Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Abashoramari mu by’ubuzima baravuga ko bafite imbogamizi zo kubona inguzanyo (...)

Abashoramari mu by’ubuzima baravuga ko bafite imbogamizi zo kubona inguzanyo zo kwagura ibikorwa byabo

By MAHAME On:30 September
1485
photo

Abagize Impuzamiryango y’ibigo byigenga byashoye imari mu by’ubuzima, baravuga ko bagikomeje guhura n’imbogabizi ikomeye yo kuba ama Banki n’ibigo by’imari bitaborohereza mu kubaha inguzanyo, kuko bituma hari ibikoresho by’ingezi mu kazi kabo batabona, bakaba bifuza koroherezwa kugira ngo babashe gukomeza baha ababagana serivisi z’ubuzima zizira amakemwa.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021, mu inama yari ihuriyemo abikorera mu by’ubuzima hamwe n’amabanki, Kubufataye n’ umushinga USAID Rwanda Integrated Health Systems Activity (RIHSA), barebera hamwe icyakorwa kugira ngo abakora mu by’ubuzima bajye babona inguzanyo kandi zitazabagora kwishyura bitewe n’inyungu isabwa ku wayihawe, kuko bagaragaje ko kuba kuri ubu uhawe inguzanyo yishyura guhera inyungu iri hagati ya 16% na 19% ari ibintu bibagora kubona iyo nyungu, aho bavuga ko iri ku kigero cyo hejuru ugereranije no mu bindi bihugu.

Aba bikorera mu bijyane n’ubuzima bavuga ko kuba inyungu ku nguzanyo iri hejuru ndetse n’ibijyanye n’ingate bikaba bigoye, bigira ingaruka mu kazi bakora, kuko bituma hari indwara badashobora kuvura bitewe no kubura ibikoresho byifashishwa, kandi amikoro yabo akaba atabemerera kubibona, kuko ibikenerwa muri serivisi z’ubuvuzi biba bihenze, ugereranyije no mu zindi serivisi.

Umuyobozi w’Impuzamiryango y’ibigo byigenga mu by’ubuzima (RHF), Dr. Nyirinkwaya Jean Chrisostom, avuga ko inama nk’iyi isobanura neza ko hari ikibazo mu bigo by’abikorera mu by’ubuzima. Ndetse ko ibikoresho bifashisha mu kwita ku barwayi babagana bikunze kubagora kubona harimo, aho yatanze ingero ko nka Radio (ibyo abantu bakunze kwita guca mu cyuma), Echography igura amafaranga asaga miliyoni 30, Scanner, MLI hakaba n’ibikoresho byifashishwa ahabagirwa birimo ibigura miliyoni zigera ku 100, ibi byose ngo bikaba bibasaba kuba bagana amabanki ngo abahe inguzanyo, nyamara ugasanga kubona izo nguzanyo bibagora, ndetse ngo n’uyibonye akayishyura yongeraho inyungu iri ku kigero cyo hejuru.

Yagize ati: "Ibintu byo kwa muganga byose birahenda, urabona nk’imakasi, ufashe isanzwe igurwa amafaranga make, wafata imakasi yo kwa muganga ibiciro bikiyongera, urabona nka telefone ufite, uyiguze ari telefone isanzwe watanga ibihumbi 100 cyangwa 200, ariko uyiguze ikitwa ngo n’iyo kwa muganga wayigura ibihumbi 800 cyangwa miliyoni, ipfa kwitwa gusa iyo kwa muganga. Ibintu byose tubona ibiciro biba byiyongereyeho kuko ari ibyo kwa muganga, bigasaba ubundi bushobozi mu kubyubaka."

Dr. Kayitesi Kayitenkore, umuyobozi w’ivuriro ryitwa Kigali Dermatology Center, avuga ko badakunze koroherwa no kubona amafaranga y’inguzanyo kugira ngo batangira akazi kabo. We yanavuze ko yigeze kujya muri banki asaba inguzanyo yo kugura ibikoresho byo kwifashisha mu ivuriro, bamubwira ko yavuga ko agiye kugura ibikoresho byo mu rugo ngo kuko iyo ayisaba avuga ko ari ibikoresho byo kwa muganga ntibari kuyimuha.

Yagize ati: "Nigeze kujya muri banki ntabwo navuga izina ryayo, ngishaka gutangira nsaba inguzanyo yo kugura ibikoresho, barambwira ngo oya mvuge ko nshaka intebe zo mu nzu, kuko mvuze ko ari ibikoresho byo kwa muganga ntabwo bampa inguzanyo, ariko mvuze ko ari intebe zo mu rugo nshaka bayimpa. Ibi bituma tudashobora gutera imbere, nk’uko abaganga b’ibindi bihugu batera imbere, njya njya gusura bagenzi banjye ngasanga hari ibikoresho baguze nanjye nakwifuza kugura, ariko iwabo babaha ku nguzanyo yo hasi, ugasanga hano ugiye gufata iyo nguzanyo bakakubwira kwishyura 15% by’inyungu, ntabwo wabona amafaranga yo kwishyura iyo nguzanyo."

Gusa bavuga ko bafite icyizere ko ubwo bahuye n’abahagarariye amabanki ndetse n’ibigo by’ishoramari bakaganira biteze ko hari ikigiye guhinduka mu minsi iri imbere bakaba bazashobora koroherezwa mu kubona inguzanyo ndetse n’inyungu kuri izo nguzanyo zigashyirwa ku giiciro kiri hasi ugereranije n’igisanzwe.

Mark Akank Achaw, umukozi wumushinga wa USAID Rwanda Integrated Health Systems Activity (RIHSA), mu ishami rishinzwe gutera inkunga no gukora ubuvugizi bw’ imari ishorwa mu ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda, avuga ko kuba abikorera mu by’ubuzima bo mu Rwanda bari inyuma ugereranyije no mu bindi bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba, byatumye Leta ibashishikariza kugira uruhare runini mu gushora imari kugira ngo abaturage bo mu Rwanda barusheho kubona serivisi nzinza.

Yagize ati: "Nk’umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubuzima, dusanga intego n’ingamba za Leta kugira ngo bigerweho tugomba gukora ibintu bitandukanye kandi mu nzego zitandukanye. Twumva gutera inkunga no gutangira kwerekana amahirwe no gukangurira ababikorera gushora imari muri iyi gahunda byarushaho gufasha kugira ngo iyo gahunda igerweho."

Mu Rwanda habarirwa ibikorwa by’abikorera bitanga serivisi mu by’ubuzima bitandukanye birimo, ibitaro 8 (Hospitals), Polyclinics 32, Clinics & Specialized Clinics 139, Farumasi ziranguza imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga 114 (Whole sale Pharmacies) na Farumasi zicuruza imiti bisanzwe 426 (Pharmacies).

Muri iyi nama abahagarariye amabanki bijeje abikorera mu by’ubuzima ko bagiye kugira icyo bakora mu kuborohereza kubona inguzanyo, gusa bavuga ko inyungu ku nguzanyo ishyirwaho na banki bitewe n’uko nayo amafaranga iba yabonye igomba kuyishyura ku nyungu runaka.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma