Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

2016-2017:Urujijo ku iyegura rya ba Gitifu b’Utugari n’Imirenge basaga 100

Ni kenshi umunsi ku munsi ujya kumva hirya no hino mu turere ngo ba gitifu beguye ariko hafi ya bose bagahuriza ku kintu cyo kuvuga ngo beguye ku mpamvu zabo bwite.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize kugeza ubu, mu turere twinshi tw’igihugu hari kumvikana umubare utari muto w’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ,ndetse n’ab’utagali bashobora kuba basaga 50 basezeye ku mirirmo yabo mu buryo budasanzwe.

Inzego zifite mu nshingano inzego z’ibanze zishimangira ko abasezera ku mirirmo yabo ,babikora ku bushake ntawe ubibahatira.


Hari Abanyamabanga nshingwabikorwa b’ imirenge bemereye itangazamakuru ko basezeye ku bushake kubera impamvu zabo bwite, ariko hari n’abandi uburyo bavuye ku mirimo budasobanutse neza.

Kuva mu kwezi kwa cyenda gushyira u kwa cumi umwaka ushize ,nibwo inkubiri yo gusezera ku mirimo kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugali yatangiye kumvikana, ariko bigeze mu ntangiro z’umwaka wa 2017 biza gufata indi ntera.

Byaje gusa n’ibifata indi ntera mu minsi yakurikiyeho,kuko hatacaga kabiri hatumvikanye umunyamabanga nshingwabikorwa wasezeye ,ibyo byose ariko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yakomeje gushimangira ko bikorwa ku bushake bw’abasezera.

Vincent MUNYESHYAKA,umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu,mu minsi ya shize yahamirije itagazamakuru ko abegura babikora ku bushake.

Umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa yemeye ko ariwe wiyandikiye ibaruwa isezera ku kazi, ku mpamvu zo gukomeza amashuri ye dore ko ngo bitemewe, mu gihe abandi birinze kugira byinshi batangaza.

Biravugwa ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bamaze kuva ku miririmo yabo bashobora kuba barenga 50,n’ubwo inzego zibafite mu nshingano zakomeje kuvuga ko ntawusezera ku gahato.

Gusa hari abakomeje kwibaza igituma abanyamabanga nshingwabikorwa bagira ubushake bwo gusezera ari benshi kandi mu gihe kimwe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RAFIKI - 11/01/2017 saa 18:24

Gusa birabaje kudafata umuyobozi w 'akagari nku umukozi wa Leta;niba hari stati igenga abakozi ba Leta nibaza impamvu ataribyo bikurikizwa.
Kanda hano umusubize

Papy Gulliver - 11/01/2017 saa 17:47

Najye ndimva bitoroshye! ariko ubwo wasanga ikibazo bafite ari kimwe rukumbi .niba hari amakosa cyangwa impamvu zituma begura ni imwe.kuko ntibyumvikana.Nk'uko iyo abanyeshuri bateraniye ku ishuri baba bahujwe n'uko biga.abaganga niba bateraniye kwa muganga n'uko bahujwe no kuvura.none urumva abayobozi 100 nibenshi byumvikane ko nabo hari icyo bahuje gituma beguzwa cyangwa begura simbizi.
Kanda hano umusubize

pilipili - 11/01/2017 saa 14:06

None se nanjye ko neguye nari nababaye uwa mbere mu mihigo! Ariko nasanze bandits urwandiko rwo gusezera mu izina ryange bantegeka kurusinya. Bampimbira ibyaha ngo ncuruza amabuye yagaciro ntawigeze ayamfatana! Ahaaaa narumiwe.
Kanda hano umusubize

emmanuel - 11/01/2017 saa 11:09

Biragaragarako harikibazo mbaza abajyaho bababatazwi nabaturange kukontiwabawagiriwe ikizere nabaturage munyumauzeguhemuka. Ibibirakabije ababikora muratugayishape nonesebabatumanyeho gukora amakosa?
Kanda hano umusubize

emmanuel - 11/01/2017 saa 11:06

Biragaragarako harikibazo mbaza abajyaho bababatazwi nabaturange kukontiwabawagiriwe ikizere nabaturage munyumauzeguhemuka. Ibibirakabije ababikora muratugayishape nonesebabatumanyeho gukora amakosa?
Kanda hano umusubize

Rupaca - 11/01/2017 saa 11:05

Abanyarwanda dufite ubuhanga bwo kumva ibitumvikana kandi tukinumira. Nta bisobanuro tuba dukeneye. Twakira ibyo baduhaye ubuzima budakomeza. Ariko se, birabujujwe ku mudepite kwegura ku giti cye? Na bo nibagerageze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X