Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu kwezi k’Ukuboza haratangira ubushakashatsi ku kigero SIDA igezeho mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2018 Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ibinyujije mu kigo cy’ubuzima yatangaje ko igiye gukora ubushakashatsi buzerekana uko SIDA mu Rwanda imeze buzwi nka RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment).


Ubu bushakashatsi bwitezweho no kugaragaza imibare nyayo ku rwego rw’igihugu, ikazashingirwaho mu igenamigambi ryo kurandura icyo cyorezo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri iyi minisiteri, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko hakenewe imibare ifatika kandi igezehwo ikazafasha mu igenamigambi.

Ku rundi ruhande ariko ngo hakenewe n’imibare y’abantu bafata imiti, n’ikigereranyo cy’igabanuka rya virusi ku bafata imiti.

Dr. Sabin Nsanzimana uyobora ishami ryita kuri SIDA muri RBC yatangaje ko mu banyarwanda abangana na 3% babana na virusi itera Sida.

Dr. Nsanzimana avuga ko ubu bushakashatsi buzabereka niba ibyo bamaze imyaka igera kuri 15 bakora kurwanya icyorezo cya Sida byaratanze umusaruro.

Ubu bushakashatsi buzakorerwa ku bantu hafi 30.000 mu gihugu hose, bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 64 ariko urubyiruko rukazahabwa amahirwe menshi.

Ubu bushakashatsi buzatangira kuwa 12 Ukwakira 2018, bukazarangira muri Werurwe 2019, aho buzatwara asaga millioni 10 z’amadorali ya Amerika.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X