Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Umugabo wanjye yarikinishije cyane none asigaye asohora mu masegonda iyo ari kuntera akabariro

Umukunzi w’urubuga wa Imirasire.com yaratwandikiye atugezaho ikibazo yifuza ko abakunzi b’uru rubuga bamugira inama y’icyo yakora. Ngo umugabo we ntakimuhaza mu buriri. Ese wamufasha iki ngo azongere agire umunezero wo mu gitanda.

Umukunzi wa Imirasire.com yatwandikiye agira ati "Bavandimwe dusangiye uru rubuga mbona hari ibibazo bivugirwa hano bigakemuka, na njye ndaje ngo mungire inama ku kibazo mfite mu muryango wanjye.

Ndi umugore ukiri muto, ndubatse mbana n’umugabo tumaze kubyarana kabiri, umwana wacu mukuru afite imyaka itatu umutoya afite umwaka umwe.
Umugabo wanjye twashakanye mukunda cyane, afite akazi keza kamuhemba amafaranga ahagije nanjye mfite akazi keza muri Leta.

Mu by’ukuri umugabo wanjye dushakana nafashe icyemezo cyo kureka abahungu bose twari twarakundanye mbere, mubonamo umuntu unyuze umutima. Mu rugo iwanjye, umugabo tubana nabonaga ari umusore mwiza utagira uko asa haba mu mico no mu myifatire kandi ni ko ameze, mbona ari umuntu w’inyangamugayo, ariko mu buriri nta kintu amarira (ntampaza) ku buryo ubu numva aho kubura ibyishimo ngiye kumureka.

Inshuro nyinshi iyo agiye gutera akabariro ahita arangiza akiyishyiramo kandi ntiyongere guhaguruka. Hari n’ubwo arangiza atarayishyiramo.

Nagerageje kwihangana, mubwira ikibazo cy’uko numva mu buriri ntacyo amarira ariko nkabona ntacyo ahindura. Ntinya kumubwira ko nakundanye n’abandi bahungu mbere ndetse tukanaryamana kuko ntinya ko yambonamo umusambanyi akanangabanyiriza icyizere, cyangwa we akumva ko ntacyo amaze.

Gusa we yambwiye ko akiri muto yatinyaga kwandura sida cyangwa gutera inda abakobwa agahitamo kwikinisha( Kwisambanya) ngo akaba akeka ko aribyo byaba byaramugizeho ingaruka.

Mu by’ukuri umugabo wanjye aho bigeze numva ntakibashije kwihangana kuko atakibasha kumpaza mu buriri, numva namureka nkigendera.

Ubu mfite ikibazo cy’abo bana twabyaranye, kuko ndabakunda. Aho bigeze aha, umugabo wanjye twarasezeranye imbere y’Imana no mu mategeko, ariko mbura aho mpera naka gatanya kuko nabuze aho nahera nsobanurira umuryango impamvu yo gutandukana n’umugabo wanjye babona ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Bavandimwe mwamfasha kungira inama y’icyo nakora. Ese byashoboka ko uyu mugabo namwihanganira nkemera kubabara bigahera ku mutima? Umugabo wanjye se nimubwiza ukuri ikibazo mfite hari icyo yakora kugira ngo mu buriri bige bigenda neza mu buryo buhuye n’ibyifuzo byanjye?

Abana banjye se iki ni cyo gihe cyo kubasiga cyangwa nkabatwara se? Ubu se ko numva umugabo wanjye ntakimwizeye n’ubwo mu mutima harimo izo ntambara, nakora iki? Mumfashe ndabinginze.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/10/2019 saa 09:31

None c uwo muti witwa ngwiki, ese ntangaruka wagira ku muntu kuko harugihe wakiza bimwe wangiza ibindi?
Kanda hano umusubize

Manishimwe - 2/10/2019 saa 13:36

Muvandimwe ikibazo cyo kwikinisha uretse gutuma utabasha no gutera akabariro uko bikwiye,bishobora no kugukururira uburwayi butandukanye. Gusa iki kibazo ugihuriyeho n'abandi bagabo benshi kuko usanga bakira abasore barabyirirwagamo ugasanga mu gihe cyo gushaka bibakozeho. Uretse no kwikinisha ariko muri iki gihe usanga ingo ziri gusenyuka bitewe no kutitwara neza muri iki gikorwa bitewe n'uburwayi batazi cyangwa guhangayika bigatuma imwe mu myakura igira ikibazo ntikore neza. Ese mwari muziko buriya guhangayika,kurwara impyiko,Diabete ,,, bishobora gutuma unanirwa gukora imibonano mpuzabitsina uko bikwiye? nka bagenzi banjye nabafasha kuko maze kubona umubare munini wagiye ukira ubwo burwayi nyuma yo kubarangira umuti wa kizungu ariko ukomoka ku bimera haba izo ndwara zavuzwe haruguru cg ku bantu bikinishije bagahura n'icyo kibazo.Hari n'abandi usanga bararembejwe n'imitsi bigatuma batishyigura hari imiti yihariye yabugenewe. wahamagara kuri iyi nimero cg ukanabandikira kuri wtspp 0783602726.Bakorera i kigali haruguru ya gare yo mu mugi.Ibi mbabwira mbifitiye gihamya pe kandi mubyizere.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X