Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR Fc na Rayon Sports zizahura k’umunsi wa munani wa shampiyona ya 2018/19.Reba uko amakipe yose azahura

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryamaze gushyira hanze uko amakipe yose azahura muri shampiyona y’u Rwanda ARPL mu mwaka w’imikino wa 2018/2019.

Apr Fc itarahabwa igikombe;izagihabwa k’umukino wa mbere uzayihuza n’ikipe y’Amagaju kuri sitade ya Kigali kuwa gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018 ari nawo mu nsi nyir’izina iyi shampiyona izatangiriraho.

Umukino uba ukunzwe unategerejwe cyane n’abafana benshi ni umukino wa Apr Fc na Rayon Sports ifite abafana benshi mu gihugu.Uyu mukino ukazaba tariki ya 12/12/2018;ikipe ya APR Fc niyo izaba yakiriye umukino.

Uko amakipe azahura ku munsi wa Mbere wa shampiyona

Kuwa Gatanu tariki ya 19 Ukwakira 2018

APR FC vs Amagaju FC (Stade de Kigali)
Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira

Etincelles FC vs Rayon Sports Fc (Stade Umuganda)
Gicumbi Fc vs Espoir FC (Stade Gicumbi)
Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye)
Kirehe FC vs SC Kiyovu (Kirehe)
Ku Cyumweru tariki ya 21 Ukwakira

AS Muhanga vs Police FC (Stade Muhanga)
AS Kigali vs Musanze FC (Stade de Kigali)
Marines FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda)

Kanda hano urebe imikino yose uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2018/19

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X