" /> Bamwe mu banyapolitike mu Rwanda batajya baripfana bikomye uburyo ADEPR irimo gushaka gukama intama zitariye

Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Bamwe mu banyapolitike mu Rwanda batajya baripfana bikomye uburyo ADEPR (...)

Bamwe mu banyapolitike mu Rwanda batajya baripfana bikomye uburyo ADEPR irimo gushaka gukama intama zitariye

By On:23 March 2020
2709
photo

Abantu benshi bakomeje kenenga ubuyobozi bwa ADEPR nyuma yo kugaragaza uburyo bushya bwo kunyunyuza imitsi y’abayoboke biryo torero. Bwana Hon. Edouard Bamporiki na Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe bati "Bashumba nimwe mukwiye gufasha intama zanyu muri ibi bihe isi ihanganye na #COVID19".

Akenshi itorero ADEPR ryagiye rirangwamo amakimbirane ashingiye ku imitungo (AMATURO)
Muri iki gihe isi n’uRwanda byugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), ibihugu byinshi byagiye bifata ingamba zitandukanye zirimo kwirinda ko ahantu hateraniraga abantu benshi bakomeza kuhahurira murwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi.
U Rwanda rumaze kubonako icyo cyorezo cyageze mu gihugu rwafashe ingamba rushingiye ku amatangazo n’inama byatangwaga na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.
Bimwe mu byemezo byafashwe harimo kuba hakwiye gufungwa insengero, gukumira abantu bajya kuri stade mu bikorwa by’imyidagaduro nko kureba umupira ndetse n’ibindi bikorwa birimo ibitaramo bya music.

Nyuma y’ifungwa ry’insengero bamwe mu bayobozi b’amadini batangiye gutegura uburyo bushya bwo kwaka no gukusanya amaturo.
Mu itangazo abayobozi ba ADEPR mu Rwanda bashyize hanze ritavuzweho rumwe n’abantu batari bacye, riragaragaza uburyo abakristo-ADEPR bagomba gutanga amaturo n’ibyacumi.
Kugeza ubu abantu benshi bafite ikibazo cy’uko imirimo yabo yahagaze badafite uburyo bwo gukora bisanzuye imirimo yarisanzwe ibatunze kubera icyorezo cya COVID-19, none abayobozi ba ADEPR ngo nibatange na ducye bari basigaranye.

Iryo tangazo ryagarutswe na bamwe mu banyapolitiki mu Rwanda Hon. Edouard Bamporiki wavuzeko byari kuba byiza abashumba ba ADEPR barebye uko bafasha intama baragiye doreko urwuri zirimo rudatoshye muri iyi minsi. Mu ubutumwa yatanze abunyujije kurukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “Mushumba wacu
@ADEPR
, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mukigega.”

Nyuma gato umunyamabanga mukuru wa Leta Bwana Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe nawe yunze murye agira ati: “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya #Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera #COVID19.”

Twirinde COVID-19 dukaraba intoki, Tutegerana , Tuguma mu ngo zacu aho dutuye

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma