Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muri Groove Awards Rwanda 2018 hongerewemo ibishya

Ni ku nshuro ya gatandatu hagiye kubaho itangwa ry’ ibihembo bya Groove Awards Rwanda aho bahemba abahanzi n’abandi bakoze neza mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mwaka bongereye ibyiciro bakuraho n’uburyo bwo gutora mu baturage.

Abategura iyi Groove Awards Rwanda bagiranye ikiganiro n’ itangazamakuru bavuga byinshi kuri iki gikorwa kizaba uyu mwaka ku nshuro ya gatandatu.

Evans Mwenda uzwi nka ‘Dj Spin’ ukuriye Groove Awards Rwanda yavuze ko mu gutanga ibyo bihembo ahanini baba bagamije gushimira abahanzi bakoze neza kugirango bakomeze bagire ishyaka.

Yakomeje avuga kandi ko uyu mwaka bazanye impinduka zitandukanye n’uko mbere byajyaga bikorwa.Mbere wasanganga umuhanzi watsinze yarabaga yatowe n’abafana be 100%, ubu bwo byahindutse ngo ntabwo bazongera gutorwa nk’uko byari bimeze.

Ati “ Mbere wasangaga nk’umuntu umwe atoye inshuro zirenze igihumbi ku munsi ku buryo ufite abafana bakize ariwe watsindaga wareba ku bikorwa byuwatsinze ugasanga ntabyo. Ubu twahisemo gufata ikipe y’abahanga bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel abe aribo bazatoranya abatsinze.”

Abo bantu bafashwe ngo abe aribo bazemeza abahanzi bazatsinda ni batanu ariko biganjemo abanyamakuru bakora ibiganiro bya Gospel.
Abazafata icyo cyemezo cyo guhitamo abatsinze ni Nkundimana Joel, Jeanine Mukabacondo, Robert Ngabe Sangano, Issa Noel Kalinijabo na Nicodem Nzahoyankuye.

Uretse kandi icyo cyakuweho ku baturage uyu mwaka hari n’ibindi byongewemo bireba abazatoranywa aho bazajya bahabwa izindi nshingano zo gufasha no kwegera abakunzi babo ba kure.Abahanzi bahatana kandi bazatangwa n’ Abanyamakuru, Djs, aba Producers n’ abandi bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel.

Nyuma bamwe bagize akanama nkemurampaka bicare bahitemo abantu batanu muri buri cyiciro nyuma nabwo bazatangaze umwe wahize abandi.Batanu bazaba batoranyijwe ngo bahatane bo biteganyijwe ko bazatangazwa taliki ya 28 Ukwakira 2018.

Abo kandi bazahabwa n’ igihe cyo kunyura mu nsengero zitandukanye, gukorana umuganda n’ abaturage, kugurira ubwisungane bwo kwivuza abagera ku ijana ndetse no gusura abarwayi.

Ibyiciro batoranyije uyu mwaka

1 . Male artist of the Year

2 . Female Artist of the Year

3 . Choir of the Year

4 . New Artist/Group of the Year

5 . Song of the Year

6 . Worship song of the Year

7 . Hip Hop song of the Year

8 . Video of the Year

9 . Dance Groupe of the Year

10 . Gospel Radio Show of the Year

11 . Gospel TV show of the Year

12 . Radio Presenter of the Year

13 . Christian Website of the Year

14 . Songwriter of the Year

15 . Audio Producer of the Year

16 . Video Producer of the Year

17 . Diaspora Artist of the Year

18 . Outstanding Gospel Contributor

Ibyiciro bishya bongeyemo uyu mwaka

19 . Collabo Song of the Year

20 . Ministry/ Group of the Year

21 . Afro-Pop Song of the Year

22 . Upcountry Artist of the Year

23 . Upcountry Choir of the Year

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X