Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Dore amoko y’amato y’intambara Rwabugili yakoreshaga ku rugamba.

Kigeli IV Rwabugiri, ni umwami wa mbere mu bami bategetse u Rwanda wagerageje kugirana umubano n’abazungu, akaba arinawe mwami wa nyuma mu mateka y’ingoma ya cyami mu Rwanda. akimara kwima Ingoma, ntiyazuyaje, yatangiye kwambuka ibiyaga ajya gutera ibihugu biri hakurya yabyo , aho yahereye bwa mbere ni ku kirwa cy’Ijwi .

Rwabugili yari yarakoranyije amato y’intambara(muri icyo gihe) yagombaga guhashya ibirwa byo mu Kivu no kwigaranzura u Bunyabungo bwo hakurya y’iyo Nyanja. Amato y’intambara y’u Rwanda, yari agabwemo imitwe ine; itatu ya mbere igizwe n’ingabo zo ku Ijwi:
Abajegezi batwarwaga na Mugenza, Inkeramihigo zatwarwaga na Mbwana, Ibidakurwa byatwarwaga na Gikerakenja Undi mutwe wari uremwe n’ingabo z’Abanyakinyaga: Abahurambuga batwarwaga na Nyankiko Buri mutwe w’ingabo wabaga ufite amato y’intambara agera kuri Magana atatu (300). Hari n’amato y’Umwami n’ay’Abagaba yahoraga atsitse mu nsiko y’amashinji y’I Kinyaga Mu bitero byo hakurya y’I Kivu,Umwami yarayahuruzaga akarema umutwe wa gatanu. Ayo mato y’indoha yari afite amazina yayo,t umenyeshwa na Musenyeri Alexis Kagame.
1. Nyirakabuga: “Inkundwakazi “Umusare wabwo yari Bigwira; bwaramvuwe na Mugenza mu Ryarusiga, ahantu hitwa mu Kigende ho mu Budaha; nibwo Rwabugili yagenderagamo.Bwari nk’inyumba ishakaje imihemba.
2.Igitsirombo:”Ubutoni “Bwavuye muri Cumbi,hejuru ya Mabanza ho mu Bwishaza,buramvuwe na Ruhangamugabo,umunyejwi wo kwa Tabaro ,wari utuye kuri Bizu.
3. Umuhozi”Ubuhora “, bwaturutse mu Kanage buramvuwe na Ruhangamugabo.
4. Umudaheranwa”Ubutaganzwa “Bwaramvuwe mu Kigamba ho mu Budaha
5. Umucyurabuhoro:”Ubutanga ishya n’ihirwe “, bwo kuri Cumbi, bwaramvuwe na Gikerakenja, wo mu Marambo.
6. Ndushabandi:”Ubwingenzi “ bwaturutse mu Cyiya ho mu ishyamba rya Rugege, buramvuwe na Bigwirabagabo wo ku Ishara.
7.Ngarukiyibirwa:”Ubuhoraburangamiye Ibirwa “, bwaramvuwe na Mugenza kuri Cumbi
8. Nyabiyonga:”Ubufubikwa impuzu y’ubutumba “,bwo ku Rwerere rw’I Bugoyi ,bwaramvuwe na Mpamira wo mu Nkaranka.
9. Intahakure:”Ubutebuka “,bwo ku Rwerere ,bwaramvuwe na Mpamira ,umusare wabwo yari Rubago.
10. Inyimura –Bahinza:”Ubutsema Abahinza “bwo mu Kigamba cy’ I Budaha, bwaramvuwe na Mugenza
11. Inyagirabahunde:”Ubuterabahunde “, bwo mu Kigamba, bwaramvuwe na Mugenza
12. Nyabihunika:”Ikigega nyamunini “bwari ubwa Nkundiye ya Kabego, bwo muri Nyamushishi, bwaramvuwe na Mugenza.
13. Kamarashavu:” Ubumaragahinda “, bwari ubwa Kabego.
14. Gisumbamagoyi: “Uburuta amagoyi“bwo muri Nyamushishi,bwaramvuwe na Gikerekenja.
15. Umudaharingoma:” Ubudahemukira ingoma:”bwo mu Kigamba, bwaramvuwe na Kamegeri wo kwa Bisangwa
16. Intaganzwa:”Ubudatsindwa ‘, bwa Magaja ya Murinzi wo mu Kinyaga, bwaturirwaga umutwe w’Intaganzwa za Nyirimigabo.
17. Ishyaka;”Ubuhorana ubutwari” bwo mu Kigamba, bwa Cyigenza cya Rwakagara .nibwo bwaturiraga Ingoma za Rwabugili.
18. Ntsinzishyaka:” Ubutsindabahizi “bwaramvuwe na Mpamira mu Bugoyi, nibwo Rwabugili yagendagamo n’umutoni we Bisangwa.
19. Imbabazi “Impuhwe “bwaramvuwe mu Budaha, bwari ubwa Kabare ka Rwakagara, bwaramvuywe na Ruhangamugabo.
20. Ijuru:”Ikirere “bwari ubwa Rwabilinda rwa Rwogera, bwaramvuwe na Bigwirabagabo mu Cyiya ( mu ishyamba rya Rugege ).
21. Umuhirika:”Ubunesha “bwo mu Cyiya, ubwa Rwatangabo rwa Nzigiye .
22. Imirishyo:”Ubuhimbaza nk’ingoma zisutse “bwaramvuwe mu Cyiya na Mukenga wa Sebuhura, bukaba ubwa Rutikanga rwa Nkuriyingoma umwiru mukuru w’umwimika
23. Umuhurambuga: ’Ubuteramacumu “bwaramvuwe na Mukenga mu Cyiya, bwari ubwa Nyamugabo wa Kanywabahizi, Umutware w’Abakemba bo mu Kinyaga
24. Ngaruyamahugu: ’Ubwigarurira impugu “, bwaramvuwe na Buhake bwa Ngizumuhe, buva I Gikundamvura ho mu Bukunzi, bukaba ubwa Rubuga rwa Senyamisange, Umugaba w’Abiru bo mu Kinyaga.
25. Inkongi:”Ikibatsi cy’umuriro “bwari ubwa Bayibayi ba Buki bwaramvuwe na Munyuzangabo, I Gikundamvura ho mu Bukunzi.
26. Inkotanyi: ”Indwanyi “ bwari ubwa Mugugu wa Shumbusho, bwaramvuwe na Munyuzangabo I Gikundamvura .
27. Nsinzurugomo: ”Ubuhashya ibigande “bwa Kamaka ka Gasindikira, bwaramvuwe na Gikerakenja , muri Nyamushishi ho ku Ijwi
28. Indimanyi: “Ubwasagura bugatsemba ‘ bwa Nyamugusha wa Rwata , bwaramvuwe I Gikundamvura.
29. Inyamamare: ”Ubwogeye “ bwa Rutishereka rwa Sentama ,bwaramvuwe na Ntabwoba I Gikundamvura
30. Ngumira;’Ubusatira ababisha “ bwa Ntamati ya Gashagaza bwaramvuwe na Gikerakenja kuri Cumbi bo mu Budaha.
31. Rutangira:”Ubudatsimburwa“ bwa Kanyonyomba ka Ndarwubatse bwaramvuwe na Rurangamugabo kuri Cumbi
32. Igikwiye:”Ubutinywa” bwa Rubanza rwa Yoboka bwaramvuwe na Ruhangamugabo kuri Cumbi.
34. Ishema:”Ubutazarira “bwa Rukaburacumu rwa Bitebuka , Inteba ya Nshozamihigo ya Rwabugili ,bwaramvuwe na Gikerakenja mu Kanage ,nobwo bwaturiraga Abashozamihigo (Ingabo za Nshozamihigo )
35. Imaragishyika:”Ubutemba ubwuzu “bwa Baryinyonza ba Rwabugili , bwaramvuwe na Ruhangamugabo kuri Cumbi
36. Sindushwa:” Ubuganza “bwa Sehene rya Rugombituri (Murumuna wa Bisangwa ) bwaramvuwe na Burunga mu Rwerere rw’I Bugoyi
37. Itanganika: ”Amazi magari “ bwa Shankumba ya Nyamurwana ,bwaturutse ku Itambi butuwe na Kalimumvumba.
38. Inyanja: “Umuhengeli w’amazi magari ‘bwa Bisangwa bya Rugombituri, bwaravuwe na Burunga ku Rwerere.nibwo bwaturiraga inzoga za Rwabugili
39. Inyimbuzi: ’Uburimbura ‘bwa Mugugu wa Shumbusho, ariko butegeka murumuna we Semakamba,bwaramvuwe na Rubuga rwa Rujenjeka ,I Gikundamvura.
40. Barikabaganya: ’Ubushabutse “bwa Muhigirwa wa Rwabugili, bwari bufite urusaya ku gikwi(igikwi ni izuru ry’ubwato )
41. Intagwabira: ’Ubudacogora “bwategekwaga na Rwabilinda rwa Rwogera, umusare wabwo yari Shankuru
42. Inkumburwa; ’Ubwifuzwa n’Ingabo ‘bwategekwaga na Rubuga rwa Senyamisange
43. Intashya;’Ubutebuka ‘Umusare wabwo yari Gipfurero
44. Intamati;’Ubukombe bw’inzovu “Umusare wabwo yari Mugarura
45. Inyange:”Bwiza “Umusare wabwo yari Rwamahina.
46. Akarogoya:”Ubugamburuza abahizi “bwategekwaga na Kamaka.
Ngayo amato y’intambara ya Rwabugili yari ayo kwigarurira u Bunyabungo n’ibirwa byo ku Kivu. I Kivu ariko nticyahoraga gituje , gikunda kugira imiyaga ikaze itorohera ubwato .Abasare ba Rwabugili bari bayizi ingeso, Bakamenya igihe kiza cyorohera ivugama bagaturira nta mpungenge Abanyabungo n’Abahavu nabo bari bazi kurwanira mu mazi magari , ndetse abanyarwanda ntibashoboraga kubisukira mu Kivu, Abashi bari nk’inyogaruzi ,abanyarwanda babashobozaga ishyaka n’imihigo , kandi bagaturirwa n’Abasare baturiye I Kivu , Abagoyi ,Abanage n’abanyakinyaga , nabo bari bazi iby’I Kivu n’imiyaga yacyo.

christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BAHATI - 15/07/2018 saa 17:17

RWABUGIRI YAPFUYE AFITE IMYAKA INGAHE?
Kanda hano umusubize

NTWARI DISIMAS - 2/07/2018 saa 18:59

UVUZENEZA IMANA NIYOYAREMYE NINAYO YOKURIMBURA AHUBWOTWETUYUBAHE NAYOIZATUREGERA
Kanda hano umusubize

uwigize - 25/04/2018 saa 21:07

Indoha bivuga iki ? Imyoma se byo byaba bisobanura iki ?
Kanda hano umusubize

Kabera - 27/03/2018 saa 05:41

Rwabugiri yategetse imyaka 42,hagati ya 1853 na 1895.Yali umurwanyi cyane ku buryo yigeze gufata ikirwa cy'IDJWI.Yateye Uganda,agera i Mbarara no kuli Lake Victoria bitaga Rwicanzige..Bakoreshaga imyambi,amacumu n'amato y'intambara.Muli iki gihe,hari intwaro zikomeye cyane zishobora gutwika isi yose mu kanya gato twese tugashira.Ubu tuvugana,Russia,Amerika na China,barimo gukora ibitwaro byitwa hypersonic missiles,bigenda +5000 km mu isaha.Nkuko president PUTIN yazeretse isi yose le 01/03/2018,Russia yo yamaze gukora izo ntwaro,ku buryo Russia isigaye ikomeye kurusha Amerika mu bya gisirikare kandi bameranye nabi muli iyi minsi.Abahanga benshi bavuga ko intambara ya 3 y'isi iri hafi cyane.Baramutse barwanye,isi yashira kuko noneho bakoresha atomic bombs.Ariko imana irimo kubacunga kuko itakwemera ko barimbura isi yiremeye.Vuba aha,imana izatwika biriya bitwaro nkuko dusoma muli zaburi 46,umurongo wa 9.Bizaba ku munsi bible yita Armageddon.Kuli uwo munsi kandi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Nyuma isi ibe paradizo,ituwe n'abantu bumvira imana gusa.Soma zaburi 37,umurongo wa 29.
Kanda hano umusubize

Jerome - 9/04/2018 saa 16:15

Ibyo uvuga urabyumva kbs!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

eric - 26/03/2018 saa 13:36

urasobanutse rwose
Kanda hano umusubize

- 31/03/2018 saa 06:28

IMANA NINYENKOMEZ NTIYOKWEMERAKOTURIMBUGWA NABOYAREMYE BAZOBIPFANUBUSA OMER
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X