_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali: Imikino ihuza ibigo byigenga yitezweho gutanga umusaruro ku buzima bw’ababikorera

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2019, biteganyijwe ko hazaba imikino y’amarushanwa ahuza abakozi b’ibigo bitari ibya Leta. Amarushanwa agamije gushishikariza ibigo by’abikorera kugira ngo bikangurira abakozi babyo kugira umuco wo gukora siporo hagamijwe kurwanya indwara zitandura zirimo umutima, umwijima n’izindi, akaba yarateguwe n’ikigo Thousand Hills Events gisanzwe gikora ibijyanye no gufasha abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitandukanye mu gutegura ibirori n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Aya marushanwa yateguwe na Thousand Hills Events mu rwego rwo gushishikariza ibigo by’abikorera gukangurira ndetse no gufasha abakozi babyo gukora siporo mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura, yitezweho gutanga umusanzu kuri gahunda zashyizweho na Leta zo kurwanya indwara zitandura zirimo: Diyabete, Umutima, Impyiko, Umuvuduko w’amaraso n’izindi usanga zibangamiye ubuzima bw’abantu muri iyi minsi.

Aya marushanwa abije mu gihe mu bigo by’abikorera bikunze kugaragara ko bigora ababikorera gukora siporo kandi ari uburyo bwo kurwanya indwara ndetse n’umunaniro bavana ku kazi .

Ubuyobozi bwa Thousand Hills Events bwateguye aya marushanwa buvuga ko uyu ari umwanya wo guhurira hamwe bakagorora ingingo no kuganira bakungurana ibitekerezo, ari nabyo bizafasha ibigo bizitabira aya marushanwa.

Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda azabera muri IPRC ya Kigali iherereye mu karere ka Kicukiro akaba azitabirwa n’ibigo by’abikorera birenga 10 aho hazakinwa imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru na Basketbal.

Mu mupira w’amaguru harimo amatsinda 2 azakinira ku bibuga bibiri biri muri IPRC Kigali, aho mu itsinda A harimo amakipe ane ariyo Isango Star izakina na Igihe naho SURFO Rwanda ikazakina na INOS. Mu itsinda B ho harimo amakipe 6, aho Rwanda Air izahura na Radisson Blue, Toyota Rwanda ihure na DRUJUBA naho STARTimes icakirane na INYANGE.

Ubwo hakorwaga tombora y’uko ibigo bizahura mu mikino yateguwe na 1000 Hills Events

Kuri uyu munsi wo kuwa 3 Ugushyingo 2019, amakipe namara gutsindanwa azaba yatsinze azakomeza ahatane n’andi yabashije gutsinda kugeza habonetse utwara igikombe, aha ni ukuvuga ngo nibura ikipe izatwara igikombe izaba yakinnye imikino irenga 3, kuri uwo munsi umwe gusa.

Muri Basketball ho harimo amakipe 2 gusa aho Rwanda Air izahura na Radisson Blu.

Ku bihembo bizatangwa nubwo ataribyo bishyizwe imbere nk’uko ubuyobozi bwa Thousand Hill Events bwateguye aya marushanwa bwabitangaje, ngo hazabaho uburyo bwo kubatera imbaraga ikipe ya mbere muri ruhago izahabwa igikome n’amafaranga ibihumbi ijana (100,000frw), naho mu yindi mikino iyambere izahabwa igikombe n’ibihumbi mirongo itanu (50,000frw).

Mu rwego rwo gutanga na serivise hazaba hari abaganga bazasuzuma abitabiriye iyi mikino dore ko hari gahunda yo kuvura amaso kuba byifuza bagafasha ndetse no kwisuzumisha ku zindi ndwara zitandura kuburyo ushobora wataha uzi uko uhagaze ku kijyanye n’umubiri wawe.

Kompanyi Thousand Hill Events isanzwe ikorera mu Rwanda, aho ifasha abantu ku giti cyabo n’ibigo bitandukanye gutegura ibirori ndetse igafasha no kubaka ubushobozi bw’abakozi.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X