Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Byanyobeye:Umukobwa twaryamanye duhuye rimwe none ngo aratwite kandi ntiduhuza itariki twaryamaniyeho!Nkore iki?

Hirya no Hino usanga hari benshi bahura bwa mbere bagahita baryamana batanikingiye hakavamo ingaruka zitandukanye harimo gutwita utabiteganyije,kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi bitandukanye.

Ni muri urwo rwego umukunzi wacu yatwandikiye yahuye na bimwe muri ibyo bibazo byavuzwe haruguru, bityo ngo abasomyi bamugire inama.

Muraho ndashaka ko mwamfasha gusobanukirwa no kungira inama:

Mu kwezi kwa gatanu nagize gutya njya mu kabari nywa biere ndi kumwe n’ inshuti ariko nza gusinda ariko bidakabije nyuma nza kuhahurira n’ umukobwa turi kuri comptoire ubona nta kibazo cye ndamwendereza ndamuganiriza mugurira kamwe bituma tuganira cyane nyuma nza kumubaza niba yakwemera ko dutahana abanza kwanga ageze aho aremera turatahana mu rugo iwanjye biza no kuba ngombwa ko dukora imibonano mpuzabitsina ariko ntitwibutse na prudence pe.

Bwarakeye arataha ariko mu ijoro turi mu kabari yari yampaye number ye nanjye namuhaye iyanjye, umukobwa twaryamanye mu rukerera rwa le 18/05/2018 ubwo byaba ari 19/05/2018.

Bigeze nka le 6/6/2018 arampamagara bisanzwe tuganira bukeye nabwo turavugana dusubira mu bya wa munsi ndamubaza nti ese ko wavugaga ngo twakoreye aho uramutse usanze utwite ati “sha sinzi gusa ndabikeka” nti “kuki ubikeka ? ati “nuko ntongeye kubona imihango ati samedi nzajya kwa muganga kureba icyabaye niba naba ntwite.

Uwo munsi ugeze arampamagara ati ndatwite kandi ni wowe wanteye inda kuko nta wundi muhungu duherukana, nti bigenze gake ntakibazo nzagufasha ati nta kibazo haciye iminsi nti ese ubundi uribuka itariki twabonaniyeho ati si 3/05 ? kandi mu by’ukuri zari kuri 19/05 nti “Ese ko wibeshye atari aho n’ibindi byose nturi kumbeshya ? ati sha mbaye nanibeshya rwose byaba biterwa nuko cya gihe nari nasinze pe simbyibuka kuko nta nubwo nabyitagaho kuko ntakekaga ko natwita ndamwihorera.

Nyuma nza kuzamubaza nti ese waherukaga imihango ryari ati ubundi ngira ukwezi kudahindagurika nyijyamo le 25 nkayivamo 28 nabyo nkumva biramvanze.

Narongeye nyuma yiminsi ndamubaza nti ese ubundi tugiye kwa muganga wavuga ko uheruka imihango ryari ati nababwira ko nyiherukamo le 25 kugeza 29 mu kwa kane rero nabwo numva aranshanze nagerageje kubara ngo ndebe niba koko igihe twaryamaniye yaba yari mu gihe cyo gusama ngendeye kuri bene aya matariki nkabona bimeze nkibitari byo pe.

Nabara ngo ndebe nti ese ubundi yasamye le 19/05/2018 yazabyara ryari najyanisha nigihe yagiyeho mu mihango nkuko abaganga n’ubundi babibara nkabona ntibihura none ejo bundi nagiye kumureba aho akorera nkabona koko aratwite ariko inda itari nkuru.

None ndabasabye ku bw’ubumenyi mufite mwamfasha gusesengura ayo makuru koko mukamfasha kumenya niba uyu mukobwa atari umutwe yantekeye ahubwo akaba agira ngo mbe se w’umwana ariko mu byukuri atari njye.

Murakoze cyane.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

eric - 10/10/2018 saa 20:53

tegereza abyare uzakoresha ibizamini bya DNA kuko niba yaraherukaga imihango mu kwa kane akaba asanzwe agira ukwezi kwiminsi 28 igihe mwabonaniye le 19/5 ntiyasama kuko uhereye igihe yaboneye imihango le 25/4 kugeza le 19/5 yaba ageze ku munsi wa 25 wukwezi so ntiyasama kuko igihe cyuburumbuke cyari cyararangiye. aramutse nabwo yemeza ko mwabonanye le3/5 ntiyasama kuko ni kumunsi wacyenda wukwezi nabwo uburumbuke yaratarabugeramo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X