Home > Amakuru Yose > Imikino > Mu Rwanda > RIB yatangaje ko Jean Bosco Mutangana wabaye Umushinjacyaha Mukuru (...)

RIB yatangaje ko Jean Bosco Mutangana wabaye Umushinjacyaha Mukuru yafunguwe by’agateganyo

By Imirasire On:3 November 2020
1530
photo

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Jean Bosco Mutangana wabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda wari umaze iminsi afungiye kuri station ya station ya Police ya Remera, yafunguwe by’agateganyo, gusa avuga ko iperereza ku cyaha akekwaho rigikomeje.

Inkuru y’ifungwa rya Mutangana Jean Bosco yamenyekanye mu cyumweru gishize ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangazaga ko uyu wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Mutangana Jean Bosco yarekuwe ejo hashize ku wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, gusa akavuga yarekuwe by’agateganyo azakomeza gukurikiranwa ari hanze ndetse ko iperereza ku cyaha akekwaho, rigikomeje.

Muri Nyakanga, Jean Bosco Mutangana yarahiriye kwinjira mu basanzwe bakora umwuga wo kunganira abandi mu mategeko (Avoka) ndetse biza kuvugwa ko yashinze inzu (cabinet) yo kunganira abantu mu mategeko.

Mutangana Jean Bosco amaze igihe mu rwego rw’Ubutabera by’umwihariko mu rwego rw’Ubushinjacyaha kuko yanigeze kuba umuvugizi w’uru rwego.

Yanabaye Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu igihe kinini, akaba yaranaburanye imanza zikomeye zirimo urwaregwagamo Emmanuel Mbarushimana uzwi ku izina rya Kunda woherejwe na Denmark ngo aburane ku byaha bya Jenoside.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma