Home > Amakuru Yose > Imikino > Inama y’abafana ba Rayon Sports yarangiye hakusanyijwe asaga miliyoni 13 (...)

Inama y’abafana ba Rayon Sports yarangiye hakusanyijwe asaga miliyoni 13 Frws yo kugura abakinnyi bashya

By On:30 September 2020
306
photo

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu matsinda 44 ya Fan Club, bakusanyije miliyoni 13.15 Frw mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’inzibacyuho ku wa Kabiri.

Nyuma yo gushyirwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu cyumweru gishize, Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah, ikomeje ibikorwa bitandukanye byo kongera gushyira iyi kipe ku murongo.

Mu cyumweru gishize, nibwo iyi komite y’abantu batatu yatangiye ibiganiro n’abaterankunga ihereye ku ruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL ndetse ikaba yarabonanye n’umutoza Guy Bukasa.

Ku wa Kabiri, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuye n’abayobozi b’amatsinda y’abafana 44 nk’abafatanyabikorwa ba mbere ikipe yubakiyeho ndetse na bo bemeye gushyigikira ikipe, aho bazatanga miliyoni 13.15 Frw bitarenze tariki ya 5 Ukwakira.

Twagirayezu Thaddée umwe mu bagize Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports, yatangaje ko abafana bemeye gukomeza gushyikira ikipe ndetse kuri ubu bashyize hamwe nubwo hari amwe mu matsinda y’abafana yari amaze igihe yarahejwe.

Yagize ati: “Uyu munsi hari umwuka mwiza. Bose bari bishimye kandi nabo batanze ibitekerezo byiza byubaka ikipe. Badusabye ko tuzabafasha gushyiraho ubuyobozi buzima bufasha ikipe. Ubumwe bw’Aba-Rayon nibwo bucyenewe, intego yacu ni uko abantu bongera bakagira ubumwe. Fan Club zari zarirukanywe byari gukorwa n’Inteko Rusange, tuzagenda tubirebaho, ariko ubu igikenewe ni ubumwe."

Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports iherutse gutangaza ko hakenewe miliyoni 80 Frw zo kugura abakinnyi batanu bazayifasha guhanganira ibikombe mu mwaka utaha w’imikino ndetse bivugwa ko muri abo hazaba harimo abanyamahanga babiri.

Kuva ihawe inshingano ku wa 24 Nzeri, iyi Komite imaze kugura myugariro wo hagati, Niyigena Clément, waguzwe muri APR FC, akaba yari kapiteni wa Marines FC, aho yakinaga nk’intizanyo.

Dore uko amatsinda y’abafana yiyemeje gutanga inkunga

Trust Supporters: 1.000.000 FRW
Ijwi ry’aba-Rayon: 100.000 FRW
The Blue Family: 200.000 FRW
Dream Unity: 300.000FRW
Isaro Fan Club: 200.000 FRW
Ubumwe bw’abarayon: 100.000 FRW
Ikondera Fan Club: 100.000 FRW
Kivu Belt Fan club : 300.000 FRW
Ishema ry’umu Rayon Fan Club: 100.000 FRW
Gikundiro iwacu Nyamagabe: 100.000 FRW
Rubavu fan club: 100.000 FRW
The Vert: 300.000 FRW
Gikundiro Lovers: 300.000 FRW
Lucky Jersey: 500.000 FRW
Murera Yacu: 200.000 FRW
Friends fan club: 400.000 FRW
Ijwi ry’abarayon Senior: 100.000 FRW
Blue Sky: 150.000 FRW
Intwari Fan club: 150.000 FRW
Champion Fan Club: 100.000 FRW
Rayon Sports Super Fans: 200.000 FRW
Rocket Fan Club: 1.000.000 FRW
Isibo Fan Club: 120.000 FRW
Ururembo: 100.000 FRW
Ruhango Fan Club: 100.000 FRW
Gikundiro yacu: 100.000 FRW
The Blue Winners: 1.000.000 FRW
March Generation: 1.000.000 FRW
Vision Fan Club: 500.000 FRW
Gikundiro Forever: 200.000 FRW
Igicumbi cy’abarayon: 100.000 FRW
Kinyaga Fan Club: 150.000 FRW
Smart Blue: 200.000 FRW
Urungano: 100.000 FRW
Imirasire: 400.000 FRW
Gisaka fan club: 100.000 FRW
Winning Team: 200.000 FRW
Gikundiro Senior: 300.000 FRW
Thadee Twagirayezu: 2.000.000 FRW
Claude Muhawenimana: 100.000 FRW

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma