_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Meya wa Kicukiro n’uwa Burera bagizwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’Intara

Kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Intebe yashyizeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara. Babiri bakuwe mu Ntara bakoragamo bimurirwa mu zindi, na ho abandi babiri bakaba bari basanzwe ari abayobozi b’uturere twa Kicukiro na Burera.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bashyizweho ni: Dr. Nyirahabimana Jeanne wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba.

Hari Uwambajemariya Florence wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba.

Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, akaba yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru.

Na ho Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Gushyiraho aba bayobozi bigenwa n’itegeko No14/2013 ryo kuwa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 12.

Iyi ngingo ivuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ashyirwaho kandi akavanwaho n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X