_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abamurika basaga 400 n’abaguzi bagera ku bihumbi ijana nibo bitezwe muri Expo ya Made in Rwanda 2019

Guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019 mu mujyi wa Kigali hazatangira imurikagurisha ngaruka mwaka ry’ibikorerwa mu Rwanda. Kuri iyi nshuro byitezwe iri murikagurisha rizamara ibyumweru bibiri, rikazitabirwa n’abamurika ibikorwa byabo basaga 400 bari mu nzego zitandukanye.

Hashizeimyaka isaga itatu irashize Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu (Made in Rwanda) igamije kugabanya umubare w’ibitumizwa mu mahanga watumaga ubukungu bw’igihugu butazamuka uko bikwiye.

Karasira Faustin (Ibumoso) ushinzwe ibikorwa n’abikorera muri PSF na Kamugisha Samuel umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere inganda n’abikorera muri MINICOM

Ni muri urwo rwego hanashyizweho imurikagurisha ngaruka mwaka ryo kumurika ibicuruzwa bitandukanye ndetse na serivisi bikorerwa mu gihuhu imbere.

Iri murikagurisha rizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha mpuzamahanga, rizamara ibyumweru bibiri aho kuba kimwe nk’uko byari bisanzwe. Rikazatangira kuwa 21 Ugushyingo risozwe kuya 4 Ukuboza 2019.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu rugaga rw’abikorera (PSF), Faustin Karasira mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko kuri iyi nshuro bifuza ko abanyarwanda bitabira ku bwinshi bakabasha kwibonera itandukaniro n’ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Ni ubwa mbere sinema izaba ibashije kwitabira iri murikagurisha. Ubu ku nshuro ya mbere twanateguye National Business Forum, inama izahuza abikorera n’abafatanyabikorwa bakaganira ukuntu twarushaho kunoza no kwagura umusaruro w’ibikomoka ku bikorwa na serivisi bikorerwa mu Rwanda”.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere inganda n’abikorera muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Kamugisha Samuel, yavuze ko batangiye korohereza abakora ibyakorewe mu Rwanda babakuriraho imisoro imwe n’imwe.

Naho kubyo gupfunyika ibicuruzwa byabo nka kimwe mu mbogamizi abikorera bagaragaza ko bigihenze cyane, Samuel yavuze ko bari kuvugana n’inganda mpuzamahanga zibikora kuburyo bakorana n’u Rwanda bikajya bihagera bidahenze kandi bitabangamiye ibidukikije.

Abazamurika ibikorwa byabo muri iri murikagurisha bari mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubugeni n’izindi.

Kwinjira muri Made in Rwanda Expo y’uyu mwaka hazifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugura amatike hifashishijwe telephone, mobile Money na Aitel /Tigo Cash.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X