Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> 

Impamvu nyamukuru yatumye Rayon Sport itera mpaga,Miroplast

Miroplast Fc n’imwe mu makipe atuye mu mujyi wa kigali mu karere ka Kicukiro, ari naho ikomoka aho mu gace ka gikondo

Miroplast Fc n’imwe mu makipe atuye mu mujyi wa kigali mu karere ka Kicukiro, ari naho ikomoka aho mu gace ka gikondo.

Amikoro make niyo yatumye Miroplast Fc itabasha kugera ku kibuga kubera imishahara y’abakinnyi bayo batarabona kandi ikaba yari imaze igihe.

Imirasire.com yaganiriye n’umukinnyi wa Miroplast Fc ariko utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yavuze ati ” Twari turambiwe kubeshywa cyane n’abayozi bacu kandi bikabije.

Abajijwe imishahara y’amezi Miroplast Fc ibafitiye?

Yavuze ati “Ntago nakwibuka neza amezi kuko ari menshi kandi utabasha no kuyabara” (yabivuganaga umujinya uvanze n’agahinda.)

Yakomeje atubwira ko kandi abakinnyi batiteguye kugaruka mu kibuga mu gihe batarabaha amafaranga yabo dore n’uko bari babahaye amafaranga ngo baze gukunda gukina umukino wa Rayon Sports ariko abakinnyi bakayanga bavuga ko ari make cyane ugereranyije nayo babarimo.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru cyashize saa cyenda n’igice (15h30) nibwo Miroplast Fc yari ifite uwo mukino wagombaga kuyihuza na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali izwi nka Regional I Nyamirambo, Nubwo byaje kurangira utabaye.

Ama saa ha umukino wagomba kubera ho yageze iyo kipe ya Miroplast Fc itarakandagira ku kibuga nkuko abakinnyi bayo bari bafashe icyemezo cyo kudakina uwo mukino, ku kibuga hagaragara ikipe ya Rayon Sports gusa.

(N’ubwo bitameze neza ariko Miroplast Fc niyo kipe mu Rwanda ifite ikibuga cyabo bwitwe.)

Nkuko bigenda rero ikipe iyo imaze iminota cumi n’itanu itara kandagira ku kibuga nibwo hatangira kwiga uburyo iyo kipe yaterwa mpanga.

Miroplast Fc rero bimaze kugaragara ko itaribuze ku kibuga,abakinnyi ba Rayon Sports bagiye bicara mu kibuga hagati abandi bakinnyi nabo bari kugenda bishyushya.

Biza kurangira umusifuzi afashe ikemezo ko Rayon Sports ibonye amanota 3 idakinnye ndetse n’ibitego 3 k’ubusa nkuko mpaga ibarwa bisanzwe.

Miroplast Fc niyo kipe yo mu Rwanda rukumbi idafite ikintu nagito Leta iyigenera nkuko andi makipe hafi ya yose bigenda bitewe n’akarere iyo kipe iba ibarizwamo.

Miroplast Fc yazamutse mu kiciro cya 1 umwaka ushize muri season ya 2017-2018 nubwo itorohewe hano mu kiciro cya 1.

Kugeza ubu Miroplast Fc iri kumwanya wanyuma wa shampiona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League n’amanota 17 gusa, Shampiona yari igeze ku munsi wa 25.

Indi mikino yarangiye muburyo bukurikira:

▶Mukura V.C 0-2 Espoir Fc
▶Marines 0-0 Kirehe Fc.
Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KARENZO - 29/05/2018 saa 09:58

REYO,OYEEE,NTAKIPEIYIRUTA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X