Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abakoze i Burundi barega RSSB bageze mu rukiko rushya rw’Ubujurire

Ikirego cyabo umwaka ushize cyateshejwe agaciro n’Urukiko Rukuru kuko cyatanzwe impitagihe, abahagarariye abandi uyu munsi bakiriwe mu rukiko ruherutse kujyaho rw’Ubujurire, bakomeje gusaba ko bahabwa ‘Pension’ ku myaka bakoreye Leta y’i Burundi ari impunzi.

Aba banyarwanda baregera icyemezo cya Guverinoma cyo mu Ukuboza 2015 cy’uko nta pansiyo y’imyaka bakoreye Leta y’i Burundi bahabwa, ahubwo bahabwa imisanzu yabo irimo igice kinini cyatanzwe na Leta y’u Burundi nyuma y’imishyikirano ya Leta zombi.

Aba bo bifuza ko bahabwa Pansiyo buhoro buhoro nk’uko biteganywa n’amahame mpuzamahanga agenga ubwiteganyirize ari nayo u Rwanda n’u Burundi bigenderaho.

Mbere y’izi nkiko zombi abarega babanje gusaba Perezida wa Republika kubumva, ashyiraho itsinda ririmo na Minisitiri w’Ubutabera ngo bige iki kibazo, imyanzuro yabo ntiyabanyuze, bagana Urukiko Rukuru.

Imyanzuro y’uru rukiko nayo ntiyabanyuze, ubu bakaba bisunze Urukiko rushya rw’Ubujurire.

Uyu munsi Umucamanza w’uru rukiko yumvise impande z’abarega hamwe n’abunganira Leta (RSSB) ngo yumve ishingiro ry’ubu bujurire.

Mbere y’uko iburanisha ritangira, umucamanza yabanje kubaza uruhande rurega niba rutakwemera ko habaho ubwumvikane bitabaye ngombwa kuburana, rusubiza ko rwo rwakwemera ubwo bwumvikane ariko Leta ikagira icyo igenera abayirega.

Me Kamali Valence wunganira babiri bahagarariye abarega avuga ko aba bantu 1200 bari barandikiye Urukiko Rukuru barutakambira ngo rubarenganure kuko ibyo bavuganye n’intumwa zoherejwe na Perezida wa Republika kuri iki kibazo bitabanyuze.

Avuga ko Urukiko Rukuru narwo rutabumvise rugatesha agaciro ikirego cyabo ariyo mpamvu bajuririye uru rukiko ruherutse gushyirwaho rw’Ubujurire.

Uruhande rwunganira Leta ruvuga ko ubujurire bw’aba bantu bwatanzwe impitagihe n’ubundi.

Aba baregeye hamwe mu iburanisha mu rukiko rukuru abunganira Leta bagaragaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko bose bakoreraga Leta y’U Burundi koko na kontaro (contract) cyangwa se ibigo by’igenga by’i Burundi, kuko ngo baregeye hamwe kandi batandukanye bafite n’ikibazo kihariye kuri buri umwe.

Bavugaga kandi ko hakenewe inyandiko yose ivuga ku masezerano y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibiyaga Bigari (CEPGL) abarega Leta bashingiyeho batanga ikirego, kuko ngo bifashishije paji imwe gusa.

Umucamanza amaze kumva ibisobanuro bya buri ruhande ku ngingo zikomeye zivuga ku ishingiro ry’ubujurire, yaje kubaza uwunganira abarega Leta niba ibiganiro bagiranye n’itsinda ryoherejwe n’Umukuru w’igihugu hari inyandiko byashyizwemo ikaba iri muri dossier, undi avuga ko nta iri muri dossier kuko bayibimye.

Me Kamali yavuze ko iriya nyandiko ihari ariko abari bagize uruhande rwoherejwe n’Umukuru w’igihugu banze kuyibaha.

Me Kamali Valence

Yasabye urukiko uburenganzira bwo kuzongera akabaza abafite iriya nyandiko akazayizana akayiha urukiko ikajya mu bigize dossier, umucamanza amusubiza ko ‘amategeko avuga ko nta nyandiko yakirwa nyuma y’iburanisha’.

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku ishingiro ry’ubujurire bw’abarega uzasomwa taliki 09,Ugushyingo, 2018 saa tanu.

umuseke

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X