Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Dr Dre n’atandukana n’umugore we ashobora gutakaza akayabo

Dr Dre n’atandukana n’umugore we ashobora gutakaza akayabo

By Ndacyayisenga Fred On:1 July 2020
1260
photo

Igihangange mu gutunganya umuziki akaba n’umushoramari Andre Romelle Young wamenyekanye ku izina rya Dr Dre ashobora gutakaza amamiliyoni y’amadolari mu gihe umugore we Nicole Young asaba ko batandukana nyuma y’imyaka 24 bari bamaze babana.

Nicole Young yatanze inyandiko zisaba gatanya ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020, avuga ko bagiranye ibibazo bidashobora gutuma bakomeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Dr Dre n’umugore we baherukaga kugaragara mu ruhame bari kumwe mu kwezi kwa kabiri kwa 2020 mu gitaramo cyo kumurika imideri cyitwa Tom Ford Fashion Show, ariko icyo gihe nabwo byagaragaraga ko batameranye neza kuko nta rukundo bagaragarizanyaga mu ruhame nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Mu kwezi kwa Gicurasi 1996 nibwo basezeranye, nyuma y’amezi menshi bari mu rukundo, ubu bakaba bafitanye abana babiri bakuru, umuhungu witwa Truice w’imyaka 23 n’umukobwa w’imyaka 19 witwa Truly.

Hari amakuru avuga ko Dr Dre n’umugore we mbere y’uko babana, batigeze bagirana isezerano rizwi nka “prenuptial agreement” rigaragaza ingano y’umutungo buri wese yafata ku mitungo ya mugenzi we igihe baba basabye gatanya cyangwa umwe muri bo apfuye.

Ibi bivuze ko Dr Dre adafite ububasha bwo kugena uburyo imitungo ye izagabanywa ngo havemo iyegurirwa umugore niyemererwa gatanya.

Uretse abana babiri yabyaranye n’umugore we uri gusaba gatanya, Dr Dre yabyaye abandi bana bane, abakobwa babiri (Tyra Young na La Tanya Danielle Young) ndetse n’abahungu babiri (Marcel na Curtis) yabyaranye n’abandi bagore yakundanye na bo.

Mu mwaka wa 2019, Ikinyamakuru Forbes Magazine cyari cyatangaje ko Dr Dre abarirwa miliyoni 800 z’amadolari, ku buryo yari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abahanzi b’injyana ya Hip-hop bakize cyane.
Dr Dre yatunganyije imiziki y’abahanzi bakomeye barimo 2Pac, Snoop Dogg,
Eminem, 50 cent, The Game na Kendrick Lamar.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma