Sadate Muanyakazi yasabye imbabazi abo batabonaga ibintu kimwe babona ko yakosheje
Post on: 24 September 2020
Mu muhango w’ ihererekanyabubasha hagati ya Komite yahagaritswe muri Rayon Sports, na Komite y’inzibacyuho, waberaga ku Kicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), uwari Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Sadate Muanyakazi, yageneye ubutumwa abakunzi n’abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, aho muri ubwo butumwa yisabiye imbabazi buri mu Rayon wese batari bahuje ibitekerezo kuri iyi kipe wumva ko yamukoshereje.