Rayon Sports yakuyeho urujijo ku bavugaga ko umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza yambuwe inshingano yari afite
Post on: 3 November 2020
Nyuma y’uko kuri uyu wa Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, avuze ko ariwe muvugizi wa Rayon Sports nta wundi muvugizi uyu muryango, ibi bigatuma benshi bagira urujijo ndetse bakavuga ko Jean Paul Nkurunziza wari usanzwe ari umuvugizi wa Rayon Sports FC nka kimwe mu bice bigize uyu muryango yaba yambuwe inshingano, ubuyobozi bw’uyu muryango bwasohoye itangazo buvuga ko uyu Jean Paul Nkurunziza atigeze yamburwa inshingano ndetse bushimangira ko akiri umukozi wa Rayon Sports FC.