, ibi nibyo bikomeje kuba hagati ya Ama G The Black na Bruce Melodie bahoze ari inshuti magara ntunsige, aho kuri ubu bakomeje guterana amagambo yuzuyemo kunnyegana bikomeye.

" /> Guhangana hifashishijwe amagambo birakomeje hagati ya Ama G The Black na Bruce Melodie

Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Guhangana hifashishijwe amagambo birakomeje hagati ya Ama G The Black na (...)

Guhangana hifashishijwe amagambo birakomeje hagati ya Ama G The Black na Bruce Melodie

By MAHAME On:1 September
3645
photo

Umunyarwanda yarihoreye ati "Hangana Abakundanye", ibi nibyo bikomeje kuba hagati ya Ama G The Black na Bruce Melodie bahoze ari inshuti magara ntunsige, aho kuri ubu bakomeje guterana amagambo yuzuyemo kunnyegana bikomeye.

Nyuma y’iterana amagambo rya hato na hato hagati y’aba bahanzi bombi, Ama G The Black yongeye kwibasira Bruce Melodie binyuze mu ndirimbo ye nshya yise ‘Cyumvikanye’, amunnyega kuba yarigambye ko atakoze ubukwe nk’uko yabiririmbye mu yo yise ‘Henzapu’.

Aba bahanzi bahoze ari inshuti z’akadasohoka bamaze igihe kinini barebana ay’ingwe, bakunze gushyamirana ku mbuga nkoranyambaga bakananyuzamo kuririmbana.

Mu ndirimbo ‘Cyumvikanye’, Ama G The Black yaririmbye ati “Iyo mba umugabo sinari kwitaka ko ntakoze ubukwe […] Mfite umutekano sinkeneye bouncer (umurinzi).”

Ibi byahise n’aho Bruce Melodie yaririmbye mu ndirimbo ye yitwa Henzapu, ati “Ntuzibagirwe iyo uva kandi uzi neza iyo ujya, no gusaza ni mu mutwe, ntaribi sinakoze ubukwe, njya mbibona iyo bipfa."

Nubwo Ama G The Black na Bruce Melodie bumvikana baterana amagambo haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu ndirimbo, iyo babajijwe kuri iri teranamagambo ryabo bombi nta numwe werura ngo akubwire niba koko yari agamije kubwira mugenzi we, ahubwo bagusubiza ko we ntabyo azi.
Iyi ndirimbo nshya ya Ama G the Black, ishobora kongera kubyutsa umwuka mubi wari umaze iminsi usa n’uwahosheje hagati ye na Bruce Melodie.

Aba bahanzi bakunze guhangana cyane mu magambo bahoze ari inshuti z’akadasohoka zakoranye indirimbo zakunzwe cyane nka Twarayarangije, Turi ku ishuri, n’izindi nyinshi.

  Emelian
  8 September

Ndamwemera melodi

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma