_atrk_opts = { atrk_acct:"/fLKj1a8wt002u", domain:"imirasire.com",dynamic: true}; (function() { var as = document.createElement('script'); as.type = 'text/javascript'; as.async = true; as.src = "https://d31qbv1cthcecs.cloudfront.net/atrk.js"; var s = document.getElementsByTagName('script')[0];s.parentNode.insertBefore(as, s); })();
Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi w’abagabo

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2019 u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagabo, umuryango utari uwa Leta AMEGERWA (Action of Men Engage for Gender Equality in Rwanda) uheraho ubashimira uruhare rwabo mu kubaka umuryango nyarwanda urambye unabasaba gukomeza uruhare rwabo mu gukomeza gukemura ibibazo biwubangamiye


Umuryango nyarwanda ufite intego yo guteza imbere ingengamatwara nziza y’abagabo-rugero bubaka urunana no gushyira hamwe kwabo mu Rwanda no mu karere, mu gushishikariza abandi bagabo kurwanya ingengamatwara mbi ya kigabo no guharanira ubufatanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere n’amahoro arambye; nawo wifatanije n’isi mu kwizihiza uwo munsi mukuru mpuzamahanga wahariwe abagabo ugira n’ubutumwa ubagenera.

NDAHIMANA Jean de Dieu umuyobozi wa AMEGERWA avuga ko bishimira kuba mu gihugu n’abagabo bagira uruhare mu kubaka umuryango “Kuri iyi taliki ya 19 ugushyingo; ibihugu birenga 70 birizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abagabo. Nka ( AMEGERWA twishimiye kuba mu gihugu cyacu binyuze muri Migeprof bazirikana uyu munsi kandi bagatanga umwanya wo guhuza Abafatanyabikorwa bari mu rugamba rwo gukomeza gukangurira Abagabo kugira uruhare mu kubaka Umuryango nyarwanda.”

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagabo ni umunsi wizihizwa kwisi hose ku italiki ya 19 ugushyingo buri mwaka. Uwo munsi Wagiyeho mu 1997 ubwo amatsinda y’abagabo mu bihugu by’u Burayi na Amerika bagaragazaga ko hari ibibazo abagabo bahura na byo biterwa no kutitabwaho muri Sosiyete. Ibi birimo kwiyahura, kudahabwa ubutabera mu gihe cya gatanya no kuba hari ibibihugu wasangaga abahungu bize amashuri meshi ari bacye ugereranyije n’abakobwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X