_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamporiki yizeje perezida Kagame kuzubahiriza inshingano yahawe

Hon.Edouard Bamporiki wari umaze imyaka isaga 3 ari umuyobozi w’itorero ry’igihugu,yashimiye perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere akamushinga indi mirimo yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.


Hon.Bamporiki Edouard wamaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko hanyuma muri Kanama 2017 akagirwa Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface,yasezeranyije perezida Kagame kuzitwara neza mu mirimo mishya yahawe yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Abinyujije kuri Twitter,Hon.Bamporiki yagize ati “Witaba kare ugatumwa kure, watumwa n’Umukuru ugashima ushingura ugana iyo utumwe. Ubutumwa mumpaye Nyakubahwa Mutoza w’Ikirenga Paul Kagame nzabusohoza bwemye, nzaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa. Nzaba Mudahusha ku ruhembe muntumye kurasaniraho. U Rwanda nirweme.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X