Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Kuki iyo ninjije igitsina mu cy’umugore wanjye mpita nsohora aribwo atangiye kuryoherwa!?Ubanza nararozwe

Nkuko bimaze kumenyerwa ko abasomyi ba Imirasire.com bagiye bunguka byinshi binyuze mu nama zihatangirwa, ni nako uko bwije n’uko bucyeye barushaho kwiyambaza uru rubuga ngo bafashwe kugirwa inama mu gihe basaritswe n’ibibazo.

Ni muri urwo rwego uwitwa Rukundo uba mu gihugu cya Mozambique yifashishije uru rubuga ngo abasomyi bamugire inama nyuma y’uko iyo yinjije igitsina cye mu cy’umugore atamara iminota ibiri atarasohora bityo akaba yibaza niba atararozwe dore ko ngo yahuye n’icyo kibazo akimara gushaka umugore.

Yagize ati"Muraho basomyi b’uru rubuga?Nitwa Rukundo ariko sinivuga andi mazina kuko wenda hari ushobora kumenya.

Ndi umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Mozambique kuko mpafite ibikorwa by’ubucuruzi,nagiye mbona abantu benshi hano babashimira ko mwabafashije bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bigacyemuka nanjye bituma mbagezaho ikibazo cyanjye.

Navukiye mu Rwanda i Nyamirambo,mpigira amashuri abanza ayisumbuye nyakomereza mu karere ka Rurindo mu kigo cy’abapadiri nkura nziko no kuvugisha umukobwa ku buzima bw’imyororekere ari ikosa rikomeye bituma nadukana ingeso yo kwikinisha ariko nsembuwe na bagenzi banjye twiganaga.

Naje kurangiza amashuri mbona akazi ko kwigisha ari naho naje kumenyanira n’umwarimukazi twakoranaga turakundana ariko nkumva nta marangamutima yo guhuza urugwiro nawe mfite kuko numvaga nihagije mu buriri kaboneko tutari twemerewe no kuryamana kuko tutari twagashyingiranywe.

Bitewe n’uko ababyeyi banjye bari baragiye gukorera ubucuruzi mu gihugu cya Mozambique nkasigarana na bakuru banjye,byaje kuba ngombwa ko bampamagaza igitaraganya ngo nze mbafashe akazi ariko banagirango banyiyegereze mbone uko mba umugabo ngire urugo kuko bankundaga kandi banziho ubuhanga,maze nanjye sinagorana mbasangayo.

Naje kubasangayo bampangira iduka rikomeye ndakora birampira ariko nkajya nkomeza kugirana imikoranire ya hafi na wa mwarimukazi twakoranaga noneho ntangira kumwifuza biba ngombwa ko mfata icyemezo cyo kubana nawe tugashyingiranwa.

Gusa ariko n’ababyeyi banjye bakomezaga kunshyira ku nkeke ngo ndakuze mbereke umukunzi ariko nkababwira ngo bihangane ndihafi,kuko hari ibyo nari nkirimo gutunganya.

Mu mwaka wa 2016 ugitangira naje kumvikana n’uwo mukobwa ko tugomba kubana arabyemera mbibwira ababyeyi babiha umugisha maze tuza mu Rwanda dukora ubukwe hashize ukwezi tujya gukomereza ubuzima muri Zambia kuko ariho ibikorwa byanjye by’ubucuruzi biri.

Icyo nari ngambiriye rero muri uku kugisha inama ni iki gikurikira:
Ku munsi wa mbere tukimara kubana nagize ngo ntere akabariro nk’umugabo hatarashira iminota ibiri nahise ndagiza kandi uko nsohoye nkumva umugore niko arushaho kunyegera ankurura aryoherwa naho njyewe ndwana no kumutera umugongo kuko numvaga inshingano zanjye nzisoje.

Byakomeje gutyo nkajya mpora mbona umugore wanjye uko ntashye ababaye yewe akajya ananshotora asa n’untera irari ngo wenda arebe ko nagira ubushake ariko akabona asa n’ugosorera mu rucaca kuko n’iyo nabikora ku nshuro ya mbere iya kabiri hashiraga nk’isaha ntarabishaka kandi nabwo byakongera bikaba ya minota ibiri mu by’ukuri sinari nashimisha umugore wanjye ngo anyurwe.

Nk’umugore wari ufite ikinyabupfura rero yaje kunsanga aranganiriza ambwira ko ampa amata ariko sinyamare nanjye nk’umuntu uciye akenge n’umva icyo avuze musezeranya ko noneho ngiye kwikosora.

Naje kugana ku baganga bagakondo hano muri Zambia ngo ndebe icyo bamarira dore ko inaha haba n’acuruzi benshi baba bishakira amaramuko maze ndayikoresha ariko ntibyagira icyo bitanga natera akabariro n’ubundi bikaba ya minota ibiri maze nkumva ipfunwe ko ndikubabaza umugore wanjye.

None rero basomyi b’uru rubuga mbagishije inama mbizeyeho ubufasha icyo mubwira cyose ndagerageza nkikore ariko nshimishe madamu wanjye kuko turakundana sinifuza ko ahorana agahinda!Murakoze."
Ubu ntibandoze koko?

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BOSCO - 4/10/2018 saa 04:50

ihangane gana www.ubugorozi.org maze bagufashe uzakira neza ndabyizeye
Kanda hano umusubize

BOSCO - 4/10/2018 saa 04:45

ihangane muvandimwe gana kurubuga www.ubugorozi.com bazakemura ikibazo ufite neza kandi ntabiguzi bakwatse.
Kanda hano umusubize

JACK NIYO - 29/09/2018 saa 05:37

UZIHANGANE USHAKE ICYASTI BITA UMZIGAPFI UJE UGITEKAUKINYWE
Kanda hano umusubize

- 27/09/2018 saa 15:17

Aha.ntibyoroshye.
Kanda hano umusubize

Seraphin - 27/09/2018 saa 14:12

Inama naho muturangira nibyiza ariko twizereko atarimipangu yokubashakira amasoko mubamo kuko sms zanyu ntatandukaniro mbonamo.reka tubegere turebe kuko icyo kibazo ni cyahafi twese ntabanga.natwe twihako ntakibazo dufite ntitwamara 6 Mins! Mugikorwa kandi byaribyiza kurangiriza rimwe nuwo mukorana igikorwa ariko rekada!.usanga umwe asigarana akantu katarangiye kubwonko!mukomere.
Kanda hano umusubize

Tumwebaze - 7/10/2018 saa 20:20

Birakomeye Umuti Nuwuhe?
Kanda hano umusubize

manirakarama - 26/09/2018 saa 15:46

Izi nama ni nziza ku buzima bw'abashakanye! Icyo ngewe navuga ni uko hari imiti abantu bakwiye kwitondera cyane cyane iyi abantu benshi bavuga ko batanga ifasha abagabo kurangiza vuba kuko usanga ahanini ibakura n'aho bari bari! gusa kuri iyi miti y'inyunganiramirire(Food Supplement) yo ndayemera kuko iri mu bwoko bw'ibinini kandi ikaba ikomoka ku bimera nta produits chimique zigira.Ku bantu barangiza vuba ndetse ntibagire ubushake bw'imibonano mpuzabitsina cg abarangiza vuba,ndabizi irabafasha kuko ishobora kurwanya cholestorole nyinshi mu maraso,ikaba yasana imyakuru idakora neza cg abikinishije ikabafasha.Ku bagore batagira amavangingo nabo hari imiti yabagenewe yo gusiga ku gitsina no kuyinywa bikabafasha.Uhamagaye +250783602726 cg ukandika kuri watsapp babafasha bakanabagira n'inama.Bakorera mu mugi wa Kigali Rwagati muri Gare ya Downtown.
Kanda hano umusubize

Kamanzi Fortune - 26/09/2018 saa 15:42

Muraho Reka njye mbahe ubuhamya nanjye nakundaga kugira ikibazo cyo kurangiza vuba kuko nigeze kwikinisha igihe kirekire ariko nyuma nza kubireka. Najyaga nshyira igitsina cyanjye mu cy'umugore ngahita ndangiza kandi singire ubushake bwo gukora indi turu. Ikindi kandi ituru yambere narongoraga igitsina kidakomeye kidigadiga ariko baje kundangira abo bagira ibyo binini by'inyunganiramirire bafite numero ye ni +250783602726 baramvura ampa ariko narakize n'ibyo kwikinisha byararangiye.baguha imiti ibiri umwe ugura 30200frw undi ni 33000frw ukayifatira rimwe
Kanda hano umusubize

Ngabo George - 26/09/2018 saa 15:37

Yooo woe utanze icyo gitekerezo cy'inyunganiramirire urakoze! Nanjye nazirangiye abantu kandi zarabafashije pe ikiza cyazo n'uko zitari Chemical! iyi miti rwose irafasha cyane
Kanda hano umusubize

NSHIYIMANA - 8/10/2018 saa 19:45

NGERERO,IBYIMIRIRE,NAGITEKERE,NABONA,NGENDASABAURUKUNDO
Kanda hano umusubize

Muvandimwe Emile - 26/09/2018 saa 15:35

Eeh izo nyunganiramirire ubanza ari igitangaza, njya mbona abagabo binaha muri Amerika bazitumiza mu rwanda ari benshi ngo zirabafasha! Courage mwe muzitanga kuko inaha biba bikomeye kubera amasukari n'imyunyu byiganje mu byo turya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X