Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dianne Rwigara yatangiye kubwira abanyamakuru ko adatinya gusubira muri gereza

Dianne Rwigara na nyina Adeline Rwigara baherutse kurekurwa by’agateganyo bava muri gereza mu cyumweru gishize.

Dianne n’umubyeyi we bafungurwa by’agateganyo barishimye

Dianne yashinjwaga gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda ariko nyuma baje kurekurwa by’agateganyo, nyuma y’uko urukiko rwari rwaramaze gukusanya ibimenyetso bityo bakaba batabangamira iperereza.

Uyu munyapolitike aherutse kuvugana na BBC mu kiganiro news day ashimangira ko n’ubundi azakomeza ibikorwa bye yari yaratangije ndetse anavuga ko gereza atari nziza ariko ngo nibiba ngombwa azasubirayo.

Mbere yo gufungwa Dianne yari yaratangije muvoma People Salvation Movement PSM Itabaza,yemeza ko atazahagarika ibikorwa byayo kuko ngo ntabwo azakomeza kubaho mu bwoba.

Nyuma yo kumara umwaka urenga muri gereza,ngo bwari ubuzima butari bwiza, ariko ngo yagombaga guhangana nabwo akabubamo dore ko ngo imfungwa za Politiki zidafatwa nk’izindi.

Gusa ku rundi ruhande ashima ko yafunguwe by’agateganyo.

Dianne yabwiye BBC kandi ko muvoma ye yise Itabaza,izaba umuyoboro abantu bazajya banyuzamo ibitekerezo byabo.Mu yandi magambo ngo azakomeza ibyo yari yaratangiye.

Si ibyo gusa kuko ngo ntiyishimiye ibyababayeho n’umuryango we,ariko kandi ngo ntiyicuza ibyabaye kuko ngo ntiyakwihanganira uburyo abo mu Rwanda babayeho.

Ati"Kubaho mu bwoba, mu by’ukuri si ukubaho. Rero nifuza ko ibintu bihinduka, ndashaka ko tubaho mu gihugu aho utajyanwa mu nkiko kubera ko ufite igitekerezo gitandukanye n’icya leta."

"Sinshaka gusubira [muri gereza], ariko nibiba ngombwa nzasubirayo. Tuzareba uko bizagenda."

Aya magambo Dianne yatangaje ajya gusa n’ayakunze kumvikana ubwo Ingabire Victoire yafungurwaga ku mbabazi za Perezida Kagame,Uyu munyapolitike yavuze ko n’ubwo yarekuwe atigeze asaba imbabazi,nyamara abarekuwe bose byemezwa ko bazisabye.

Gusa muri icyi cyumweru nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza rwatumijeho Victoir ngo agire ibyo abazwa,mu kwisobanura yatangaje ko hari ibivugwa bimwitirwa nyamara atariwe wabivuze.

Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X