Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Hanze y’u Rwanda > Ibihugu by’Iburayi byashyizeho urupapuro rw’inzira rushingiye kuri (...)

Ibihugu by’Iburayi byashyizeho urupapuro rw’inzira rushingiye kuri Covid-19

By Imirasire On:2 July
2550
photo

Ibihugu by’ubumwe bw’iburayi bwemeje urupapuro rw’inzira ku bantu bose bafashe inkingo zose za Covid-19 ruboneka muri apulikasiyo (application) ya Telefone.

Uyu muryango wemeje ubu buhanga buzajya bwerekana niba umuntu yarujuje inkingo zose zisabwa muri ibyo bihugu by’Iburayi maze abashe gukora ingendo ze uko ashaka ntawe umuhagaritse. Ubu buhanga buje busanga urundi rupapuro rwemejwe rw’inzira ruhabwa umuntu wese warangije kwikingiza inkingo zose za Covid-19.

Umuvugizi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Iburayi, Christian Wigand, yatangarije abanyamakuru ko ibihugu 26 byo muri uwo muryanga byagaragaje ubushake bwo gutanga izo Seritifika kuva kuri uyu wa kane bityo abaturage barenga miliyoni 200 bakaba baramaze kuzihabwa.

Iyo Seritifika itangwa na Telefone, ikora neza neza nka Pasiporo (Passport) cyangwa Laisse Passe byari bisanzwe bikoreshwa n’impapuro z’Inzira.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma