_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics

Addressya,uburyo bushya Abanyarwanda bakwiye kwifashisha mu kuranga aho baherereye

Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko abasaga miliyari enye batuye isi bagira aho babarizwa ariko hatazwi,bituma serivisi zimwe na zimwe zitabageraho uko bikwiye bikaba byabahombya mu bikorwa bimwe na bimwe baba bateganya gukora,mu Rwanda ho haje igisubizo ku bifuza kuranga aho babarizwa no kumenyekanisha ibikorwa byayo.

Bamwe mu bahuguwe basobanurira abifuza gutangira gukoresha iyi program ya Adressya

Ni muri urwo rwego mu mujyi wa Kigali hamaze iminsi itari mike mu bice bimwe bya bitandukanye hagaragara abasore ni inkumi bambaye imipira y’icyatsi bamenyesha abaturarwanda Application yitwa Addressya.

Iyi porogaramu (Application) ifatwa nk’igisubizo mukuranga aho umuntu atuye bikaba akarusho kubafite ibikorwa by’ubushabitsi (business) kuko iyobora neza abakugana,ugatangira kwakira urujya nuruza rw’abifuza imikoranire batayoba inzira ngo bajye aho batateganyije.

Aha ubu buryo busobanurira abakugana kuva ku muhanda kugera kuri numero y’umuryango dore ko itanga n’umwanya wo gushyiraho ifoto yaho ucururiza muburyo bugaragarira bose.

abasobanurirwa uko Adressya ikora baba banyotewe no kubona uko ikoreshwa

Addressya kandi ni uburyo bwiza bwakwifashishwa n’umuntu utuye cyangwa ubarizwa mu gace runaka kuko bumufasha kumuhuza n’abamugana atiriwe ava iwe ngo ajye kubarandata aho bageze.Atanga aderese ze (addresses) zuzuye ku umuntu akaza asuhuza atiriwe ayobagurika,wabwifashisha kandi mubirori nk’ubukwe aho nibindi mukurangira abantu aho byabereye wirinda kwakira amaterephone yaburi kanya akubaza aho ukorera ibirori.

Ikindi ubu buryo bushya ntabwo bushyira ku karubanda amakuru y’ubukoresha kuko agira uruhare mu kuyitangira no kuyaka uwo yayahaye biciye mu buryo bwa share address(sangiza aho uri) na ask for address(saba umuntu aho ari). Ibi bituma ucunga amakuru yawe nkuko ubyifuza,ushaka gusangiza abantu aho ucuriza wakora wasakaza (share) address yawe ku mbugankoranyambaga (social media) mukanya agato million nyinshi zimenya icyerekezo urimo na services ukora.

uyu yashishikariye gutunga Addressya muri telefoni ye

Ntago bigoye gutangira gukoresha Addressya kuko ntibasaba ibyamirenge.Uca kuri google play store ukadownloading Addressya ukuzazamo amakuru nyayo yagufasha mu kurangira abakugana,kuva ku muhanda kugera kuri nimero ya telephone.

Mu gihe ubona bikugoye wakwifashisha babasore ni nkumi bahuguwe twavuze haruguru bakabigufashamo.

Ubusanzwe iyi Program ya Adressya ikomoka mu gihugu cya Suede ariko ikaba yaratangiye no kugera mu bindi bice by’isi nyuma y’uko ishyizwe muri telefoni izi zizwi nka smart phone zikoresha uburyo bwa Android abayishaka bakayikuramo(Download).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

bizimana nuru - 10/09/2019 saa 17:28

Iyi apps iziye igihe rwose ''''''''''''''''''twariturambiwe kwirwa tuyobagurika
Kanda hano umusubize

bizimana nuru - 10/09/2019 saa 17:26

Iyi apps iziye igihe rwose ''''''''''''''''''twariturambiwe kwirwa tuyobagurika
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X