Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Alpha Rwirangira agiye kurongora

Alpha Rwirangira agiye kurongora

By Ndacyayisenga Fred On:29 June 2020
1746
photo

Umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Umuziranenge Liliane bamaze igihe bakundana.

Nyuma y’uko Alpha Rwirangira muri 2015 atandukanye n’uwari umukunzi we, Uwingabire Esther wanabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba 2013 bari banafitanye umwana, ntabwo uyu mugabo yakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo.

Nk’uko bigaragara mu rupapuro rutumira(invitation), Alpha Rwirangira na Umuziranenge Liliane biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 22 Kanama 2020.

Biteganyijwe ko ubu bukwe buzabera muri Canada mu mujyi wa Montreal aho uyu musore asigaye yibera.

Muri 2017 ni bwo Alpha Rwirangira yahishuye ko nyuma ya Esther ari mu rukundo ariko yirinze gutangaza izina ry’umukunzi we, bivugwa ko we n’umukunzi we bamaze imyaka irenga 3 bakundana.

Alpha Rwirangira yagiye akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo, Yamungu, Amashimwe, Yes, Anatenda n’izindi. Alpha akaba yaregukanye igihembo cya Tusker Project Fame cya 2009.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma