Home > Amakuru Yose > Imikino > Rayon Sports yatangaje ko ibibazo bari bafitanye na Ivan Minnaert (...)

Rayon Sports yatangaje ko ibibazo bari bafitanye na Ivan Minnaert byakemutse

By On:14 September 2020
171
photo

Nyuma y’uko komite ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ifatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports byo kutemererwa kwandikisha abakinnyi, igihe cyose yaba itarangije kishyura umwenda ibereyemo Ivan Minnaert, wabaye umutoza wayo akaza kuyivamo yirukanwe mu buryo budakurikije amategeko, kuri ubu umuyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sports buratangaza ko ikibazo bari bafitanye n’uyu mutoza bamaze kugikemura mu buryo bw’ubwumvikane.

Ku wa 7 Nzeri, nibwo Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFA yahaye Rayon Sports ibaruwa iyimenyesha ko yafatiwe ibihano byo kudasabira ibyangombwa abakinnyi bayo muri ririya shyirahamwe nyuma y’uko ihawe igihe ntarangwa cy’iminsi 60 cyo kuba yishyuye uwahoze ari umutoza wayo Minnaert ariko ntibikore.

Muri iyi baruwa bandikiye Rayon Sports bagize bati: “Komisiyo y’Imyitwarire itegetse ko Rayon Sports FC idashobora kwandikisha abakinnyi bayo kugeza igihe izaba yarangije kwishyura Ivan Minnaert amafaranga yatsindiye.”

FERWAFA yafatiye ibihano Rayon Sports nyuma y’uko Ku wa 2 Nyakanga yandikiye iyi kipe iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, iyisaba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13 836 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujurire mu Ukuboza 2019 bitarenze mu minsi 60.

Kuri uyu wa 14 Nzeri 2020, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bubinyujije kuri twitter y’yi kipe bwatangaje ko ibibazo byari hagati ya Gikundiro nk’uko abakunzi n’abafana bayo bakunze kuyibyinirira na Ivan Minnaert byamaze gukemuka ndetse ibindi byisumbuyeho bazabiganirira ahiherereye.

Bagize bati: "Dushobora kwemeza ko Rayon Sports na Ivan Minnaert twamaze kumvikana ku buryo byo kwishyura! Ibindi birambuye tuzabiganirira mu mbere……Ibibazo twari dufitanye (@rayon_sports &Ivan Minnaert) byakemutse!"

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere habayeho ibiganiro birambuye hagati y’Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate n’uyu mutoza Ivan Minnaert byamaze umwanya munini aba bombi baganira uko uyu Minnaert yazishyurwa ndetse Rayon Sports ikaba yahise imuha igice kingana na miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, andi akazaba ayahabwa hagendewe ku buryo bumvikanye.

Ikibazo cy’umwenda wa Ivan Minnaer, Rayon Sports yari imufitiye cyari kimwe mu bibazo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yari ifite gikomeye ndetse benshi bemeza ko niba ari ukuri koko byakemutse n’ibindi biza kujya mu buryo dore ko ari n’abatemera ko ibyo kumwishyura byabaye bashingiye ku bibazo bimaze iminsi bigaragara byo kutishyura abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma