_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yahaye imyenda ikipe ya Etincelles nk’ikimenyetso cyo kuyishimira.AMAFOTO

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge yahaye ikipe ya Etincelles imyambaro ijyanye n’akazi kabo mu rwego rwo gushimira iyi kipe ko yamureze neza agakura ari umukinnyi w’intangarugero.


Tuyisenge Jacques akaba ari mu bakinnyi baguzwe amafranga menshi bava mu makipe amwe bajya muyandi dore ko nubwo byagizwe nk’ibanga ariko Tuyisenge bikaba byaravuzwe ko yaba yaraguzwe miliyoni zigera hafi muri 150 z’amanyarwanda ava mu ikipe ya Gor Mahia yerekeza mu ikipe ya Atlético Petróleos de Luanda yo mu gihugu cya Angola anakiniba ubu.

Uyu munsi rero kuri uyu wa mbere nibwo Tuyisenge yagejeje ku buyobozi iyi myenda igera kuri 30 y’amabara ya Etincelles Fc (umutuku n’umweru) mu rwego rwo kuyishimira nk’imwe mu ikipe yazamukiyemo.

Iyi myenda ikaba yarakozwe n’uruganda rwa Errea rusanzwe runakorera amakipe menshi yo mu Rwanda imyambaro harimo Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi. Iyi myenda ikaba yaratwaye amafranga angana n’ibihumbi 3 by’amadolali angana n’ibura na miliyoni 2 n’ibihumbi 800 mu mafranga y’u Rwanda.

Tuyisenge Jacque yakiniye Etincelles Fc kuva muri 2005 kugeza 2009.

Yanditswe na Machad Richard Nshimiyimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X