Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Habonetse undi mugore ushinja Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu

Leslie Stovall, uhagarariye mu mategeko (avocat) Kathryn Mayorga, umugore ushinja Cristiano Ronaldo kumusambanya ku gahato, yatangaje ko yahamagawe n’undi mugore nawe wahohotewe n’iki gihangage muri ruhago.

Nkuko ikinyamakuru 7sur7 cyabyanditse;ngo uyu mugore wa kabiri ngo ahamya ko neza neza nawe yahuye n’ikibazo cy’iyi myatwarire ya Cristiano Ronaldo. "Nakiriye telefone y’umuntu uhamya ko nawe yahuye n’ibyo bibazo", Leslie Stovall ubwo yaganiraga na Mail On Sunday kuri iki Cyumweru.

Cristiano na Kathryn Mayorga, umugore wa mbere umurega kumufata ku ngufu mu 2009

Uyu mwunganizi mu mategeko yanze gutangaza imyirondoro y’uyu mugore wa kabiri nawe w’umunyamerikakazi. Ibi bije mu gihe Polisi y’i Las Vegas yatangije iperereza mu cyumweru gishize, ndetse ngo yanamaze guhabwa aya makuru mashya ngo yongerwe muri dosiye.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Stovall yari yateguye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Las Vegas aho yasobanuye neza ibirego umukiliya we ashinja Ronaldo. Muri iki kiganiro ni naho yavugiye bwa mbere ko hari abandi bagore nabo baryamanye ku gahato n’uyu mukinnyi ndetse batangiye kuvugana.

Aha haketswe ko yanakomozaga ku rugero rumwe rw’umugore nawe bivugwa ko yafashwe ku ngufu na Cristiano Ronaldo mu 2005 muri hotel yitwa Sanderson iherereye i Londres rwagati. Aha uyu mwunganizi mu mategeko yagize ati "Nakwishimira kuganira nawe(uyu mugore). Ndizera kuzamubona."

Tubibutse ko icyo gihe CR7 yari afite imyaka 20 y’amavuko akaba yarakiniraga Manchester United. Icyo gihe kandi yatawe muri yombi hashize ibyumweru 7 ibyo bibaye, ariko aza kurekurwa nyuma yo kubura ibimenyetso bimuhamya icyo cyaha.

Kathryn Mayorga mu mpera z’ukwezi gushize nibwo yashyize hanze iyi nkuru anagaragaza amasezerano yari yagiranye na Cristiano yo kutamena ibanga aho yari yemerewe akayabo k’ibihumbi 375,000 by’amadorali(ni ukuvuga asaga miliyoi 325 n’ibihumbi 125 by’amafaranga y’u Rwanda)

Ronaldo na Kathryn Mayorga bafotowe mu 2009 bagiranye ibihe byiza, ijoro uyu mugore avuga ko ariryo yaje gusambanyirizwamo ku ngufu

Ronaldo na Kathryn Mayorga bafotowe mu 2009 bagiranye ibihe byiza, ijoro uyu mugore avuga ko ariryo yaje gusambanyirizwamo ku ngufu

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X