Monaco cosmetics

Umugabo ukina filime z’ubusambanyi ari kwiyamamariza kuyobora intara

Christian Sinclair ni uwa 8 kuri lisite y’ishyaka rya DéFi mu ntara ya Liège, uyu kandi akaba ari n’umukinnyi wa filime z’ubusambanyi (porno) utarabigize umwuga (amateur) ibi ndetse ntabwo abihisha.

Christian Sinclair asanzwe akina filimi za porono

Christian Sinclair watunguranye muri aya matora, afite intero (slogan) igira iti "Christian Sinclair, umukinnyi w’impinduka". Uyu mukinnnyi wa politike akanaba umukinnyi wa ’porno’ nkuko arimo kwitwa n’ibinyamakuru by’i Liège. Ishusho idasanzwe y’umuntu wiyamamariza ubuyobozi.

Ku myaka 43, uyu mugabo azwi nk’umuntu ukora ibintu byinshi bitandukanye aho yagaragaye muri filime "Le Gamin au vélo" y’abavandimwe Dardenne, ndetse yandika n’imivugo mu masaha ye y’ikiruhuko, by’akarusho yinjiye mu bya filime z’ubusambanyi aho amaze imyaka 20 muri izo nzira ndetse mu 2011 yatangiye gukora bene izi filime, ndetse akaba yemeza ko amaze kugaragara mu zirenga esheshatu.

Christian Sinclair, uhamya ko aganira na Marc Dorcel hamwe na Jacquie na Michel, abantu bazwi cyane mu ruganda rwa filime z’ubusambanyi, avuga ko atewe ishema no guhagararira ’igice benshi bafata nk’igisuzuguritse cyangwa urukozasoni’. Nubwo ku ikubitiro, kandidature ye yari yakuruye impaka mu ishyaka rya DéFi, nyuma ntabwo bigeze bamubuza guhisha ibikorwa bye.

Iyo agerageje guhuza uyu mwuga we hamwe na politike n’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Christian Sinclair avuga ko azagerageza gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kuringaniza imishahara hagati y’abagabo n’abagore. Ati "Kubera ko muri porno(filime z’ubusambanyi) ni ikinyuranyo: Abagore ni bo bahembwa neza kurusha abagabo."

src:7sur7

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/10/2018 saa 19:21

KUKI.! BASHOBORA KUBA UWOMUGABO YARABAROZE. ESE NURUKUNDOGUSA!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X