Monaco cosmetics

Ku myaka 30 impanga 2 ziyemeje kuzarongorwa n’umugabo umwe

Abakobwa babiri b’impanga aribo Nadinne na Dannita bo mu gihugu cya Argentina biyemeje kuzarongorwa kugeza ubwo bazemererwa gushakwa n’umugabo umwe

Aba bakobwa b’impanga bifuza ko bazarongorwa n’umugabo umwe, bamenyekaniye mu myiyereko yabereye muri Argentina. Izi mpanga zikaba zaratangaje ko zidashobora gutandukana kuko bamenyeranye kuva mu bwana kugeza ubwo bazashakwa n’umugabo umwe.

Nadinne na Dannita b’imyaka 30 ngo bagomba kurongorwa n’umugabo umwe

Aba bakobwa babiri b’impanga bafite imyaka 30, batangarije brobible ko idini rya Kiliziya Gatolika (Catholic) niritabemerera gushakwa n’umugabo umwe bazigumira uko kugeza bapfuye.

Mu magambo yabo bagize bati :“Ntidushobora kuba ahantu hatandukanye, twe turi umwe kugeza dupfuye. Ubu turindiriye amasengesho yacu, ubwo idini niritatwemerera tuzakomeza kwiberaho gutya kugeza tuvuye kuri iy’Isi.’’

Ikindi kandi bongeyeho ko bamaze kubona umugabo wemeye kubashaka bombi.

Izi mpanga kugeza ubu bakoresha konte imwe ku imbuga nkoranyambaga ndetse banafunguye uruganda rw’imyenda rwabo kandi ni bamwe mu 10 binjiza amafaranga menshi muri Argentina binyuze kubyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Nko ku rubuga rwa Instagram, izi mpanga zishyurwa $25,000 buri cyumweru kubwo amafoto bashyiraho bari muri hoteri cyangwa se mu bice by’ubukerarugendo.

Uyu musore ngo yemeye ko azabarongora bombi

Aba bakobwa b’impanga kandi bigeze kwibagisha kugira ngo bagire umbwiza burenze ku bwo bari bafite.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/10/2018 saa 21:29

Thank you for us
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X