_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics

Bosco Ntaganda agiye gukatirwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha 18

Uyu munsi urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruravuga umwanzuro warwo ku gihano gikwiriye Bosco Ntaganda wahamwe n’ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu.


Mu kwezi kwa karindwi uru rukiko rwamuhamije ibyaha ruvuga ko yakoze ubwo yari umutegetsi mu nyeshyamba muri DR Congo hagati ya 2002 na 2003.

Abacamanza bane baraba bagize inteko imusomera ibihano muri uru rukiko rukorera i La Haye mu Buholandi.

Hagendewe ku nyandiko zigena uru rukiko, aba bacamanza bashobora gutanga igifungo cy’imyaka 30 cyangwa igifungo cya burundu iyo uregwa ahamijwe ibyaha bikomeye.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi...

Umwunganizi we mu rukiko yari yabwiye BBC ko baciriwe urubanza rubogamye kandi biteguye kujuririra kuba yahamijwe ibyaha.

Uru rubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2015 rupfundikirwa mu kwa munani umwaka ushize.

Imiryango inyuranye iharanira inyungu z’abagizweho ingaruka n’ibyaha biregwa Bosco Ntaganda yasabye ko yahanwa mu buryo bukomeye kandi nabo igahabwa indishyi z’akababaro.

Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko.

Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo.

Nyuma yagiye mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga ari nawo ashinjwa gukoreramo ibyo byaha ubwo yari umwe mu barwanyi bawuyobora.

Thomas Lubanga we, mu 2012 uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 14 kubera ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda ashinjwa.

BBC.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X