Home > Amakuru Yose > Utuntu n’utundi > Imibonano mpuzabitsina nayo yaba iri mubyagarutswe n’abashakashatsi muri (...)

Imibonano mpuzabitsina nayo yaba iri mubyagarutswe n’abashakashatsi muri ibi bihe bya Coronavirus

By Imirasire On:26 March 2020
2007
photo

Abantu benshi bakunda kugaruka ku gikorwa ngirana cyizwi nk’imibonano mpuzabitsina cyane gikunda gukorwa iyo abantu bafite umwanya uhagije ndetse akanyamuneza katashye hagati y’abagiye gukora icyo gikorwa bityo bakisanzura sinakubwira

Muri iki gihe ibikorwa byahagaze hirya no hino ku isi, abantu basabwe kuguma mu rugo mu guhangana na coronavirus. Ibibazo ni byinshi ku bashakanye bibaza niba imibonano mpuzabitsina atari kimwe mu bishobora kubongerera ibyago byo kwandura icyo cyorezo.

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ubuzima, noneho bikaba byarushaho kuba byiza muri iki gihe abenshi bari kwiriranwa mu ngo.

Ikinyamakuru The Guardian cyaganiriye n’abaganga batatu bavuga ku myitwarire ikwiriye kuranga abashakanye mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina muri ibi bihe.

Mu baganga baganirijwe harimo Dr Jessica Justman, umwarimu akaba n’umuganga w’indwara zandura muri Columbia University. Hari kandi Dr Carlos E Rodríguez-Díaz, umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi rusange kuri George Washington University na Dr Julia Marcus, inzobere mu bijyanye n’indwara zandura akaba n’umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi muri Harvard University.

Ese coronavirus ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina?

Dr Jessica Justman avuga ko nta bushakashatsi buragaragaza niba imibonano mpuzabitsina ishobora kwanduza coronavirus, kuko ubusanzwe yandurira guhumeka umwuka w’uwanduye ndetse no gukora ahantu cyangwa ku kintu kiriho iyo virusi.

Dr Carlos Rodríguez-Díaz na we avuga ko nta cyemeza ko coronavirus ishobora guhererekanywa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Icyakora yavuze ko kuba gusomana ari kimwe mu bikorwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, nabyo bishobora kuba intandaro yo kwanduzanya kuko coronavirus ishobora kwandurira mu macandwe.

Díaz avuga ko ubundi buryo bushobora gutuma abantu banduzanya coronavirus, ari ubwo gukora imibonano mpuzabitsina mu kibuno ariko hakabaho ko umwe arigata mu kibuno cya mugenzi we. Ibyo bishobora kwanduza kuko coronavirus iba no mu musarani w’uwanduye.

Justman agira inama abashakanye cyangwa abakundana , umwe kujya kure ya mugenzi we mu gihe harimo uwanduye cyangwa ukekwaho coronavirus.

Icyakora, Dr Julia Marcus avuga ko mu gihe mu bashakanyue nta n’umwe ufite ibimenyetso bya coronavirus cyangwa ngo abe akekwa, nta mpamvu yo kudakora imibonano mpuzabitsina, dore ko ari na kimwe mu byafasha abashakanye kwirinda guhangayika muri ibi bihe bitoroshye.

Ku bakundana batarabana, izo nzobere zibagira inama yo kwirinda guhura kuko byabongerera ibyago byo kwanduzanya.

Rodríguez-Díaz, agira inama abantu baba abashakanye, abakundana n’abandi bose kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda kwegerana no kwirinda kuva mu rugo. Uko byubahirizwa, niko amahirwe yo gutsinda iki cyorezo yiyongera maze igihe abantu bagombaga kumara bari mu rugo kikagabanyuka, imirimo igakomeza.

Make A Comment
pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Izindi Nkuru Wasoma