Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

RGB yakajije umurego mu kurengera abakirisitu baribwa utwabo n’abiyitaga abahanuzi

Abakiristu muri iyi minsi hirya no hino wasangaga barira ayo kwarika batunga agatoki bamwe mu biyita abahanuzi ko babamazeho utwabo bityo bakabasiga ku ngoyi y’ubukene kuko ngo ntawahanurira umuntu nta kiguzi atanze.

Ibi rero nibyo byatumye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere uyu wa kabiri cyasohoye itangazo ryerekeranye n’abayoboke b’amatorero anyuranye kiburira abanyarwanda kwirinda abiyita abahanuzi.

Ni nyuma y’imbwirwaruhame ya Paul Gitwaza avuga ko ariwe muhanuzi ukomeye mu Rwanda no muri Africa, na Rugagi Innocent wasohoye udutabo akadutanga ku mafaranga ngo dutanga akazi, dukiza diabetes, tukanaha abagabo abakobwa bashaka kurongorwa,

Iri tangazo rya RGB, inafite ibikorwa by’amadini mu nshingano, ntirivuga amazina y’abo bahanuzi ariko riravuga ibikorwa bisa n’ibyo bamwe muri bo bakora muri iyi minsi. Ndetse n’ibiri kuvugwa cyane ubu.

Ku mbuga nkoranyambaga, haherutse gusasakara amashusho ya Paul Gitwaza uyobora itorero Zion Temple avuga ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Africa, ngo abatamwemera bafite ibibazo kandi bazabibona yaragiye.

Ku cyumweru, Rugagi Innocent uyobora itorero Redeemed Gospel Church yahaye abayoboke be udutabo avuga ko ari utw’ubuhanuzi bukomeye buzahindura iby’ibyiciro by’ubuzima bw’abatwishyuye mu mezi atatu gusa.

Utu dutabo yatubahaga batanze kuva nibura ku 10 000Frw kuzamura…ngo turabakiza indwara nka cancer, diabetes.., turabaha akazi, ushaka kurongorwa ngo turamuha umugabo…mu mezi atatu gusa.

Innocent Rugagi ati “Ku bashaka kudutwarira ubuntu ndababwira ko nta imprimerie ngira….ariko umunsi nagize imprimerie nzajya mbaha iby’ubuntu. Ariko nonaha ni ubuhanuzi, nta by’ubuntu….Abavuga ko nta by’ubuntu nimuvuge ameeeeen!”

Itangazo RGB yasohoye uyu munsi rivuga ko riburira abanyarwanda muri rusange ku nyigisho z’abiyita abahanuzi no kwirinda abiyita abahanuzi, zituma babatwara imitungo yabo cyangwa babayobya.

RGB ivuga ko aba bantu babwira abantu ko gutanga imitungo (amaturo) yabo cyane ari bwo bazajya mu ijuru, ko babakiza indwara, bababeshya ko Imana izabatuza mu mahanga, ko izanabishyurira imyenda bafite ya Banki.. n’ibindi.

RGB ivuga ko muri ubu bushukanyi bwihishe mu buhanuzi hari n’abashuka abagore batagize amahirwe yo kubyara bakabasambanya ngo bazabyara.

Itangazo rya RGB riti:

“Abayoboke b’amadini n’amatorero barasabwa kugira ubushishozi, bakirinda kwemera ibyo bizezwa n’abiyita abahanuzi b’ibitangaza. Bikamunga imitungo y’ingo zabo cyangwa bikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo.”

Uru rwego rugasaba abanyamadini gutanga inyigisho ziboneye, zifasha abanayrwanda kwirinda inyigisho zibangamiye amahame y’uburenganzira bwa muntu cyangwa zinyuranya n’amategeko y’igihugu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X