_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

ACP-EU ikomeje kwiga ku bibazo by’ingutu byugarije abaturage

Kuva tariki ya 14 kugeza 21 Ugushyingo 2019, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwakira Inama ya 55 y’Inteko Ishinga Amategeko ihuza ibihugu by’Afurika Karayibe na Pasifika (ACP) n’iya 38 y’Inteko Ishinga Amategeko Ihuriweho na ACP n’Ubumwe bw’u Burayi (ACP-EU).

Muri iyi nama abadepite bakomeje gusangizanya ubunararibonye bwo mu bihugu byabo banafatira hamwe ingamba zabafasha gukemura ibibazo bikomeje kugariza ibihugu byo muri Afurika, Karayibe na Pasifika.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Edda Mukabagwiza avuga ko mu bibazo bari kwigira muri iyi nama harimo n’iby’ingutu byugarije abaturage bo mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Hon. Edda Mukabagwiza yagize ati, “Izi nama zihora zigaruka, murabona inama ziba nka kabiri mu mwaka, hari ingingo runaka zihora zigaruka, urabona nk’imirire, kwihaza mu biribwa, imihindagurikire y’ikirere ,… bigenda bigaruka ariko bikagira igihe birangirira. Ni ukuvuga ngo hari igihe kigera hakaba haza ibyemezo byanditse; ibihugu bikagira icyo bikora kuri ibyo byemezo.”

Uru rwego ni urwego rw’inteko ishinga amategeko bihuriye mu muryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, bikagira aho bihurira n’inteko ishinga amategeko y’ibihugu by’Ubumwe bw’Iburayi.

Habaho za komisiyo zitandukanye ; komisiyo imwe yiga ku bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubucuruzi, indi ikibanda ku bijyane na politiki, mu gihe indi yibanda ku mibereho myiza y’abaturage n’ibidukikije.

Yakomeje avuga ko komisiyo ireba ku by’imihindagurikire y’ikirere ari nayo u Rwanda rubarizwamo ireba iki kibazo muri rusange ikibanda ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ishaka inzira zo guhangana n’imyuzure ishobora kubitera gukena birushijeho.

Mu ngamba zafashwe harimo kurengera ibidukikije (guharanira kugira isi itoshye), guharanira ko ahantu hose hari amazi harengerwa mu buryo bukwiye ariko n’ibindi bihugu bifite za politiki zitihuta bahoneraho kuganira n’abandi bakwigira ku byabatanze gukataza mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu muryango wifuza kudakomeza gutega amaboko ku miryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Iburayi, EU. Ntihagomba kubaho kubarambirizaho ahubwo mubyo batanga bakabaye babinyuza mu mishanga.

Guverinoma nyinshi zafashe ibyemezo byo kwirwanaho kandi buri karere gakemure ibibazo byako ukwako.

Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho ya ACP-EU ni rumwe mu nzego zihuriweho n’impande zombi ruteganywa n’ingingo ya 14 y’Amasezerano y’i Kotonu yo muri 2000, rwashyizweho hashingiwe ku cyifuzo cyo kugira uburyo bwo guhuriza hamwe intumwa zatowe n’abaturage zo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi) n’izo mu Bihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, byashyize umukono ku Masezerano y’i Kotonu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X