_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Sarpong yasabye imbabazi ahanwa na Ferwafa kubera gutuka abafana

Umukinnyi Sarpong Michael yahanwe na Ferwafa nyuma yo kuba yagaragaye atuka abafana akoresheje urutoki rwa musumbazose bisobanura igitutsi kibi.

Sarpong yazamuye urutoki rwo hagati yereka abafana bamuzomeraga

Ibi byabaye ubwo ikipe ye ya Rayon sports yatsindwaga mu mukino wayihuje n’ikipe ya Sunrise ibitego 2-1 i Nyagatare. Uyu mukinnyi yaje guhabwa ikarita y’umutuku ahanwe n’umusifuzi mu mukino mo hagati kuko yari amubwiye ibyiswe nabi nyamara yari anafite indi karita y;umuhondo bityo ahita asohorwa mu kibuga.

Sarpong utarishimiye gusohorwa mu kibuga; ndetse bikubitiraho n’abafana bamuzomeraga cyane muri sitade nibwo yakoze iki kimenyetso cyo kuzamura urutoki rwa musumbazose izindi akazihina bisobanura igitutsi kibi cyane.




Akanama ka FERWAFA mu myanzuro yako yahannye umukinnyi Sarpong gusiba umukino umwe nyuma yuko bicaranye n’uwari umuhagarariye mu mategeko akavuga ko uyu mukinnyi yasabye imbabazi FERWAFA, Rayon Sports ndetse n’abafana bose muri rusange ko atazongera.

Sarpong akaba azasiba umukino umwe uzayihuza na Marines Fc ku munsi wa 8 wa shampiyona.

Yanditswe na Machad Richard Nshimiyimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X