Monaco cosmetics

Kuvoma,gukata ibyondo ni bimwe mu bikorwa Rihanna ari gukora muri Africa.[AMAFOTO]

Robyn Rihanna Fenty umuhanzi w’umunyamerikazi uri mu bakunzwe cyane ku isi, amaze iminsi ari mubihugu bya Africa aho ari gufasha ababyeyi n’abana babakobwa bari munzira y’ubukene.

Rihanna mu bikorwa byo kubaka

Rihanna yageze mugihugu cya Malawi aho yafatanyije n’abanyagihugu kubaka ibyumba by’amashuri, bizigirwamo abana bari basanzwe bigira munsi y’ibiti.
Rihanna w’imyaka 30 y’amavuko, yagaragaye muri Malawi, afatanya n’abaturage kubaka ibyumba by’amashuri.

Uyu mukobwa yagaragaje ubwitange budasanzwe butamenyerewe cyane kubantu b’ibyamamare, aho yagaragaye yikoreye indobo y’amazi ndetse hari naho afashe igitiyo akata urwondo.

Aya mafoto y’uyu mukobwa akaba akomeje gutangaza abantu benshi ndetse hari nabamwe banze kwemerako ari Rihanna bakavugako yaba ari Photoshop yakozwe.

Rihanna ari kwigisha




Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X