaga ko batavugaga rumwe na Leta ye.

Khmer Rouge yakomeje kujya yibasira abaganga, abarimu n'abandi bari barize, ubwo batangiye kujya batotezwa bakanicwa, ibi byarakorerwaga muri gereza yitwa Tuol Sleng.

Mu myaka ine Khmer Rouge yamaze ku butegetsi, abaturage bari hagati ya miliyoni imwe n'ebyiri barishwe.

4 Jenoside yakorewe muri Bosiniya

Iyi Jenoside yatangiye mu mwaka wa 1991, muri uwo mwaka Yugoslavia yatangiye kujya icikamo ibice bitewe n' amoko bikozwe n'abayobozi bamwe nka Slobodan Milosevic.

Muri icyo gihe, Slovenia yatangiye gusaba ubwigenge ariko bikamena amaraso, icyo gihe na Croatia yavuze ko ishaka ubwigenge, ibi rero byatumye havuka intambara hagati y'amoko muri Yugoslavia.

Guhera ubwo, ingabo za Yugoslavia zinjiye mu gace ka Croatia, abaturage batari bake barishwe, cyane mu gace ka Vukovar na Dubrovnik, aha habaye ukwica abantu bigizwemo uruhare n'abasirikare b'aba Selibiya.

Mu mwaka wa 1992, izindi ntara zatangiye kuvuga ko zishaka kwigenga, Bosnia na Herzegovina, ibi yatumye haba imirwano ikomeye hagati y'abaturage n'ingabo ziturutse muri Serbia.

Muri izi ntambara, abarwanaga bishe abasivili batagira ingano. Abasirikare n'abandi barwanaga bakoze ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, gutegeka abantu kuva mu byabo no kwica.

Mu gace ka Srebrenica, ingabo za Bosnia zari ziyobowe na General Radko Mladic, icyo gihe izi ngabo zishe abasivile, barimo abagabo n'abahungu barenga ibihumbi 75.
Kubera iyo ntambara, umuryango mpuzamahanga washyizeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia mu mwaka wa 1993.

Uru rukiko rwashyiriweho guhana abagize uruhare mu gutera inkunga abishe abasivile ibihumbi 96.

Nkindi Alpha

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana http://imirasire.com/Umufasha-wa-Gen-Castal-arahamya-ko-yamenye-ko-abatutsi-bagiye-kwicwa-ndetse-na-Perezida-Habyarimana.html http://imirasire.com/Umufasha-wa-Gen-Castal-arahamya-ko-yamenye-ko-abatutsi-bagiye-kwicwa-ndetse-na-Perezida-Habyarimana.html 2017-04-08T10:44:58Z text/html en munyankindi slider dedicatekey kwibuka23

Uwimana Athanasie, umufasha wa Gen Nsabimana Deaogratias bahimbaga Castal yatangarije Artiges Guy umugenzacyaha i Bruxelles taliki 30/06/1994 ko mbere yo guhamagarwa ngo aherekeze Perezida Habyarimana mu mishyikirano y'amahoro yagombaga gusinyirwa Arusha umugabo we yari ahangayikishijwe n'ikintu gishobora guturika bigatuma intambara yongera kwegura.
- Amateka n'umuco / slider, dedicatekey, kwibuka23

Uwimana avuga ko urebye ukuntu imitwe myinshi yakusanyaga intwaro, n'ukuntu abanyapolitiki batumvikanaga n'uburyo umugabo we yategujwe igitaraganya ku wa 05/04/1994 ko agomba guherekeza Perezida i Dar- Es- Salam taliki 06/04/94 byamuteye impungenge bitewe no kutumva impamvu y'urwo rugendo.

Gen Nsabimana Deogratias

Uwimana Athanasie yavuze ko yari yarabwiwe n'umufasha we ko hari abantu bazatsembwa, nubwo ngo atamubwiye urutonde, yahoraga amusaba kwitegura igihe cyose, akavuga ko ukwicwa kwa Gatabazi kwari kugiye kuba nk'imbarutso y'ubwicanyi bwari bwarateguwe ariko Gen Nsabimana arabihagarika.

Umufasha wa Gen Nsabimana yavuze ko iraswa ry'indege yari twaye Perezida Habyarimana n'abari kumwe nawe yabimenyeshejwe taliki 06/04/1994 saa mbiri na mirongo ine, taliki ya 7/4/1994 nyuma ya saa sita ajya kureba umurambo w'umugabo we ngo umufasha wa Perezida Habyarimana yamubwiye ko ibyabaye byagombaga kuba.

Umuryango w'Agathe Habyarimana wishimiraga kwicwa kw'Abatutsi muri Jenoside
Nk'uko abakobwa ba Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana babitangarije Ababiligi abakoraga iperereza ry'iraswa ry'indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ngo Agathe Habyarimana n'umuryango we bashimishwaga n'amakuru y'iyicwa ry'Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Uwanyigira Jeanne na Uwimbabazi Marie Claire bavuga ko nyuma y'iraswa ry'indege yari itwaye Perezida Habyarimana n'abari bayirimo bagiye Kanombe kureba umurambo wa se taliki ya 07/Mata 1994 ahagana mu ma saa moya y'igitondo batwawe n'abasirikali bari mu barindaga Perezida.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko basanze imirambo 7 harimo n'uwase iri ukwabo, naho iy'abapilote b'Abafaransa iri ukwayo n'iy'abarundi bakavuga ko imbere y'inzu hari Abafaransa 4 bavugaga ko indege yahanuwe n'isasu ryo mu bwoko bwa stinger.

Bavuga ko igihe bari batangiye gusenga umugore wa Habyarimana yasabye ko Interahamwe zafashwa mu kwikiza umwanzi kandi ingabo z'u Rwanda zikegura intwaro, Godeliva mushiki wa Perezida wari umubikira avuga ko Abatutsi bose bakwiye kwicwa.

Uwimbabazi Claire mu buhamya bwe avuga ko ari kumwe n'abasirikare 138 muri camp Kigali taliki ya 08 Mata 1994 bamweretse aho Ababirigi biciwe irunde rw'inzu hafi y'umuryango naho Uwanyigira Jeanne abasirikali bamubwira ko bariya basilikali b'Ababirigi bari bakwiye kwicwa aho kugirango bazacirwe urubanza.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko italiki 07 Mata abagize umuryango wa Perezida Habyarimana bari bamaze kuhagera harimo n'abihaye Imana, ngo barishimaga iyo umwe mubo bita abanzi bicwaga, cyane cyane ngo amakuru yatangwaga n'abarindaga Perezida kandi bakigamba, ku bw'ubwo bwicanyi.

Uwanyigira na Uwimbabazi bavuga ko ubwo bari baherekeje umurambo wa se mu buruhukiro bwo kwa muganga (morgue) i Kanombe, umuganga witwa Baransalitse yavuze ko umurambo wa Minisitiri w'intebe Agata wo ushyirwa ahandi ukwawo naho Jean Juc Habyarimana ababwira ko yari agiye gushota umupira kuri Agata ariko ntiyabikora bareba.

Abari kwa Perezida Habyarimana bavuga ko Mobutu yaba yaramenyesheje umugore wa Habyarimana iby'iryo hanurwa ry'indege, mbere gato, ariko ntaburire umugabo we.

Nkindi Alpha

Waba uzi Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines? Dore amateka ye http://imirasire.com/Waba-uzi-Capt-Mbaye-Diagne-wapfuye-atabara-abahungiye-muri-Hotel-Mille-Collines-Dore-amateka-ye.html http://imirasire.com/Waba-uzi-Capt-Mbaye-Diagne-wapfuye-atabara-abahungiye-muri-Hotel-Mille-Collines-Dore-amateka-ye.html 2017-04-08T08:25:47Z text/html en munyankindi kwibuka23 dedicatekey slider
Ku munsi w'ejo Perezida Kagame yongeye kugaruka ku mateka ya Capt Mbaye Diagne wishwe ari gutabara abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Ese uyu munya Senegal wabaga mu ngabo za ONU (MINUAR/ UNAMIR) waba umuzi? dore amwe mu mateka yamuranze
- Amateka n'umuco / kwibuka23, dedicatekey, slider

Umwaka ushize nibwo Perezida Kagame yageneye Captain Mbaye Diagne igihembo cyiswe “Umurinzi”, kigenerwa abantu bagaragaje ubutwari budasanzwe n'ubumuntu mu kurokora abantu muri jenoside yakorewe Abatutsi, maze cyakirwa n'umugore n'abana be.

Nyakwigendera Captain Mbaye Diagne wapfuye atabara abanyarwanda

Iki gihembo cyaje gikurikira ikindi yahawe na ONU imushimira uruhare yagize mu gutabara abatutsi bahigwaga ngo bicwe n'interahamwe. iki gihembo cya ONU akaba yaragihawe mu 2014.

Ku wa 31 Gicurasi 1994, ni bwo Capitaine Mbaye Diagne wari muri Misiyo ya Loni mu Rwanda (UNAMIR) nk'indorerezi y'amasezerano ya Arusha, yishwe agerageza gutabara Abatutsi bari bihishe muri Hotelle Milles Collines.

Capitaine Mbaye ukomoka mu gihugu cya Senegal, yabashije kurokora ubuzima bw'Abatutsi bagera kuri 600 bari bahungiye muri Hoteli ya Milles Collines kubera ubumuntu no kudatinya kwe.

Nk'uko bitangazwa na Jeune Afrique, Cpt Mbaye yavukiye muri Senegal mu Mujyi wa Dakar mu mwaka wa 1958.

Ubwo yarangizaga kaminuza, yahise yinjira mu gisirikari nk'umwofisiye, maze mu mwaka wa 1993 yoherezwa muri UNAMIR nk'indorerezi ya gisirikari, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha.

Ubwo yageraga i Kigali, yacumbikiwe muri Hotel Milles Collines. Bidatinze ku wa 7 Mata jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira mu Rwanda, maze Capt Mbaye atangira kugaragaza ubumuntu n'ubutwari bwari bumurimo.

Perezida Habyarimana akimara kwicwa, uwari Minisitiri w'Intebe Uwilingiyimana Agatha n'umugabo we bishwe n'abasirikari barindaga perezida, ndetse n'Ababiligi icumi bari bahawe inshingano zo kumurinda baricwa.

Bukeye bwaho ni bwo Capt Mbaye yumvise amakuru ko Uwilingiyimana yishwe, abyumvana abatutsi bari batangiye guhungira muri Milles Collines.

Capt Mbaye utari ufite intwaro kimwe n'izindi ndorerezi zose, yagiye guperereza ku rupfu rwa Minisitiri w'intebe, maze ahura n'abana be batanu bihishe mu nzu za UNDP.

Romeo Dallaire wari ukuriye UNAMIR na we washakaga kumenya byinshi ku rupfu rwa Agatha Uwilingiyimana, yaje gusanga Capt Mbaye n'abana mu nzu za UNDP, maze abasaba gutegereza itsinda rifite intwaro ngo abe ari ryo ribavana aho, ariko ntibaza.

Mbaye yafashe icyemezo cyo kubahavana mu modoka ye inyuma, abatwikirije shitingi, abajyana muri Milles Collines, barokoka batyo.

N'ubwo hari amabwiriza ya Loni abuza indorerezi kujya gutabara abasivile, Mbaye ntiyayubahirije maze atangira gutangirwa raporo nk'umuntu warenze ku mabwiriza agatabara kandi bitari byemewe.

N'ubwo yari yarenze ku mabwiriza ariko, byaragaragaraga ko ibyo yakoraga byari ugufasha ikiremwamuntu n'ubutabazi.

Abarokokeye muri Milles Collines, batanga ubuhamya bw'ukuntu Captaine Mbaye yagize uruhare mu kurokoka kwabo.

Capt Mbaye yifashishaga umubano mwiza yabaga afitanye n'abantu batandukanye harimo abo mu gisirikari cya Leta n'Interahamwe ndetse n'impano yo gusetsa maze agatambutsa abantu kuri za bariyeri zitandukanye.

Ngo yafashije amagana y'abatutsi bari muri Milles Collines kugera mu birindiro by'Inkotanyi byari biherereye ku Murindi.

Abarokowe na Capitaine Mbaye babarirwa hagati ya 600 na 1000, kugeza ubwo yicirwaga kuri bariyeri mu mirwano hagati y'Inkotanyi n'igisirikari cya Habyarimana, avuye mu bikorwa byo gutabara.

Ku myaka 36, Capitaine Mbaye yatabarutse asize abana babiri bato n'umugore.
Mu mwaka wa 2014 nyuma y'imyaka 20 Capitaine Mbaye apfuye, akanama gashinzwe amahoro ku isi ka Loni kemeje ko hashyirwaho umudari wamwitiriwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Uyu mudali unagamije kuzirikana umurava udasanzwe w'abasirikare, abapolisi, abakozi b'umuryango w'abibumbye n'abafite aho bahuriye n'ibikorwa byawo bagaragaje umurava n'ubwitange bakemera kujya mu butumwa bw'amahoro bw'umuryango w'Abibumbye mu bice birimo ibibazo bikomeye bazi ko bashobora no kuhaburira ubuzima.

Nkindi Alpha

Impamvu igaragaza ko gushyira mu bikorwa Jenoside ku itariki ya 7 Mata byateguwe http://imirasire.com/Impamvu-igaragaza-ko-gushyira-mu-bikorwa-Jenoside-ku-itariki-ya-7-Mata-byateguwe.html http://imirasire.com/Impamvu-igaragaza-ko-gushyira-mu-bikorwa-Jenoside-ku-itariki-ya-7-Mata-byateguwe.html 2017-04-06T12:19:38Z text/html en munyankindi slider dedicatekey
Habura iminsi micye ngo jenoside yakorewe Abatutsi itangire kuri Radio ya MRND yitwaga RTLM hari hari kuvugira umunyamakuru wari uzwi ku izina rya Cantano yivugiye ubwe ati muri kigali ku mataliki 03-04/04/1994 i Kigali hagiye kuba akantu arongera aravuga ngo naho ku mataliki ya 07/04/1994 akazaba ko kazaba ari karundura.
- Amateka n'umuco / slider, dedicatekey

Habimana Kantano umwe mu banyamakuru ba RTLM yari afite amabanga kuri Jenoside

Ibi ubigedeyeho birahita bikwereka ko nta kabuza MRND yari izi umupangu wo kurimbura Abatutsi ahubwo bagashaka igitambo cy'inzira bari bucemo kugira ngo babigereho

Ese kuki bahisemo kwica Habyarimana nk'igitambo?

Impamvu nta yindi nuko Habyarimana, inkotanyi zari zaramushyizeho igitutu ndetse zikaba zari zamutsinze biciye mu nzira ya diplomatie, abayobozi ba MRND nka Ngirumpatse Matayo hamwe na Karamira Foroduwari ndetse n'abasirikare bari bakomeye nka Col Bagosora ntibigeze bifuza ko u Rwanda rwagira amasezerano n'inkotanyi yo gusangira ubutegetsi, bityo bituma bishyiramo Habyarimana wemeye kujya muri ayo masezerano.

N'ubwo nawe yayagiyemo bitamufasheho cyane nk'uko yabivugiye muri mitingi yakoranye n'interahamwe ubwo yagiraga ati" ndabizi ko banyanga ngo kuko nasinye amasezerano y'amahoro n'inyenzi arongera aravuga ngo none se amahoro ari mu mpapuro? ati nizeye interahamwe"

Jenoside kuba yarateguwe ibimenyetso ni byinshi cyane none se wakwibaza ukuntu indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa abantu mu gihugu hose batangiye kwicwa bamuzira yewe abenshi bari bataranamubona.

Abenshi mu bahamya ko Jenoside yateguwe no gutangira kuyishyira mu bikorwa ku mugaragaro bashingira kuri ibi bibazo.

1.Intwaro zari ziri mu baturage bazihawe ryari? ama liste yabagombaga kwicwa yakozwe ryari? Uwari Perezida icyo gihe Dr Sindikubwabo akimara kujya kuri uyu mwanya akangurira abanyabutare kwica ikitwa umututsi wese?

Imirasire.com

Umunsi wo kubeshya ukomoka he? Mu muco nyarwanda se? Dore amateka y'inkomoko yawo http://imirasire.com/Umunsi-wo-kubeshya-ukomoka-he-Mu-muco-nyarwanda-se-Dore-amateka-y-inkomoko-yawo.html http://imirasire.com/Umunsi-wo-kubeshya-ukomoka-he-Mu-muco-nyarwanda-se-Dore-amateka-y-inkomoko-yawo.html 2017-04-02T09:33:48Z text/html en munyankindi dedicatekey slider
Ku munsi w'ejo kuwa gatandatu tariki ya 1 Mata 2017, mu Rwanda n'ahandi ku isi bamwe bawufashe nk'umunsi wahariwe kubeshya no gutebya (Jocking), ukaba ukomoka ku munsi wa Hilariya wizihizwaga kuwa 25 Werurwe, mu Baromani, n'undi wafatwaga nk'umunsi w'Abasazi (Abafite uburwayi bwo mu mutwe), wizihizwaga mu bihugu bivuga ururimi rw'iki Esipanyole (hispanophones) buri wa 28 Ukuboza.
- Amateka n'umuco / dedicatekey, slider

Umugenzo wo kubeshya muri iki gihe (ukorwa kuwa 1 Mata), ufite inkomoko mu gihugu cy'u Bufaransa, ubwo mu mwaka w'1564 umwami Louis IX yashyiragaho "Edict of Roussillon, Itegeko ry'uko umwaka uzajya utangira ku itariki ya mbere (1) Mutarama.

Ababeshyaga babanje kubita udufi duto

Ibi ngo uwo mwami yabikoze nyuma y'aho mu bwami bwe bwose umwaka utatangiriraga umunsi umwe, kuko hari abawutangiraga kuri Noheli (25 Ukuboza), abandi bakawutangira kuwa 25 Werurwe, abandi bakawutangira kuri Pasika, bituma ahita ashyiraho umunsi umwe uzwi, kugirango bajye bizihiza intangiriro y'umwaka ku buryo bumwe.

Abantu batubahirije Itegeko ry'umwami, bagakomeza kwizihiza impera z'icyumweru mu mwaka mushya (Ni ukuvuga abatangiraga umwaka kuwa 25 Werurwe bakajya bizihiza impera z'icyumweru cya mbere cy'umwaka mushya, ari cyo cyabaga ku itariki ya 1 Mata) bababonaga nk'ibigoryi (imbécile).

Kuva ubwo, mu Bufaransa, umuntu bagize ikigoryi, bamwita “Ifi ya Mata( poisson d'avril)”, bashaka kumugereranya n'ifi ikiri nto, kuko iba yoroshye kuyiroba. Ibi bikaba byaratumye kuva icyo gihe kugeza n'ubu abana b'Abafaransa baba bafite ibipupe by'amafi kuri uwo munsi (1 Mata).

Kwizihiza umunsi wo kubeshya bitandukana bitewe n'igihugu runaka ariko icyo ibihugu bihuriyeho ni ugusaba imbabazi kubera kugira abandi bantu ibigoryi.

Mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda, usanga inkuru zitangazwa n'ibinyamakuru akenshi ziba zifite imitwe idahuje n'ukuri.

Ku rundi ruhande, hari abantu benshi biyemeje kuba inyangamugayo, bakirinda kubeshya igihe cyose ndetse no ku munsi witwa ko ari uwo kubeshya.

Kuba uyu munsi ukomoka mu Baromani (Empire Romain) hari isano byaba bifitanye na Kiliziya Gaturika y'i Roma?

Padiri Rurindamanywa Deo Umuyobozi w'ishuri rya Kirisitu Umwami (College Christ Roi) mu 2014 yabwiye abanyamakuru ko uyu munsi utazwi muri Kiliziya, ndetse utanemewe.

Padiri Deo yagize ati: “Mu byo twize muri Theologie na Mythologie, nta ho twabonye umunsi wo kubeshya, nyamara hari indi minsi twagiye tubona yizihizwaga, nka St Valentin n'indi…”

Padiri Deo yakomeje atubwira ko uyu munbsi, mu by'ukuri, utanemewe muri Kiriziya Gaturika, kuko no mu mategeko y'Imana, kubeshya bibujijwe.

Padiri yahise yongeraho ati: “Kuvuga ko ufite amaamuko mu Baromani abantu bakavuga ko waba ufitanye isano na Kiliziya Gaturika y'i Roma ntago ari byo, kuko nta nyandiko n'imwe, mu za Kiliziya, ibigaragaza.”

Nkindi Alpha

Waba uzi intwari z'u Rwanda uko zabayeho? Dore bumwe mu buzima n'amateka by'Intwari z'u Rwanda http://imirasire.com/Waba-uzi-intwari-z-u-Rwanda-n-uko-zabaye-Dore-bumwe-mu-buzima-n-amateka-by-Intwari-z-u-Rwanda.html http://imirasire.com/Waba-uzi-intwari-z-u-Rwanda-n-uko-zabaye-Dore-bumwe-mu-buzima-n-amateka-by-Intwari-z-u-Rwanda.html 2017-01-31T10:25:33Z text/html en munyankindi slider dedicatekey
Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w'Intwari, kuko ari umunsi wo kwibuka ibikorwa byaranze intwari. Umunsi mukuru ngarukamwaka w'intwari wizihirizwa ku rwego rw'imidugudu mu Rwanda hose.
- Amateka n'umuco / slider, dedicatekey

Intwari z'u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n'Ingenzi. Icyiciro cy'Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n'intwari zaranzwe n'ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu

Icyiciro cy'Imena kigizwe n'intwari zaranzwe n'ibikorwa by'intangarugero birimo kwitanga.

Intwari z'u Rwanda n'ibikorwa by'ubutwari byaziranze

Urwego rw'Intwari z'Imanzi

Uru rwego rurimo intwali zitakiriho

Ingabo itazwi izina

Ingabo itazwi izina yatoranyijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye.

Ingabo itazwi izina ihagarariye Ingabo zose z'u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy'ubungubu n'ikizaza zirwanira igihugu.
Imva y'Ingabo itazwi izina ni ikimenyetso cyo guha icyubahiro gihebuje abana b'u Rwanda bitanze, baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, ubwigenge n'ubusugire bwarwo.

Major General Rwigema Fred

Yavukiye i Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957.

Ni mwene Anastasi Kimonyo na Gatarina Mukandilima. Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, ari bo Gisa Junior na Gisa Teta.

Yatabarutse ku wa 2 Ukwakira 1990 i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, agwa ku rugamba amaze gutangiza intambara yo kubohora u Rwanda.

Mu bwana bwe, Fred Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye iwabo bava i Rwanda n'icyabuze kugira ngo basubireyo, yakundaga gusoma ibitabo by'abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung na Fidel Castro.

Mu wa 1974 nibwo yiyemeje kureka amashuri asanzwe, ajya muri Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politike.

Mu wa 1976, yayikomereje muri Mozambike, ari kumwe n'abandi mu mutwe wa FRONASA bari hamwe n'indi mitwe bafashwa na Mwalimu Julius Nyerere nka Zanu, Zapu, ANC, KM na FRELIMO.

Mu wa 1979 yari mu bagaba ba FRONASA mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw'igihugu bwa Idi Amin, ayoboye “Mondlane 4 th Infantry Column”.

Mu wa 1981, hamwe n'abandi basore 27, barimo Abanyarwanda babiri Rwigema Fred na Paul Kagame, yatangiranye na Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cya Obote.

Kuva muri 1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishami rya gisirikare rya RNM. Niho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza intambara Abanyarwanda.

Ataretse kuba Umunyarwanda, Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA nko kuba Uwungirije Umugaba Mukuru w'Ingabo (Deputy Army Commander), Minisitiri wungirije w'Ingabo (Deputy Minister for Defense) n'Umugaba Mukuru w'imirwano (Overall Operations Commander).

Muri iyo mirwano yose yo mu mahanga, Fred Rwigema yari umusirikare nyakuri, w'intangarugero mu mikorere n'imyifatire, afite imyitwarire myiza kandi yubahiriza amategeko. Ariko muri byose yahozaga u Rwanda ku mutima, adahwema kuvuga ko “kubohora u Rwanda ari ngombwa”.

Fred Rwigema yaranzwe n'ubupfura n'ubuhanga, kuba umunyakuri, areba kure, azi kwihangana, yubaha bose, ategekesha urugero, akunda umuco wa kinyarwanda n'imikino, aba umuhuza w'abantu.
Yabaye urugero rwo kwitanga no gukunda igihugu bihebuje.

Urwego rw'Imena

Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre

Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo muri Werurwe 1911.
Ni umwana w'Umwami Yuhi wa IV Musinga na Nyiramavugo Kankazi Redegonde.

Mutara III yimitswe ku ngoma na Guverineri Voisin abifashijwemo na Musenyeri Classe ku wa 16 Ugushyingo 1931, Se Musinga amaze gukurwa ku ngoma kuwa 12 Ugushyingo 1931.

Kuwa 15 Ukwakira 1933, yashakanye na Nyiramakomali, batana mu bya 1940, nyuma ku wa 18 Mutarama 1942 ashakana na Rosaliya Gicanda, ntiyabyaranye na bo.

Ku wa 17 Ukwakira 1943, yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, yitwa Charles Léon Pierre, abyarwa mu batisimu na Guverineri Mukuru wa Kongo Mbiligi na Rwanda-Urundi, Bwana Pierre Ryckmans, abatiranwa na nyina, umugabekazi Nyiramavugo Kankazi wiswe Radegonde.

Kuva muri 1929, aho yagizwe umutware wa Nduga na Marangara, kugeza muri za 1950, Mutara wa III Rudahingwa yakoze politike yo kumvikana na Kiliziya Gatolika na Leta Mbiligi, kugeza n'aho atuye Kirisitu Umwami ingoma z'u Rwanda i Nyanza ku munsi wa Kirisitu Umwami ku wa 27 Ukwakira 1946.

Hagati ya 1950 na 1959, aho yatangiye aguye i Bujumbura mu buryo butunguranye ku wa 25 Nyakanga.

Umwami Mutara wa III Rudahigwa yaharaniye guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda n'ubwigenge bw'u Rwanda.

Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera, abigaragariza mu Rukiko rw'Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abato bato.

Rudahigwa yitaye cyane ku bujijuke bw'Abanyarwanda: ashinga Fonds Mutara, asaba Abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry'Abayisilamu ku Ntwari ry'i Nyamirambo, ashinga amashuri adashingiye ku madini, ashinga Ishuri ry'Abenemutara ry'i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.

Mutara wa III yatangiye impinduramatwara muri politike, akuraho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y'agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja, ashaka gukuraho igitabo cy'umusoro cyanditsemo amoko, Ababiligi barabyanga, yanga "kwica Gitera ashaka gukuraho ikibimutera".

Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n'ubwigenge by'Abanyarwanda ku buryo Abanyarwanda batekereza ko ari byo yazize nka ba Lumumba na Rwagasore.

Intwari Michel Rwagasana

Yavukiye i Gitisi na Nyamagana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo mu w'1927.

Mu wa 1956, yashakanye na Suzana Nzayire, babyarana abana batatu.
Hagati ya 1945 na 1950 yize muri Groupe Scolaire ya Astrida bitaga shariti, ahakura impamyabumenyi mu by'ubutegetsi (Diplôme d'Assistant Administratif).

Michel Rwagasana yakoze imirimo inyuranye yose yerekana ko yagirirwaga icyizere kubera ubunyangamugayo n'umwete bye.

Yabaye umukozi wa Leta Mbirigi i Bujumbura, yabaye umunyamabanga w'Inama Nkuru y'Igihugu kuva yajyaho muri 1954 yabaye umunyamabanga wihariye w'Umwami Mutara wa III Rudahigwa.

Kubera guharanira ubumwe, ubwigenge bw'u Rwanda no kurwanya amacakubiri, yabaye umunyamabanga wa mbere wa UNAR ajya mu ntumwa z'u Rwanda zaruhagariraga mu bindi bihugu no muri Loni.

Michel Rwagasana yatanze urugero ruhebuje rwo gushyira imbere inyungu z'igihugu aho kwita ku ze bwite kuko aba yaremeye politike y'irondakoko agahabwa umwanya ukomeye mu Rwanda rwari rutegetswe na mwene Se wabo Gerigori Kayibanda nka Perezida wa Repubulika.

Uwilingiyimana Agatha

Yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo ku wa 23 Kamena 1953.

Ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina.
Yashakanye na Barahira Ignace mu wa 1976, babyarana abana batanu.

Yabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere w'umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n'abari ingabo z'igihugu.

Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k'iringaniza mu gihe yari Minisitiri w'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye mu butegetsi bw'irondakarere n'irondakoko bwa Habyarimana.

Yongeye kugaragaza ubwitange bwe buhebuje mu gihe cya Jenoside akomeza iy'ubuyobozi agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n'abicanyi.
Nta washidikanya ko ari umwe mu bagore b'Abanyarwanda baharaniye uburenganzira bw'Umunyarwandakazi.

Intwari Félicité Niyitegeka

Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo mu wa 1934. Ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina.
Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside kubera ko yanze kwitandukanya n'abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi.

Musaza we Colonel Nzungize yari yamutumyeho ngo asezerere izo mpunzi maze ave muri icyo Kigo agisigemo ba nyagupfa. Ni byo yanze mu ibaruwa yuzuye urukundo n'ubutwari yandikiye uwo musaze we.

Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w'ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w'abafasha b'ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

Kuba intangarugero yari yarabigize umuco, nicyo cyamufashije mu kwemera kwitangira abari baramugannye ahitamo kwicwa aho kugwa mu ngengabitekerezo y'ivanguramoko.

Abanyeshuri b'i Nyange

Abemezwaho ubutwari ni abari mu cyigo cy'i Nyange mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry'uwa gatandatu n'uwa gatanu igihe abacengezi batera icyo kigo ari abapfuye ari n'abatarapfuye iryo joro.

Abanyeshuri b'i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y'ubumwe bw'Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

Babereye Abanyarwanda muri rusange n'urubyiruko by'umwihariko, urugero rw'urukundo, rwo kurwanya amacakubiri no kwitangira uburenganzira bwa muntu.
Hifashishijwe inyandiko ya Minisiteri y'Urubyiruko Umuco na Siporo, yiswe "Intwari z'u Rwanda", yanditswe mu 2004.

Nkindi Alpha

Uwiringiyimana Agatha Minisitiri w'intebe wa mbere w'umugore, Ese waba uzi icyo yazize? Bimwe mubyo utari umuziho http://imirasire.com/Uwiringiyimana-Agatha-Minisitiri-w-intebe-wa-mbere-w-umugore-Ese-waba-uzi-icyo-yazize-Bimwe-mubyo-utari-umuziho.html http://imirasire.com/Uwiringiyimana-Agatha-Minisitiri-w-intebe-wa-mbere-w-umugore-Ese-waba-uzi-icyo-yazize-Bimwe-mubyo-utari-umuziho.html 2017-01-23T07:42:52Z text/html en munyankindi slider dedicatekey
Uwiringiyimana Agathe wabaye Minisitiri w'intebe wa mbere w'umugore mu Rwanda yishwe n'abasirikare bashinzwe kurinda Col Theonetse Bagosora ku itariki ya 7 Mata 1994 akaba yariciwe hamwe n'abasirikare ba Minuar bakomoka mu Bubiligi bagera ku 10 ubu bashyinguye muri Camp Kigali. Dore bimwe mu byaranze iyi ntwari y'umugore.
- Amateka n'umuco / slider, dedicatekey

Kuva kuwa gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017,mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy'ubutwari kizarangwa n'ibikorwa byinshi bigamije kuzirikana intwari z'u Rwanda ndetse n'ibikorwa bitandukanye zasize zikoze, muri izi ntwari hakabamo na Uwiringiyimana Agathe wakoze ibikorwa byinshi by'ubutwari bitazatuma yibagirana mu mateka y'igihugu.

Madame Agathe Uwiringiyimana niwe mugore rukumbi wabaye Minisitiri w'intebe mu Rwanda

Agatha Uwiringiyimana ni umwe mu bagore bacye b'abanyapolitiki babashije gukora ibikorwa bitandukanye by'ubutwari ndetse akabasha no kwerekena ko adashyigikiye ingoma y'igitugu ya Habyarimana kugeza ubwo yanagaragazaga kutumva ibintu kimwe n'abateguraga Jenoside, bikaba byaratumye ashyirwa mu ntwari z'u Rwanda mu cyiciro cy'Imena.

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu mateka y'u Rwanda, yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gace ka Nyaruhengeri tariki 23 Gicurasi 1953.

Nyuma y'igihe gito avutse, Se yajyanye umuryango we aho yari agiye gukorera mu cyahoze ari Kongo-Mbiligi aho bamaze imyaka ine bakagaruka i Butare.

Uwiringiyimana yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Notre Dame Des Citeaux riri mu mujyi wa Kigali, nyuma aza gukomeza amashuri makuru muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare aho yakuye impamyabumenyi mu ishami ry'ubutabire (Chemistry).

Madamu Agathe Uwiringiyimana yakoze imirimo inyuranye mu gihugu irimo kwigisha muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, yayoboye Minisiteri y'Uburezi, ndetse mu 1993 uyu Uwiringiyimana Agathe yabaye Minisitiri w' Intebe wa mbere w'umugore.
Bimwe mu bikorwa by'ubutwari byaranze Agathe Uwiringiyimana:

Kurwanya akarengane

Uwiringiyimana Agathe ni umugore waranzwe no kurwanya yivuye inyuma akarengane kakorerwaga bamwe mu banyarwanda ku ngoma ya Habyarimana.

Kwitangira abandi

Kugeza ku rupfu rwe, Agatha ntiyigeze agaragaza kwikunda ngo arebere akarengane kakorwaga ahubwo ibyo yakoraga byose yitangiraga abanyarwanda bari bari mu kaga gakomeye baterwaga n'akarengane kariho icyo gihe.

Guhanga udushya

Uwiringiyimana Agathe yaranzwe n'udushya twinshi

Mu 1986 yashinze koperative yo kuzigama no kugurizanya mu bayobozi n'abarimu bagenzi be bo muri kaminuza nkuru y'u Rwanda. Akaba ari nabyo byatumye ashimwa n'abayobozi bakuru b' igihugu maze baramuzamura bamuha gukora muri Minisiteri y'ubucuruzi mu mwaka w'1989.

Mu 1992 yabaye Minisitiri w'Uburezi, nabyo aza kubirenga agirwa Minisitiri w'Intebe tariki 17 Nyakanga 1993, akaba ari we mugore wenyine mu mateka y'u Rwanda wabaye Minisitiri w'Intebe.

Nyuma y'urupfu rwa Perezida Juvenal Habyarimana tariki 6 Mata 1994, Agathe Uwiringiyimana n'umugabo we bishwe barashwe n'abasirikare barindaga Perezida.
Colonel Theoneste Bagosora wahamwe n'ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, ni we wahamwe n'uruhare yagize mu rupfu rwa Agathe Uwiringiyimana n'abasirikare b'ababiligi.

Nkindi Alpha

Leta y'u Bufaransa ntiyifuje ko abatutsi bategeka abahutu. Dore bimwe mu bikorwa byabo byateguye Jenoside http://imirasire.com/Leta-y-u-Bufaransa-ntiyifuje-ko-abatutsi-bategeka-abahutu-Dore-bimwe-mu-bikorwa-byabo-byateguye-Jenoside.html http://imirasire.com/Leta-y-u-Bufaransa-ntiyifuje-ko-abatutsi-bategeka-abahutu-Dore-bimwe-mu-bikorwa-byabo-byateguye-Jenoside.html 2017-01-17T10:34:08Z text/html en munyankindi dedicatekey
Ubwo inkotanyi zateraga , Perezida w'u Bufaransa wariho Francois Mitterrand yatangaje ko adashobora kwemera ko abatutsi yitaga ko ari nyamuke bategeka abahutu yavugaga ko ari rubanda nyamwinshi. Ibi ni ibigaragazwa na raporo ya Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ubwo yagaragaza amwe mu matariki y'ingenzi y'itegurwa n'igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye hagati y'umwaka wa 1991 na 1994.
- Amateka n'umuco / dedicatekey

CNLG ivuga ko mu gihe hasigaye amezi make ngo mu Rwanda n'amahanga hibukwe ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) izajya itangariza Abanyarwanda buri kwezi, amwe mu matariki y'ingenzi yaranze itegurwa rya Jenoside, kugira ngo ukuri gukomeze kumenyekane kandi amateka yoye gukomeza kugorekwa n'inyangabirama zikirangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

U Bufaransa bwari inshuti ikomeye ya Leta ya Habyarimana. CNLG ivuga ko ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, u Rwanda rwatabaje u Bufaransa maze Perezida Francois Miterrand agatabarana ingoga, avuga ko bidashoboka ko Abatutsi bake mu gihugu bategeka abahutu (bitwaga rubanda nyamwinshi. )

Francois Miterrand ntiyifuzaga ko abatutsi bategeka abahutu

Amatariki CNLG yatangaje agaragaza itegurwa n'igeragezwa rya Jenoside
1. MUTARAMA 1991, Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhengeri biba urwitwazo rw'iyicwa ry'Abatutsi.

Mu ijoro ryo ku wa 22-23 Mutarama 1991 ingabo za FPR-INKOTANYI zagabye igitero mu Mujyi wa Ruhengeri zifunguza imfungwa zari muri Gereza ya Ruhengeri zarimo Colonel LIZINDE Theoneste n'abandi, maze benshi muribo basanga FPR gukomeza urugamba rwo kubohora Igihugu. Icyo gikorwa cyakurikiwe n'iyicwa ry'Abagogwe muri Komini za Perefegitura ya Ruhengeri cyane cyane izegereye ibirunga, Leta yabeshye ko Abatutsi bahatuye aribo bafashije Inkotanyi kugera mu Mujyi wa Ruhengeri.

Ubwo bwicanyi bwaje bukurikira ubundi bukomeye bwabereye muri Komini Kibilira mu Kwakira 1990 buhitana Abatutsi benshi cyane cyane ku Muhororo.
Ingabo z'Ubufaransa zahaye icyizere Leta ya HABYARIMANA cyo gukomeza gahunda y'ubwicanyi

Ku itariki 23 Mutarama 1991, Perezida HABYARIMANA yasabye Ubufaransa kumwoherereza ingabo zo kumufasha kurwana n'INKOTANYI ngo zizivane mu Mujyi wa Ruhengeri abeshya ko abateye uwo Mujyi ari abasilikare ba Uganda.

Mu gisubizo Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda, Georges MARTRES, yahaye Perezida HABYARIMANA yemeye ubwo bufasha avuga ko ikibazo cy'u Rwanda gifite isura nini y'amoko, ko abateye u Rwanda ari Abatutsi b'Abahima bakomoka mu Karere k'Ibiyaga Bigari ngo ari nabo MUSEVENI akomokamo.

Ku matariki ya 23 na 24 Mutarama 1991, abasilikare b'Abafransa bo mu cyitwaga opération NOROIT batabaye Leta y'u Rwanda mu Ruhengeri bayobowe na Colonel René GALINIE. Mu ibaruwa Ambasaderi MARTRES yanditse ku itariki ya 24 mutarama 1991 yavuze ko babikoranye umurava udasanzwe cyane cyane mu masaha abiri ya mbere abanziriza ijoro.

Perezida François MITTERRAND yihanije ba Nyamuke b'Abatutsi atangaza ko ubutegetsi mu Rwanda bugomba guhora ari ubwa Rubanda Nyamwinshi.

Nkuko byagaragajwe n'abanditsi babiri b'Abafransa, Gabriel PERIES na David SERVENAY mu gitabo cyabo : « Une guerre noire : enquête sur les origines du génocide rwandais (1959-1994) » ku itariki 23 Mutarama 1991, Perezida MITTERRAND yakoranye inama n'abajyanama be ba hafi, barimo umugaba mukuru w'ingabo, Amiral Jacques LANXADE, bavuga ku gitero cya FPR mu Mujyi wa Ruhengeri n'umutekano ku Bafaransa babaga muri uwo Mujyi, ndetse no mu cyo bise uruhare rwa Uganda mu ntambara yari mu Rwanda.

Perezida MITTERRAND yatangaje ko urugamba ruri mu Rwanda ari hagati y'abavuga Igifransa n'Icyongereza, bisobanuye ko Ubufaransa bwagombaga kurwana urwo rugamba rwo kurengera ururimi rwabwo. Yongeyeho ko bagomba kwihaniza Perezida MUSEVENI, ko kandi batazihanganira ko Abatutsi ba nyamuke bafata ubutegetsi ngo bategeke Rubanda nyamwinshi.

Birerekana ko urugamba MITTERRAND n'ingabo ze barwanaga mu Rwanda ari urw'amoko, rukaba rwari rwuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Dore amagambo yakoresheje: « Nous sommes à la limite du front anglophone.

Il ne faut pas que l'Ouganda se permette n'importe quoi. Il faut le dire au président MUSEVEN ; il n'est pas normal que la minorité tutsie veuille imposer sa loi à la majorité. »

Ku itariki ya 30 mutarama 1991, Perezida MITTERRAND yandikiye Perezida HABYARIMANA amumenyesha ko abasilikare b'Ubufaransa bazakomeza kumuha ubufasha nkuko bwabyiyemeje guhera mu Kwakira 1990: « j'ai décidé (…) de maintenir provisoirement et pour une durée liée aux développements de la situation, la compagnie militaire française envoyée en octobre dernier à Kigali. » Ubu bufasha mu bya gisilikare ingabo z'Ubufaransa zakomeje guha u Rwanda bwatumye HABYARIMANA yumva ko ashyigikiwe muri byose n'igihugu cy'igihangange, bityo inzira y'amahoro ayima amatwi.

2. MUTARAMA 1992, Itangwa ry'imbunda na za Grenades mu Nterahamwe
Ku itariki ya 8 Mutarama 1992, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND yakoresheje imyigaragambo ikomeye mu Mujyi wa Kigali, Butare na Gitarama.

Ayo mashyaka yamaganaga uburyo Perezida HABYARIMANA n'ishyaka rye bari bakomeje kubangamira ibiganiro by'amahoro no kugabana ubutegetsi kandi HABYARIMANA yari yaremeye ko agiye guhindura Guverinoma akanashyiramo abo mu mashyaka ataravugaga rumwe na MRND.

HABYARIMANA icyo gihe yahinduye Guverinoma koko ku itariki ya 30 Ukuboza 1991 ayishinga Minisitiri w'Intebe Sylvestre NSANZIMANA ariko ba Minisitiri bose bashyizwemo bari abo muri MRND usibye umwe gusa Gaspard RUHUMURIZA wakomokaga mu Ishyaka rya PDC ryayoborwaga na Jean Népomuscène NAYINZIRA.

Mu guhangana n'iyo myigaragambyo y'amashyaka, Perezida HABYARIMANA yategetse ko hatoranywa abasore b'intarumikwa bo muri MRND bagahabwa imbunda zo kujya bahangana n'abo muri opposition. Hatanzwe intwaro zirenga 300.

Ku itariki ya 22 mutarama 1992, Colonel Bernard CUSSAC, wari ushinzwe ubutwererane mu bya gisilikare hagati y'Ubufaransa n'u Rwanda, akaba yarakoreraga muri Ambasade y'Ubufransa i Kigali, yanditse ko izo ntwaro zahawe interahamwe, bikorwa n'ingabo z'u Rwanda hamwe n'abategetsi bo mu nzego z'ibanze bari abayoboke b'Ishyaka rya MRND.

Ishingwa ry'Ikinyamakuru INTERAHAMWE

Muri Mutarama 1992 ni nabwo hashinzwe Ikinyamakuru cyitwaga INTERAHAMWE cyari gishamikiye kuri MRND kikayoborwa na Robert KAJUGA wari umuyobozi w'Interahamwe ku rwego rw'Igihugu. Iki kinyamakuru hamwe n'ibyitwaga Kangura, Kamarampaka, La Médaille Nyiramacibiri, Echos des Mille Collines, Umurwanashyaka, RTLM n'ibindi, kiri mu byakwirakwije urwango n'ubukangurambaga bwa Jenoside.

3. MUTARAMA 1993, BAGOSORA yatangaje ko agiye gutegura imperuka y'Abatutsi
Itariki ya 9 Mutarama 1993 ni itariki idakwiye kwibagirana mu mateka ya Jenoside.

Nibwo Arusha muri Tanzaniya hari hamaze gusinywa igice cy'amasezerano y'Arusha kirebana no kugabana ubutegetsi, Colonel BAGOSORA wari muri iyo nama, ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye avuga aya magambo: « Ndatashye ngiye gutegura IMPERUKA (yakoresheje ijambo ry'igifransa Apocalypse) ».

Kimwe mu byo ayo masezerano yemeje cyababaje cyane BAGOSORA nuko Ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya 5 y'abaminisitiri muri Minisiteri 21 zagombaga kuba zigize Guverinoma y'Inzibacyuho ndetse n'imyanya 11 gusa ku Badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko nayo y'inzibacyuho.

BAGOSORA ntiyemeraga na buke iri sangira ry'ubutegetsi ndetse ashinja Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Boniface NGLINZIRA ngo kuba yaragurishije igihugu.

Twakwibutsa ko mu mateka y'ubwicanyi mu Rwanda, ijambo IMPERUKA y'ABATUTSI ritavuzwe bwa mbere muri 1993. Perezida KAYIBANDA niwe wa mbere warikoresheje mu ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda ku itariki 11 Werurwe 1964 abitewe n'igitero cyari cyagabwe mu Bugesera ku wa 21 Ukuboza 1963 na bamwe mu mpunzi z'Abanyarwanda bavuye i Burundi ; KAYIBANDA yaravuze ngo : « Niba Inyenzi zishoboye gufata Kigali, n'ubwo bitazazorohera, izaba Imperuka yihuse y'ubwoko bw'Abatutsi.»

Iki ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ifite amateka ya kera.

Colonel BAGOSORA yashinze Ishyirahamwe ry'ubwicanyi mu Ngabo z'u RWANDA ryiswe AMASASU

Colonel BAGOSORA akimara kugaruka i Kigali avuye Arusha ku wa 9 Mutarama 1993, yakoresheje inama zitandukanye na bagenzi be b‘intagondwa, barimo abasilikare bakuru nka Colonel Dr Laurent BARANSARITSE wayoboraga ibitaro bya gisilikare bya Kanombe, Liyetona Kolonel Anatole NSENGIYUMVA wayoboraga ingabo muri Gisenyi, Major Protais MPIRANYA wayoboraga abasilikare barindaga Perezida HABYARIMANA, Major Aloys NTABAKUZE wayoboraga batayo parakomando, Major Augustin NTIBIHORA wayoboraga serivisi yari ishinzwe ubwubatsi (Bâtiments militaires), bashinga Ishyirahamwe ry'abicanyi mu ngabo z'u Rwanda baryita AMASASU.

Ingabo z'abafaransa zagiye zivugwaho kwivugana abatutsi mu Rwanda

Babimenyesheje Perezida HABYARIMANA mu ibaruwa bamwandikiye ku itariki 20 Mutarama 1993. Iri shyirahamwe ryayoborwaga na BAGOSORA wihimbaga izina rya Komanda Mike TANGO, rikaba ryarabaye ku isonga yo gukwiza ingengabitekerezo ya jenoside mu ngabo z'u Rwanda no gukangurira abasilikare kutazemera kubana n'Inkotanyi, ahubwo bakitegura kurimbura Abatutsi kuko ngo Abatutsi bose bari ibyitso by'INKOTANYI.

BAGOSORA n'izo ntagondwa ntibemeraga kandi igice cy'amasezerano y'Arusha cyirebana no guhuza Ingabo cyateganyaga ko abasilikare ba Guverinoma n'aba FPR-INKOTANYI bazahurizwa mu Mutwe umwe w'Ingabo ugizwe n'abantu 19.000 harimo abasilikare 13.000 n'abajandarume 6.000 ; muri abo bose 60% bakaba abahoze ari abo mu ngabo za Guverinoma naho 40% bakaba abahoze ari aba FPR-INKOTANYI.

Ayo masezerano kandi yateganyaga ko mu birebana n'imyanya y'ubuyobozi mu Ngabo nshya, buri ruhande rwagombaga guhabwa 50%. BAGOSORA na bagenzi be ntibemeye na gato ayo masezerano, babigaragariza Perezida HABYARIMANA muri iyo nyandiko yamumenyeshaga ishingwa ry'ishyirahamwe ryabo, bavuga ko ryari rigamije kurwanya amasezerano y'Arusha ryivuye inyuma ndetse ko abarigize batazanatinya kwica uwo ari we wese bazabona ari umugambanyi.

Ku matariki ya 20-22 Mutarama 1993, iryo shyirahamwe AMASASU ryayoboye ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu bice bitandukanye by'u Rwanda cyane cyane muri Perefegitura ya Gisenyi, Ruhengeri, Kibuye na Byumba.

MRND yakoresheje imyigaragambyo yo kurwanya amasezerano y'amahoro bikurikirwa n'ubwicanyi henshi mu gihugu.

Ku wa 19 Mutarama 1993, imyigaragambyo irangajwe imbere na MRND yabereye mu Mujyi wa Kigali. Ku itariki 21 Mutarama 1993, Matayo NGIRUMPATSE, Perezida wa MRND ku rwego rw'igihugu, yatangaje ko MRND itemera ibyagezweho mu masezerano y'amahoro birebana no gusangira ubutegetsi. Itangazo yasohoye ryahise rikurikirwa n'ubundi bwicanyi bwongeye kwibasira Abatutsi mu Ruhengeri (Komini Mukingo na Kinigi), Gisenyi (Komini Gaseke, Giciye, Karago, na Mutura), Byumba (Komini Tumba) na Kibuye (Komini Rutsiro).

d) Itsinda ry'impuguke mpuzamahanga ryerekanye ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda bwari buyobowe n'abategetsi bakuru.

Ku matariki ya 07-21 Mutarama 1993, itsinda ry'impuguke mpuzamahanga ryari rigizwe na Jean CARBONARE (France), Dr Philippe DAHINDEN (Ubusuwisi), Prof. René DEGNI-SEGUI (Côte d'Ivoire), Me Eric GILLET (Ububiligi), Dr Alison DES FORGES (USA), Dr Pol DODINVAL (Belgique), Rein ODINK (Ubuholandi), Halidou OUEDRAOGO (Burkina Faso), André PARADIS (Canada) na Prof. William SCHABAS (Canada) ryakoze iperereza mu Rwanda ku bwicanyi bahakorerwaga.

Raporo yabo bayitangaje mu kwezi kwa Werurwe 1993 batangaza ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi n'abataravugaga rumwe na Leta bwari buyobowe n'abategetsi bakuru, harimo Perezida HABYARIMANA ubwe, abo mu muryango we, n'abo bakoranaga bya hafi.

MUTARAMA 1994, Ikwirakwizwa ry'intwaro mu Nterahamwe

Ukwezi kwa Mutarama 1994 kwaranzwe ku ruhande rumwe n'ibyishimo bya bamwe mu Banyarwanda bari bishimiye ko abasilikare 600 b'INKOTANYI n'abanyapolitiki babo basesekaye i Kigali ku wa 28 Ukuboza 1993, aho bari biteguye kwinjira mu nzego z'Inzibacyuho nkuko zateganywaga n'amasezerano y'amahoro y'Arusha.

Ku ruhande rwa Guverinoma y'u Rwanda n'ingabo zayo, bo ntibabyishimiye, maze batangira ibikorwa by'ubukangurambaga bwa Jenoside harimo gukaza imyitozo y'Interahamwe no kuziha intwaro babyita auto-défense civile. Ibi bikorwa byose bikaba byari bigamije gukangurira abaturage b'Abahutu kumva ko Abatutsi bose ari abanzi b'igihugu bagomba kwicwa.

Ku rwego rw'Igihugu, ibikorwa bya Auto-défense civile byayoborwaga na Colonel Athanase GASAKE, ikagira n'abandi bayobozi muri za Perefegitura.

Mu Mujyi wa Kigali uwayobora auto-défense civile ni Komanda BIVAMVAGARA agafatanya na Perefe w'Umujyi Colonel Tharcisse RENZAHO ; muri Kibungo yayoborwaga na Colonel Pierre Céléstin RWAGAFIRITA ; muri Kigali Ngari ikayoborwa na Major Stanislas KINYONI ; i Cyangugu ikayoborwa na Colonel SINGIRANKABO, I Gitarama ikayoborwa na Major Jean-Damascène UKURIKIYEYEZU, muri Butare na Gikongoro ikayoborwa na Colonel Aloyizi SIMBA wari ufite abamwungirije barimo Colonel Alphonse NTEZIRYAYO wagizwe perefe wa Butare mu gihe cya Jenoside.

Muri Gisenyi na Ruhengeri auto-défense civile yayoborwaga n'abakuru b'ingabo muri izo Perefegitura aribo Colonel Anatole NSENGIYUMVA ku Gisenyi na Augustin BIZIMUNGU mu Ruhengeri.

Mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 1993 no mu ntangiriro za Gashyantare Colonel BAGOSORA yayoboye igikorwa cyo gutanga imbunda mu Nterahamwe zo mu Majyaruguru y'igihugu.

Muri Agenda ye yo muri 1993 yerekanywe nk'ikimenyetso kimushinja mu rubanza rwe muri TPIR, hagaragajwe amapaji yanditseho ko muri Komini za Mutura, Giciye, Rubavu na Rwerere zari muri Perefegitura ya Gisenyi hatanzwe intwaro 500.

Ikazwa ry'imyigaragambyo y'Interahamwe n'Impuzamugambi n'ubwicanyi mu Mujyi wa Kigali

Ku itariki ya 8 mutarama 1994, Inzego z'iperereza z'Ububiligi zanditse inyandiko y'ibanga yerekana ko ku itariki ya 7 hari inama yari yabereye ku cyicaro gikuru cya MRND yahuje Perezida wa MRND Matayo NGIRUMPATSE, Minisitiri w'ingabo Augustin BIZIMANA, umugaba mukuru w'ingabo Jenerali NSABIMANA Deogratias, umugaba mukuru wa jandarumori Jenerali Augustin NDINDIRIYIMANA, Robert KAJUGA umuyobozi w'Interahamwe ku rwego rw'igihugu n'abandi bajandarume bakuru n'abasilikare.

Muri iyi nama hemejwe ko bagomba kutereka MINUAR aho intwaro zihishe, ko bagomba kuzimura zikajyanwa kubikwa mu ngo z'abasilkare n'abajandarume bakuru bibona muri MRND kandi Interahamwe. Banemeje ko bagomba gukora propagande mu baturage yo kubangisha MINUAR cyane cyane abasilikare b'ababiligi bari mu bayigize.

Iyo nama yakurikiwe n'imyigaragambyo mibi cyane yabaye ku itariki 8 mutarama 1994 mu Mujyi wa Kigali yitabiriwe n'abayobozi ba Perefegitura y'Umujyi wa Kigali n'abasilikare bambaye sivile bo mu barindaga Perezida HABYARIMANA, bakoreye urugomo abantu benshi mu Mujyi wa Kigali bakoresheje za Grenades.

Iyo myigaragambyo yakurikiwe ku itariki ya 9 mutarama 1994 n'ibiganiro simusiga byanyuze kuri RTLM byikoma MINUAR ko ngo irwanya Interahamwe n'Impuzamugambi kandi ngo ikaba ifatanyije na FPR.

Ku itariki 11 mutarama 1994 habaye indi myigaragambyo yahuje MRND na CDR initabirwa na ba Minisitiri Pauline NYIRAMASUHUKO na Callixte NZABONIMANA n'abayobozi b'Umujyi wa Kigali.

Ku itariki 15 Mutarama Ambasaderi w'Ububiligi MU Rwanda yanditse ibarwa igenewe Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi imenyesha ko intwaro zikomeje guhabwa Interahamwe asaba ko MINUAR yagombye kwemererwa kuzifatira.

Ku itariki ya 16 Mutarama 1994, habaye mitingi ikomeye yahuje abantu benshi bo mu mashyaka ahuriye kuri Hutu power ibera kuri Stade i Nyamirambo. Muri iyo mitingi, Justin MUGENZI wari ukuriye igice cya Hutu power mu Ishyaka rya P.L. yafashe ijambo asaba kwirinda Abatutsi n'abasilikare b'Ababiligi bo muri MINUAR. Muri iyo Mitingi kandi hatanzwe intwaro nyinshi zahawe aba Power bose bo mu mashyaka ya MRND, CDR, MDR, PSD, PDC na PL.

Ibi bikorwa by'urugomo no gutegura Jenoside byamaganywe icyo gihe n'Imiryango nyarwanda y'uburenganzira bwa muntu irimo PRO-FEMMES Twese Hamwe, CLADHO na CCOAIB. Raporo ya Sena y'Ababiligi yakozwe muri 1997 yagaragaje inyandiko nyinshi zerekana uburyo muri mutarama 1994 Leta y'u Rwanda yateguraga Jenoside.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 21-22 Mutarama 1994, indege yo mu bwoko bwa DC-8 y'Ubufaransa yaguye mu ibanga ku kibuga cy'indege cya Kanombe; MINUAR yarayisatse isangamo ibisanduku 90 byuzuyemo intwaro zigenewe ingabo z'u Rwanda kandi amasezerano y'Arusha yari yarabujije igurwa n'itangwa ry'intwaro.

Ku itariki ya 27 mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bibi cyane bihamagarira Abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku wa nyuma ngo kuko abasilikare b'Ababiligi ba MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi.

Ibyo biganiro byaje bikurikira inama yari yahuje abayobozi bakuru ba MRND barimo Joseph NZIRORERA, Edouard KAREMERA, Jean Pierre HABYARIMANA (umuhungu wa Perezida HABYARIMANA) na Robert KAJUGA wayoboraga Interahamwe ku rwego rw'igihugu ; bakaba baremeje muri iyo nama gahunda yo gucengeza mu Nterahamwe amatwara yo kurwanya abasilikare b'Ababiligi bo muri MINUAR.

Hatanzwe n'amabwiriza ko Interahamwe zitagomba kuzongera gukurukiza amabwiriza atanzwe n'ingabo za MINUAR z'Ababiligi, zikitegura guhangana nabo no kubangisha abaturage ku buryo bushoboka.

Imenyekanishwa ry'itegurwa rya Jenoside muri LONI

Ku itariki 11 Mutarama 1994, umwe mu bayobozi bakomeye b'Interahamwe mu Mujyi wa Kigali witwaga TURATSINZE Abubakar, alias Jean Pierre, yabwiye mu ibanga Jenerali Romeo DALLAIRE wayoboraga ingabo za LONI mu Rwanda ko Interahamwe zamaze kwitegura kwica Abatutsi bagera ku bihumbi makumyabiri ku munsi, ko zifite intwaro zirunze i Gikondo kwa Kabuga, ko lisiti z'Abatutsi zamaze gukorwa, ko kandi kuva MINUAR yagera mu Rwanda, Interahamwe zatojwe zigera ku 1700 ziyongera ku zindi nyinshi zari zisanzwe zarahawe imyitozo.

Jenerali DALLAIRE yanditse inyandiko ayoherereza Umuryango w'Abibumbye asaba uburenganzira bwo gufatira izo ntwaro no guhagarika ibikorwa b'itegurwa rya Jenoside.

Ku itariki 12 Mutarama 1994, DALLAIRE yahawe igisubizo cyasinyweho n'umwe mu bayobozi bakuru ba LONI witwa Iqbal RIZA wari wungirije Koffi ANNAN wayoboraga serivisi ya LONI ishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, abuza DALLAIRE kwinjiza MINUAR mu bikorwa byo gufatira intwaro.

Iqbal RIZA yongeyeho ko icyo DALLAIRE yemerewe gukora ari ukuzabiganira na Perezida HABYARIMANA na ba Ambasaderi b'Ububiligi, Ubufransa na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. DALLAIRE yarekeye aho, Jenoside irinda ikorwa ihitana abaturage yari ashinzwe kurinda, byose bikorwa arebera.

CNLG ivuga ko aya mateka ari umusanzu mu kunyomoza abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayihakana, igaragaza ko itabaye impanuka ahubwo yateguwe.

Nkindi Alpha

Col Mouamar Gaddafi imwe mu ntwari za Afurika ese yazize iki? Dore bimwe mu byaranze amateka ye n'icyo yazize http://imirasire.com/Col-Mouamar-Khadafi-imwe-mu-ntwari-za-Afurika-ese-yazize-iki-Dore-bimwe-mu-byaranze-amateka-ye-n-icyo-yazize.html http://imirasire.com/Col-Mouamar-Khadafi-imwe-mu-ntwari-za-Afurika-ese-yazize-iki-Dore-bimwe-mu-byaranze-amateka-ye-n-icyo-yazize.html 2017-01-07T11:53:37Z text/html en munyankindi slider dedicatekey
Imyaka itanu yararangiye uwa gatandatu ugeze hagati Koloneli Muamar Kadafi yishwe kuko yishwe tariki 20 Ukwakira 2011. Hari byinshi yazize birimo politiki ye, umutungo we. Ikinyamakuru Imirasire.com cyabakusanyirije byinshi ku mateka y' uyu mugabo ndetse mukaba muri buze kumenya byinshi mutari muzi ku mateka y'igihugu cya Libiya.
- Amateka n'umuco / slider, dedicatekey

Mbere yo kubabwira amateka ya Kadafi turabanza tubabwire kuri Libiya muri rusange twibanda ku bya mbere y'ihirima ry'ubutegetsi bwe kuko kugeza ubu hari byinshi bitarasobanuka muri iki gihugu cyabaye indiri y'ubugizi bwa nabi, imitwe y' iterabwoba n' ubwicanyi budashira.

Amakuru dufite ku butegesi bwa Kadafi,intambara yo kumuhirika,urupfu rwe ndetse na Libiya nyuma y'urupfu rwe ni menshi ariko ndababwira amwe muri yo y'ingenzi.

Nyakwigendera Muammar Kadhafi yavukiye mu gihugu cya Libiya mu mujyi wa Syrite ku itariki ya 19 Kamena 1942 akaba akomoka mu muryango w'aborozi akaba ari umuhererezi muri uwo muryango. Umuryango akomokamo witwa Khadafa ari na wo akomoramo iryo zina.Agace yavukiyemo ni nako yakuriyemo yigamo amasomo y'idini ndetse anigiramo amashuri abanza.

Politiki yayitangiye akiri mutoya ubwo yigaga mu ishuri rya Sebha hagati
y'umwaka w'1956 n'uw'1961 kugeza ubwo byanamuviriyemo kwirukanwa mu ishuri we na bagenzi be bashakaga ko ibintu bihinduka.

Kadafi yari intiti mu mategeko akaba yarayize muri Kaminuza ya Libiya nyuma ajya kwiga ibya gisirikare i Benghazi mu mwaka w'1963 ari na ho yateguriye gahunda yo kurandura ingoma ya cyami muri Libiya we n'abandi bagenzi be.

Amaze kubona impamyabushobozi mu mwaka w'1965 yoherejwe mu Bwongereza gufata amasomo y'inyongera ya gisirikare mu ishuri ryitwa British Army Staff College bakundaga kwita Staff College agaruka muri Libiya mu mwaka w'1966 aho yayoboye akaza kuraswa afite imyaka 69 y'amavuko kuko yishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011.

Ku itariki 1 Nzeri 1969 Muamar Kadafi yahiritse ingoma y'umwami Idris wa mbere abifashijwemo n'abandi ba Ofisiye bagenzi be.Uyu mwami Idris I yari ashaje cyane dore ko ngo yari arengeje imyaka 80 y'amavuko.

Amuhirika ku butegetsi umwami yari yaragiye kwivuza mu gihugu cya Turukiya.Bivugwa ko Kadafi yafashe ubutegetsi nta raso na mba rimenetse. Bivugwa kandi ko afata ubutegetsi yari afite ipeti rya Kapiteni ariko agahita yiha irya Koloneli guhera uwo munsi.

Ahirika ubutegetsi yari afite imyaka 27 y'amavuko akaba yarayoboye Libiya guhera tariki ya mbere Nzeri umwaka w'1969 agiye ku ntebe ahiritse ubutegetsi bwa cyami.

Muammar Kadafi ni we mukuru w'impinduramatwara wa Jamahiriya y'Abarabu ya Libiya.

Imyaka y'ubuzima bwe imyinshi ni iyo yari amaze ayobora Libiya kuko yari ayoboye Libiya imyaka 42 yose kugeza yishwe ku wa kane tariki 20 Ukwakira 2011.

Amaze gufata ubutegetsi Koloneli Muammar Kadafi yafashe ibintu byose byari byarigaruriwe n'abakoloni b'abataliyani abigarura mu maboko y'abenegihugu.
Mu mwaka w'1977 ni bwo yatangaje impinduramatwara y'abaturage ba Libiya maze anashyiraho Komite Mpinduramatwara.

Mu ntambara yashyamiranyije Abagande n'Abatanzaniya Koloneli Muammar Kadafi yateye ingabo mu bitugu Perezida wa Uganda Iddy Amin Dada amuha
abasirikare bagera ku 3000 n'ubwo bwose Iddy Amin Dada yakubiswe inshuro na Tanzaniya muri Mata mu mwaka w'1979 ndetse abasirikare benshi bakagwa muri uru rugamba.

Ikindi kintu cyavuzwe cyane muri Libiya ni ubwicanyi bwabereye ahitwa Lockerbie Kadafi akaba yaritwaye neza kuri icyo kibazo kuko yohereje abakekwagaho gukora ubwo bwicanyi bajyanwa imbere y'ubutabera bw'igihugu cya Ecosse mu mwaka w'1999 bituma ONU ikuraho ibihano yari yarafatiye igihugu cya Libiya.

Guhera mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka w'2011,bamwe mu baturage batangiye gahunda yo guhirika ubutegetsi bwa Kadafi bakaba baraje gufashwa n'ingabo za OTAN zirangajwe imbere n'Abafaransa.

Abantu benshi bagiye bagira bati abashaka gukuraho Kadafi bafite ikibazo gishingiye ku murengwe bamaranye imyaka myinshi mu gihe abandi bagiraga bati Kadhafi ni umunyagitugu ndetse ararambiranye nave ku butegetsi n'abandi bayobore.

Kadafi we yumvagako bigoye kurekura ubutegetsi ndetse yabwiye televiziyo y'Abanyamerika ya ABC agira ati « Abaturage banjye barankunda bazapfa kubera kundwanaho».Kadafi na we yafashe intwaro atangira kurwana n'abamurwanyaga yitaga imbeba cyangwa akabita abanywa ibiyobyabwenge.
Kadafi n'umuryango we.

Kadafi yapfuye afite abana icyenda barimo umwe w'umukobwa yareze nk'umwe mu bana be ndetse akanagira umugore witwa Safia Farkash. Intambara irangiye umuryango wa Kadafi na bamwe mu bana be barishwe ndetse abandi barahunga barimo n'umugore we.

Wa mwana yareze nk'uwe yapfuye mbere y'itangira ry'intambara yo guhirika ubutegetsi akaba yarishwe n'abanyamerika mu gitero cya El Dorado cyagabwe i Tripoli na Benghazi icyo gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikaba yarategekwaga na Ronald Reagan. Iki gitero cyagabwe muri Libiya kuwa 15 Mata 1986.

Abana ba Kadafi

Nk'uko twabivuze, mbere y'urupfu rwe ndetse n'urwa bamwe mu bana be Koloneli Muammar Kadafi yari afite abana icyenda barimo umwe w'umukobwa yareze nk'umwe mu bana be. Kadafi yashatse umugore witwa Fatiha al-Nuri baza gutana mu mwaka w'1970 ari na we babyaranye umuhungu w'imfura yabo witwa Mohamed Kadhafi.

Mbere y'intambara n'ihirikwa ry'ubutegetsi, uyu muhungu yayoboraga ikigo gishinzwe itumanaho muri Libiya. Kadafi amaze gutana n'umugore we yahise ashakana n'undi witwa Safia Farkash ari na we bari bakiri kumwe guhera mu mwaka w'1970.

avama ve harimo uwitwa Saïf al-Islam Kadhafi. Mbere y'intambara Saïf al-Islam Kadhafi yayoboraga Ikigega gitsura amajyambere cyitiriwe se Kadafi.

Undi mi Saadi Kadhafi, Moatassem Billah Kadhafi ,Hannibal Kadhafi ,
Aïcha Kadhafi,Saïf Khamis Kadhafi Undi mwana wa Kadafi ariko yareze nk'uwe atari we wamubyaye ni umukobwa we witwa Hannah wishwe n'Abanyamerika mu gitero cya El Dorado cyagabwe i Tripoli.

Iyo umuntu avuze Kadafi abantu batari bakeya bibuka igitabo cye yise Green Book ari byo bisobanura Igitabo cy'icyatsi kibisi.

Iki gitabo akaba haraho yagira ati bishoboka bite ko ishyaka rimwe ryatsinda ayandi, maze akaba ari ryo rijya ku butegetsi ndetse rikaburizamo ibitekerezo by'andi mashyaka yandi ngo ni uko ari ryo ryabonye amajwi menshi mu matora? Akava yaravyamditse hari avo yacyuriraga.

Umuryango wa Kadafi nyuma y'urupfu rwe.

Mu gihe cy'imirwano ikuraho Kadafi,umugore we Safia n'abana batatu bahungiye muri Algeria mu mwaka 2011 ariko baza kuvayo bahungira muri Oman ku mugabane wa Azia ubu bakaba baba kwa Sultan w'igihugu cya Oman.

Iby'uko uyu muryango wa Kadafi warokotse ubwicanyi wibereye muri Oman byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Libiya muri Kanama 2011 ubwo yari i Doha mu nama y'abayobozi b'ibihugu by'Abarubu ubwo yaganiraga n'abanyamakuru.

Uyu muminisitri ariko we ntiyatangaje itariki bahagereye ndetse yirinze no kuvuga umubare w'abagize umuryango wa Kadafi bari muri Oman.

Itangazamakuru rivugako abemererewe ubuhungiro bo kwa Kadafi babujijwe gukora ibikorwa bya politiki ndetse no kuvugana n'itangazamakuru iryo ari ryo ryose.

Ambassadeur wa Algeria muri Libiya na we yemeje ko umuryango wa Kadafi wari warahungiye muri Algeria wahavuye ariko ntiyatangaje ikindi gihugu werekejemo.

Ikinyamakuru Liberation kivugako abana ba Kadafi bari mu buhungiro muri Oman ari uwitwa Aisha,uwitwa Hanbal ndetse na Mohamed bakaba barajyanye na nyina ubabyara Safia Farkash.

Umuhungu we witwa Saad we yahungiye muri Niger muri Nzeri mu mwaka 2011.Abandi bahungu 3 ba Kadafi bo ntibashoboye kugera mu buhungiro.

Abishwe barimo Maotassim wiciwe I Syrte ndetse na Seif al Arab wishwe
muri Mata 2011. Umuhungu we byavugwaga ko ari na we uzasimbura se ku ngoma uwitwa Seif al Islam we yarafashwe mu Gushyingo 2011 arafungwa akaba ategereje kuburana.

Umutungo wa Kadafi hanze ya Libiya

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi cyitwa Los Angeles Times kivugako Muamar Kadafi yagiye akura ubutunzi bw'akayabo muri Libiya akabubitsa mu bindi bihugu. Iki kinyamakuru kivugako yari afite amayero agera kuri miliyari 144 yari yarashoye mu bihugu by'amahanga mu bikorwa bibyara inyungu akaba angana na miliyari 200 z'amadolari ya USA.

Muri aya mayero,mu bushoramari bwa Kadafi muri USA bwari buhagaze miliyari 27 z'amayero. Guverinoma y'Ubudage,iy'Ubutaliyani,iy'Ubwongereza n'iy'Ubufaransa zashoboye gufatira ishoramari rya Kadafi muri ibyo bihugu rihagaze amaero miliyari 22. Ibikorwa bye byinshi by'ishoramari bibarizwa ku mugabane wa Aziya.
Ibyangijwe n'intambara yo gukuraho Kadafi.

Intambara yo guhirika no kwivugana Kadadi yatangiye ku itariki 19 Werurwe 2011 saa yine z'igitondo ikaba yararangiye kuwa 31 Ukwakira 2011 itwaye byinshi na benshi haba muri Libiya ndetse no mu bindi bihugu.

N'ubwo Ubufaransa ari bwo bwagaragaye cyane muri Libiya mu koherezayo abasirikare hari n'ibindi bihugu byagiye bitanga inkunga zitandukanye mu ntambara zaba iz'abasirikare, amafaranga ndetse n'ibikoresho. Twavugamo nk'Ububiligi, Canada,Danemark,n'ibindi.

Uru rugamba rwatwaye abantu benshi haba Bengazi,Tripoli,Misrata,mu Kigobe cya Syrte n'ahandi.

Mu gihe cy'imirwano, Onu yafatiye ibyemezo Libiya mu
byerekeranye no kugura intwaro kuwa 26 Gashyantare 2011. Abafaransa bagabye igitero muri Libiya bise Opération Harmatta, Ubwongereza na bwo bwungamo mu gihe Canada na yo yohereje ingabo ziri mu gitero bise Opération MOBILE. Bya bihugu bindi byo byarwanyije Kadafi byanga ko yagura intwaro iwabyo zo kwifashisha muri iyo ntambara.

Kuwa 24 Werurwe 2011, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zoherereje abarwanya Kadafi indege 12 z'intambara zifatanya n'iz'Abafaransa ndetse n'iza Qatar gukora irondo mu kirere cya Libiya.

Intambarara yo guhirika Kadafi ku butegetsi no kumwivugana yatwaye akayabo Abanyalibiya n'amahanga by'umwihariko Ubufaransa bwayushoyemo miliyoni zigera kuri 320 z'amayero naho Ubwongereza bukaba bwaratanze amalivres sterling agera kuri miliyoni 212 muri iyi ntambara.

Tuve kuri ibyo ubundi tumenye ngo Kadafi yazize iki ko yari Perezida nk'abandi ndetse muri afurika hakaba hari abandi bayobozi bamaze imyaka myinshi ku butegetsi?

Muby'ukuri Kadafi yazize iki ?

Koloneli Muammar Kadafi yazize byinshi byaba ibishingiye kuri politiki byaba n'ibishingiye ku mitungo yaba iy'igihugu yayoboraga byaba n'imitungo ye bwite. Uyu mugabo yakunze gusaba bagenzi be bayobora ibindi bihugu bya Afurika ngo bahurize hamwe imbaraga bashyireho igisirikare cya Afurika kimwe kigizwe n'abasirikare miliyoni ebyiri ndetse bashyireho n'ifaranga rimwe.

Col Kadafi nyuma yo gukubitwa ubwo yari amaze gufatwa mpiri

Ibyo yabireberaga ku Muryango w'Ubumwe bw'Uburayi ari wo Union Europeene aho ibihugu by'Uburayi byashyizeho ifaranga rimwe rya Euro n'ingabo bikawuhesha imbaraga.Uwo mushinga Kadafi yawusobanuye i Bamako awusobanura Abidjan ndetse na Accra mu mwaka w'2007.

Ku itariki ya 2 Werurwe 2009, Koloneli Muammar Kadafi yatorewe kuyobora Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika mu nama yabereye Addis Abeba muri Etiyopoya.

Kadafi yajyaga atanga ibitekerezo bishobora kumubyarira amazi nk,ibisusa doreko nko mu mwaka w' 2010, Kadhafi yagejeje igitekerezo ku nteko rusange ya ONU asabako habaho iperereza ku mpamvu yatumye USA n'ingabo za OTAN zitera IRAK ndetse bakanagezwa imbere y'ubutabera ibi bikaba byarasaga nko gukora mujisho Amerika.

Yanashyize ahagaragara umushinga wo gusaba ko ibihugu byakoronije ibindi bigomba kubiha indishyi z'akababaro.

Uretse kwamagana ubukoloni mu bikorwa, Kadhafi yubatse ibitaro, amashuri, imihanda, ibibuga by'indege, n'amagorofa atagira ingano mu bihugu by'Afurika kandi akabikora ku buntu cyangwa ku nguzanyo zitagira inyungu. Ibihugu bike kuri uyu mugabane ni byo utasangamo ishuri rya Kadhafi cyangwa umuhanda wa Kadhafi doreko no mu Rwanda umuhanda Nyabugogo Kimisagara Nyamirambo nawo witiriwe Kadafi kuko ari we wawubakiye u Rwanda.

Umurage wa Kadafi.

Mbere y'urupfu rwe, Muammar Kadhafi yasize yanditse ibaruwa akaba yarayanditse mbere y'iminsi itatu gusa ngo yicwe. Iyi baruwa yayanditse ku itariki 17 Ukwakira 2011. Iyi baruwa yari mu rurimi rw'igifaransa ariko kadafi yari yayanditse mucyarabu.

Kadafi yandikiye abantu batatu b'inkoramutima ze barimo umwe witabye Imana undi wahunze ndetse n'undi watawe muri yombi agashyirwa mu buroko. Iyi baruwa itangira igira iti «Ku izina ry'Imana Nyir'imbabazi nyir'impuhwe .Iri ni isezerano ryanjye, njyewe Mouammar mwene Mohammed.

Nifuzako nzashyingurwa umurambo wanjye utagombye kozwa kandi ngahambwa mu myambaro nzaba nambaye mu gihe cy'urupfu rwanjye. Nzahambwe hafi y'umuryango wanjye n'ubwoko bwanjye mu irimbi rya Sirte. »

Nyuma y'ibi byose Kadhafi akaba yaraje kwicwa ndetse agashinyagurirwa n'ibihugu byakoze intambara mu gihugu cye bifatanyije n'abaturage barwanyaga ubuyobozi bwe.

Nkindi Alpha