_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwatubyaye yakomoje ku makuru yavugaga ko yishumbushije Didy d’Or wahoze ari umukunzi wa Kimenyi Yves

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul ukina mu gihugu cya USA yatangaje ko amakuru yavuzwe ko akundana n’umukobwa witwa Didy d’Or wahoze ari umukunzi wa Kimenyi Yves ari ibihuha ahubwo ngo ni inshuti ye bisanzwe.

Abdoul Rwatubyaye myugariro w’ikipe y’igihugu asesekara i Kanombe

Rwatubyaye waraye ageze mu Rwanda ku isaha ya saa 19:30’, aje gukinira Amavubi mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CAN 2020,yavuze ko adakundana na Diddy d’Or nkuko byigeze kuvugwa ahubwo ngo ari inshuti bisanzwe.

Yagize ati:

“Didy ni inshuti yanjye, ni inshuti bisanzwe, turaganira, tukaba twanasangira nk’uko wamarana igihe n’inshuti yawe ariko nta kintu cy’urukundo gihari hagati yanjye nawe.”

Rwatubyaye wahoze akundana n’uwitwa Umurerwa Chelina bagatandukana,yavuze ko nta mukobwa bari mu rukundo muri iyi minsi.

Didy d’or wahoze ari umukunzi wa Kimenyi Yves umuzamu wa Rayon Sports

Rwatubyaye yavuze ko yishimiye guhamagarwa mu Mavubi ndetse ngo we na bagenzi be bagomba gukora ibishoboka byose bagahesha ishema u Rwanda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X