Monaco cosmetics

Mushikiwabo yatorewe kuyobora Francophonie

Minisitiri Mushikiwabo yamaze gutorerwa kuyobora Umuryango wa Francophonie ubumbatiye ibihugu 84 bikoresha Igifaransa.

Abitabiriye amatora bakomye amashyi nk’uburyo bwo kugaragaza ko bashyigikiye ko ayobora uyu muryango.


Mushikiwabo yatanzweho umukandida na Perezida Kagame nk’umukandida w’u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mushikiwabo usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri 2009 yari ahanganye na Michaelle Jean, umunyakanada washakaga manda ya kabiri ku buyobozi bw’uyu muryango.

Intsinzi ya Mushikiwabo ntabwo yatunguranye, kuko yari ashyigikiwe na Perezida w’u Bufaransa, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse na Canada Jean akomokamo.

Amatora yabaye mu muhezo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018, nyuma y’aho Perezida Kagame yari amaze kumugaragaza nk’umukandida w’u Rwanda n’uw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byemerejwemo Mushikiwabo nk’Umuyobozi wa OIF, byamaze igihe cy’isaha imwe gusa.

Gutorwa kwa Mushikiwabo bisa n’aho bidatunguranye kuko ariwe wahabwaga amahirwe na mbere y’uko amatora aba dore ko kandidatire ye yari ishyigikiwe n’Ibihugu bya Afurika, u Bufaransa, Canada n’ibindi.

Mushikiwabo atorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi.

Abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014).

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bahati concorde - 12/10/2018 saa 19:10

Amakuru nibyo turayabonye arko ntabwo muba mwanditse mwivuye inyuma,ngo mutubwire ese ni iyihe mpamvu nyamukuru byoroheye Madame Mushikiwabo kugira ngo agirirwe ikizere cyo kuba yatorerwa kuyobora uyu muryango Ni ukuvugango ubaye utazi mushikiwabo ko yari ministiri wububanyi namahanga wurwanda ntiwamenya,waba umeze nkabanyamahanga batamuzi,Basi mujye mwandika inkuru irambuye kugirango iryohere abayisoma,iyo haza kubamo aho yize guhera amashuri abanza,kugeza kaminuza hanyuma mukanatubwira ngo ese ataraba ministiri w'ububanyi n'amahanga yabanje kuba uwuhe muyobozi mugihugu?,nibindi........ C.V yuzuye yadutera gukurikirana inkuru!!!!!,murakoze.
Kanda hano umusubize

rwanda - 12/10/2018 saa 14:42

Mubyukuri mujye mugerageza mwandike inkuru muburyo uyisomye agira amatsiko gusa mukayandika muburyo burambuye mushikiwabo ninde? Ni umuntuki? Yizehe? Please
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X