_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ese icyumweru cy’ibyishimo bya As Kigali yakuye kuri Rayon; birongera biyikomerezeho?

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize taliki ya 1/10/2019 nibwo ikipe y’abanyamujyi yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ( Super Cup) itsinze Rayon Sports kuri Penaliti 3-1 nyuma y’uko umukino wose warangiye amakipe anganya ibitego 2-2.

Byari ibyishimo bikomeye kuri As Kigali nyuma yo kwegukana iki gikombe haba ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi b’iyi kipe bari banyotewe gutwara iki gikombe bwa mbere mu mateka yacyo.

Rayon Sports igorwa na As Kigali

Ikipe ya Rayon Sports iraza kwakira As Kigali uyu munsi; ikunze kuyigora cyane bityo ugasanga amakipe yombi mu mikino iyahuza akunze kunganya ndetse yewe n’itsinze indi ntishyiremo ikinyuranyo cy’ibitego byinshi ndetse n’umupira imwe itarushije indi ku rwego runini. Rayon Sports nk’ikipe itwara ibikombe, ikipe y’abafana benshi mu Rwanda iba ishaka gutsinda ariko gupfa gutsinda iyi kipe y’abanyamujyi biyigora kurenza izindi kipe zose mu Rwanda uvanyeho mukeba ukomeye APR Fc.

Zose zatangiye zinganya

Ku munsi wa mbere wa shampiyona aya makipe yombi yatangiye anganya imikino yayo kuko ikipe ya As Kigali yanganyije na APR Fc igitego kimwe kuri kimwe mu mukino ufungura shampiyona ya 2019/20. Rayon Sports ku munsi ukurikiyeho wa 6 yanganyije na Gasogi United 0-0 byanashenguye imitima y’abareyo batagira ingano.

Rayon Sports ntago igikina umupira mwiza uryoheye abarebyi

Benshi mu bafana bayo; benshii mu barebyi yewe batanafana iyi kipe; bemeza ko Rayon Sports mu itangira ry’iyi shampiyona ndetse yewe no mu mikino yayo yakinnye mbere nk’imikino y’Agaciro ndetse n’umukino wa nyuma wa Super Cup; ntago igikina neza nk’uko byahoze mbere muri shampiyona ishize. Benshi bakibaza niba ari uko abatoza bayitozaga bagiye hakaza abashya cyangwa niba ari abakinnyi bashya yongeyemo batabashije kujya neza mu mikinire y’iyi kipe.

Abakinnyi Rayon Sports yaguze ni babi?As Kigali yo yikomange ku gatuza iterere agati mu ryinyo yizere gutsinds Rayon Sports kubera iyi mikinire yayo?

Bitewe n’imikinire ya Gikundiro itarashimwe na benshi; nyamara ifite amazina akomeye yongereye mu kipe benshi bibatera urujijo niba aba bakinnyi bari babi cyangwa niba barabaye benshi ariko umusaruro ukabura. Rugwiro Herve, Kimenyi Yves, Amran Nshimiyimana, Sekamana Maxime,Iranzi Jean Claude na Mirafa ni abakinnyi bavuye mu ikipe ya APR Fc uyu mwaka birukanwe bahita berekeza muri iyi kipe kandi bose ari abakinnyi bakomeye yewe banakina. Omar Sidibe, Olokwei Comodore,Iragire Saidi,Ciza Hussein ni abakinnyi bazanwe nabo ngo bafatanye n’iyi kipe kugera kure; ariko ntago byabaye uko babyifuzaga ahubwo ibyiswe imikinire mibi nibyo biri kuranga ibi bimenyetso byavuzwe hauguru byakabaye ari byiza ku ikipe.

Uyu munsi hitezwe umukino urangwamo gushaka ibitego ku makipe yombi

Ku mukino w’uyu munsi utegerejwemo gushaka gutsindana kugira ngo imwe yigire imbere mu manota kuko ziranganya. Rayon Sports ntishaka gukomerezwaho ibyishimo na As Kigali yayitsinze ku gikombe cya Super Cup ikaba yaba igiye gukomereza kuri Shampiyona.

Ese As Kigali yiteguye gukomereza ibyishimo bya Super Cup kuri uyu wa kabiri saa 18H00’?

Umutoza Eric Nshimiyimana mu myitozo yo kuri iki cyumweru yitegura uyu mukino yavize ko ikizere cyo gihari cyane ko ikipe ye nubwo yakomeje kuvugwamo umunaniro ariko ko washize abakinnyi biteguye gutsinda no gukina umukino mwiza.

Uyu mukino uraba uyu munsi ku isaha ya saa 18h00’ ubere kuri sitade ya Kigali. Kwinjira ni 2000 mu myanya yose isigaye, 3000 ahatwikiriye, 5000 muri VIP ndetse na 10,000 muri VVIP.

Yanditswe na Machad Richard Nshimiyimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X