" /> Music: NYIRINKINDI nyuma yo gusohora indirimbo ishima inkotanyi, yasohoye MURAHO

Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Mu Rwanda > Music: NYIRINKINDI nyuma yo gusohora indirimbo ishima inkotanyi, yasohoye (...)

Music: NYIRINKINDI nyuma yo gusohora indirimbo ishima inkotanyi, yasohoye MURAHO

By Imirasire On:15 July
3090
photo

Nyirinkindi Gisa ufite ijwi ritangaje cyane muri gakondo nyarwanda yashyize hanze indirimbo yise MURAHO atashya Benimana b’i Rwagasabo mu magambo yuje ubuhanga n’inyurabwenge. Ati: " Nimwakire Intashyo"

Umuhanzi Nyirinkindi uririmba indirimbo za Gakondo nyarwanda n’Urukundo

Nyirinkindi Gisa umuhanzi nyarwanda wagaragayeho impano idasanzwe nyuma yo guhanga ibihangano bigakundwa na benshi hano imbere mugihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Uyu muhanzi ufite impamyabumenyi ’ikiciro cya 2 cya kaminuza mubijyanye n’Ikoranabuhanga (Computer Science Engineering). Yaje kwihebera gakondo nyarwanda aho yaje gushyira hanze ibihangano bitandukanye byanogeye amatwi yabenshi.

Nyirinkindi yaje gutazirwa akazina MUTORE CYANE nyuma yo gushyira hanze indirimbo MUTORE CYANE yakoreshwe cyane mu kwamamaza Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME, aho agaragaza ibyiza bye (Aho yakuye u Rwanda n’aho arugejeje). Uyu muhanzi yabaye umushyushyarugamba mu mujyi wa Kigali muri ibyo bihe.

Nyirinkindi Ignace mu ijwi ritangaje cyane n’ubutumwa bwuje ubumuntu akaba yashyize hanze indirimbo nziza cyane yitwa MURAHO nyuma y’iyo yashyize hanze mu kwezi gushize yanishimiwe n’Umunyamabanga wa Leta Hon. BAMPORIKI Edouard aho yashimye ubutumwa uyu muhanzi yatanze bwo gushima INKOTANYI.

Nyuma yo kuganira n’uyu muhanzi yatangarije ikinyamakuru IMIRASIRE.COM ko ikimuraje inshinga ari ugukorera abanyarwanda indirimbo z’umwimerere zirimo n’amateka y’u Rwanda kugira ngo n’abazumva babashe kugira icyo bamenya mu mateka yo hambere.
Yagize ati: "Indirimbo nkora harimo umwihariko wo gusigasira amateka y’u Rwanda no kuyageza kuri benshi. Mba ngirango abayumva basigarane umurage w’amateka yaranze u Rwanda kuko nanjye nkunda Amateka nkanayakurikirana."
Uyu muhanzi yavuze kandi ku indirimbo ye Nkugabiye urukundo aho yavuze ko KILIMA uvugwa muri iyo ndirimbo, yagiraga urukundo rw’igitangaza maze ngo bimutera kujya mu nganzo araririmba.

Uyu muhanzi twabibutsa kandi ko ari umuhanga mubijyanye n’ikoranabuhanga, Niba wifuza guhura cyangwa gukorana n’uyu muhanzi wakwandikira nyirigisa@gmail.com mukavugana cyangwa ukamwandikira muri comment ya Video y’indirimbo ye kuri YOUTUBE channel ye.

Kurikira ibihangano bya NYIRINKINDI Gisa kuri Youtube Channel ye "nyirinkindi gisa" umushyigikire ukora SUBSCRIBE, LIKE na SHARE

Indirimbo nshya ya Nyirinkindi Ignace Gisa

Reba Nkugabiye urukundo by Nyirinkindi

  Baptiste
  15 July

Imirasire murakoze cyane,uyu musore ndamukunda cyane,ese mwamfasha mukazampuza nawe?

  Niyigaba Silas
  15 July

Turagushyigikiye cyane Kdi ibihangano byawe turabishima komerazaho.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma