Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

MFITE AGAHINDA : Dore uburyo Natanze miliyoni mu rusengero nahanuriwe kurongorwa vuba, none imyaka 4 ikaba yihiritse

Mbifurije amahoro ya nyagasani bakunzi b’ikinyamakuru IMIRASIRE.COM kandi mbagisha inama kubera icyo nakwita ikigeragezo nahuye nacyo, ntanga amafaranga kubera ibyishimo cyangwa se icyizere nari nashyizwemo, nizera ubuhanuzi ariko nza gusanga ari amayeri nakinwe.


Mu mpera za 2014, nibwo nanjye natangiye gusengera mu itorero ryari riharawe cyane muri Kigali, n’umuyobozi waryo rwose aharawe twese ariho twirukira, ntabwo mvuga amazi yanjye n’ayabo. Nari mfite ububyutse cyane pe, njya no mu cyumba cy’amasengesho, naba ntagiyeyo nkakurikira inyigisho ze yatangaga kuri radiyo buri gitondo ibyongereza bavuga abasemuzi bagasemura reka si nakubwira.

Mu buzima busanzwe ndi umucuruzi, mfite umwana umwe w’umuhungu nabyariye iwacu, se ntabwo yigeze abana na njye, mbese ndi ‘Fille mere’; ntuye muri Kigali, ntacyo mbuze rwose ariko umugabo we ndamukeneye kuko ubu maze kugira imyaka 35, abo tungana baratuje n’imiryango yabo.

Kubera ko abantu bo muri urwo rusengero bamwe bari banzi, nkeka ko aribo bangambaniye, kuko babonaga ko nkeneye umugabo kandi koko ndamukeneye, ntacyo mbuze ariko kuba ntafite uwo nita umutware wanjye birambabaza.

Umugore wa mbere yarihandagaje ajya mu mwuka, aba ankozeho avuga ngo mbonye umugabo, ambwira ibintu byinshi nkumva koko nibyo, kandi nibwo bwa mbere yari ambonye. Ibyo byagiye bimpa icyizere numva ntangiye kuhiyumva. Umuhanuzi wese ugiye mu mwuka akangarukaho, bati Imana iguhaye umugabo vuba,…

Kera kabaye n’umushumba yarihanikiriye ati wowe kanaka, haguruka, haguruka vuba, baba baramfashe banjyanye imbere, ankozeho, ati ‘waje hano ushaka umugabo, umugabo uramubonye, tangira utegure ubukwe, ugure ibyambarwa,… ati

“ariko gira icyo wigomwa, tanga kimwe cya gatanu cy’amafaranga Imana iherutse kuguha, izaguha andi kuko uri mu gihe cyiza cy’imigisha”.

Ibyo byabaye, nari maze iminsi ngurishije ikibanza cya miliyoni eshanu, rwose nyuma negereye umushumba ndamubaza, arambwira ngo ni miliyoni ngomba gutanga ngo kandi nintabikora umugisha urancika.

Rwose nta kibazo cy’amafaranga nari mfite, naragiye ndayabikuza, nyazana muri ambaraji ndayatanga,… Eh eh eh, buri kimwe cyose ni njye batangagaho urugero. Bakanyita umukiristo w’ukuri.

Nakomeje kwitegereza ibikorerwamo aho, sha nagenze gake kuko hari bamwe nasanzemo bambwiraga kwitonda, kandi koko nasanze ari ukuri. Tekereza kuba pasiteri muzima afite ikipe y’abantu bashinzwe iperereza, bakamenya ubuzima bw’umuntu mushya winjiyemo, ibyo nibyo bagenderaho bavuga ngo barimo kuguhanurira, ugahita utungurwa wowe ukizera ko ari iby’umwuka kandi ari amakuru batohoje neza.

Imyaka ine irashize, nategereje uwo mugabo bambwiraga narahebye, abashaka inyungu zabo bwite bo ni benshi. Abifuza ko turyamana n’ijana umunsi umwe nababona, ariko abo mbima amatwi. Abaza bagamije amafaranga abo ni benshi ariko nabuze uwaza angaragariza urukundo.

Ntabwo nciye intege abizera ubuhanuzi bwo muri iyi minsi, ariko harimo n’abatubuze, njyewe naratuburiwe ariko ubu naciye akenge, nashatse no guteza ingaru ngo nagaragaze ukuri kose, ngo ngaragaze amanyanga akorerwa muri urwo rusengero, ariko nabuze aho mpera. Mbese amafaranga yanjye natanze aracyandya mu mutwe. Nkore iki? Mungire inama.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bizimana Emmanuel - 27/10/2019 saa 17:39

Nshuti Kd Muvandimwe Ibyo Byikubabaza Kuba Warahobye Ibyawe Ubitewe Nabiyita Ngo Iravuze Itavuze Bihorere Bazahura Nishyano Ubwo Bazisanga Mumuriro Witeka Ibihembo Byabo Nikuzimu Ntajuru Bazabona.
Kanda hano umusubize

- 27/10/2019 saa 15:18

Ihangane imana izaguha icyo wayisabye mugihe gikwiriye imugabo uzamuna humura siwoww waremewe kubura umugabo kd iyo miriyoni watanze ntabwo cyarikiguzi cyumugabo ubwo rero byihorere wuturize usenge Imana bucece izagusubiza
Kanda hano umusubize

parfait Tuyizere /0726123427 - 21/10/2019 saa 07:52

mwaramutse neza nshuti z'ikinyamakuru Imirasire! nshuti tuza wizere Imana byose bizarangira neza igihe utazi natwe wasabye kukugir'inama tutazi. ibyo kubateza ingaru byo ntibyaguhira kuko naje kumenyako bariya bantu baba bafite ubuhanga buhanitse mu kwambura abantu ibyabyabo. kuko nanjye ibisa nk'ibyo byambayeho birangira ntacyo mbonye. Imana ibane namwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X