_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu:Umukozi wo murugo akurikiranyweho kwica abana babiri

Uwari umukozi wo mu rugo witwa Nyirarukundo Claudine, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho kwica abana babiri bo mu rugo yakoragamo afatanyije na mukase wabo.

Ibi byakozwe n’uyu mukozi wo mu rugo byamenyekanye ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2019 ubwo imirambo y’aba bana babiri barimo Mudatenguha Aswab wa Nsengiyumva Ahmed na mubyara we Benimana Afia bose b’imyaka itatu, yabonekaga mu cyobo kiri mu rutoki mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

Uwo mukozi ubwo yafatwaga kuri uyu wa kabiri yemeye icyaha ashinjwa, anasobanura uburyo umugore wa kabiri wa Nsengiyumva yamuhaye ibihumbi 10 Frw akamuha n’uburozi ngo abuhe abo bana, abonye barimo gusamba abajugunya mu cyobo.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yemereye umunyamakuru aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje.

Ati ’’Nibyo RIB ifite Nyirarukundo Claudine na Umubyeyi Bibienne bakurikirnweho icyaha cy’ubwicanyi bakoreye abana babiri, ayo makuru twayamenye taliki 18 z’uku kwezi, uko byakozwe bizagaragazwa n’iperereza ririmo gukorwa koko dosiye yarafunguwe’’
Yakomeje yemeza ko babonye amakuru y’uko uyu mukozi yahawe amafaranga ngo yice aba bana, ariko bakibikoraho iperereza.

Ingingo ya 107 y’ Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X