_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Jules Ulimwengu ashobora kudakinira ikipe ya Rayon Sports muri iyi shampiyona

Umukinnyi Jules Ulimwengu w’ikipe ya Rayon Sports rutahizamu iyi kipe igenderaho ashobora kudakinira iyi kipe muri iyi shampiyona ya 2019/20 kubera ikibazo k’ibyangombwa bye bijyanye n’irangamuntu.


Nkuko byagiye bivugwa ko uyu mukinnyi ari umwe mu bafite irangamuntu y’u Rwanda akina nk’umunyarwanda kandi ari umurundi anakinira ikipe y’igihugu y’abarundi; ibi nibyo byatumwe muri iki gihe hari gukurikiranwa abakinnyi batandukanye biganjemo abakomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi. Abakinnyi bafite amarangamuntu baboneye mu Rwanda mu buryo butandukanye.

Jules Ulimwengu mu gihirahiro ntazi neza niba azakinira Rayon Sports kubera ibyangombwa

Jules Ulimwengu ni umwe mubavuzweho ibi byiswe amanyanga yavuzwe cyane mu Rwanda muri iyi myaka igera kuri 3 havugwamo abakinnyi benshi batandukanye bagiye babona amarangamuntu hifashishijwe ababyeyi batandukanye bagiye biyitirira aba bakinnyi ko ari abana babo bityo ngo babone ibyangombwa bagakina ari abanyarwanda.

Ibi biramutse bigaragaye neza ko aba bakinnyi barimo na Jules Ulimwengu; bafite ibyangombwa bahawe mu buryo bukurikije amategeko ( gutekinika) bivugwa ko bakina mu makipe yabo ari abanyamahanga andi makuru akavuga ko aba mu gihe baba bagaragaweho ibi ko bashobora no kwirukanwa mu gihugu.

Machad Richard Nshimiyimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X