Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Nkore iki?Muri lockdown madamu yatahuye ko nsohora vuba iyo ntera akabariro (...)
Muri ibi bihe isi yose irimo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, abantu benshi irimo kubagiraho ingaruka zikomeye haba mu buryo bw’ubukungu ndetse no mu mibanire y’abashakanye by’umwihariko ku gikorwa cyo gutera akabariro.
Ni muri urwo rwego umwe mu bakunzi b’urubuga rwa IMIRASIRE yatwandikiye asaba ko abakunzi barwo bamugira inama nyuma y’uko umugore we atahuye ko arangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro.
Yagize ati"Nitwa Vedaste mbarizwa i Rusizi mu ntara y’i Burengerazuba, ndubatse mfite umugore n’abana 2.Ikinteye kugisha inama kuri uru rubuga ni ikibazo nahuye nacyo ubwo twashyirwaga mu kato ubwo iki cyorezo cya COVID cyageraga mu Rwanda by’umwihariko n’ubu twe mu karere tubarizwamo tukaba tukiyirimo bikaba byaratumye ntahurwa ko nta kigenda mu buriri.
Nkora akazi gasanzwe ariko ntari butangaze,katumaga nzinduka nkanataha ntinze ku buryo nakundaga gutaha madame yaryamye ndetse no muri weekend bikaba uko kuko iyo nabaga ntakoze nagoroberezaga mu kabari ngo nsange yaryamye.
Impamvu y’uko gutaha ntinze rero nta yindi n’uko nagirango njijishe madame ngo atambaza impamvu musondeka iyo dutera akabariro.Ibi mbivuga kuko mbere tugishakana twajyaga tubikora nakwitwa ngo ndamutegura nkahita nsohora ntarinjiza igitsina cyanjye mucye.
Iyo yabimbazaga nazanaga urwitwazo ko mbyuka kare nkataha ntinze bityo nkaba mfite umunaniro ukabije hanyuma akankundira akabyumva akihangana.
Nakomeje kujya mujijisha gutyo iminsi irashira indi irihirika yarabyakiriye,ariko muri iyi minsi abantu bashyirwaga mu kato nibwo ibyanjye byose byamenyekanye maze mbura ayo ncira n’ayo mira.
Muti byagenze gute?
Umunsi wa mbere abantu batemerewe gusohoka mu ngo, nanjye akazi karahagaze maze nkirirwa mu rugo ariko nkajya nshaka impamvu za hato nahato zituma ntatera akabariro inshuro nyinshi kuko n’ubundi cya kibazo cyo kurangiza vuba nahuraga nacyo.
Umunsi wa mbere umugore yaranyihanganiye, uwa kabiri biba uko kugeza icyumweru gishize. Umunsi umwe yaranyicaje ambwira ko arambiwe guhora abangamiwe n’uko ntamuryohereza ambaza impamvu byakomeje kugenda nka mbere kandi nta nakazi mfite ngo wenda ndananiwe kandi nta nikindi kibazo kigendanye n’amikoro cyari gihari ngo wenda mbe mpangayitse.
Nabuze icyo musubiza ndaruca ndarumira ariko mu rwego rwo kwirinda kumubabaza mubwiza ukuri kuko nabonaga atangiye kugira agahinda nanjye bikambabaza kuko mukunda.
Namusobanuriye ko mbere gato y’uko mushaka najyaga nikinisha kenshi gashoboka ku buryo noneho najyaga guhura n’umukobwa namusuhuza byonyine nkasohora gusa nyuma ibyo byo gusuhuza umukobwa nkarangiza byaje kurangira aho nshakiye umugore ariko ibyo gutera akabariro bikomeza kuba ikibazo kuko ubu mbibabwira ituru ya kabiri ntirenza iminota ibiri.
Yangiriye inama ko twajya kwa muganga ariko tugezeyo bampa imiti ntiyagira icyo imarira none byanyobeye ari nayo mpamvu mbiyambaje ngo mumfashe mumbwire niba hari ubundi buryo nabikoramo cyangwa niba hari indi miti nafata dore ko nubu turi muri guma mu rugo y’umwihariko nkuko mubizi."
Uramutse wifuza kugisha inama ,ubuhamya mu rukundo,kuduha ibitekerezo watwandikira kuri email ; fredwamamaye@gmail.com