Home > Amakuru Yose > Imyidagaduro > Mu Rwanda > Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwasobanuye iby’urupfu rwa Jay (...)

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwasobanuye iby’urupfu rwa Jay Polly

By MAHAME On:2 September
3750
photo

Inkuru y’inshamugongo yazindukiye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda ni urupfu rw’Umuhanzi Tuyishime Josua wamenyekanye cyane ku izina rya Jay Polly, washizemo umwuka azize uburwayi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane aguye mu bitaro bya Muhima.

Amakuru aravuga ko uyu muhanzi yagejejwe ku bitaro bya Muhima avanywe kuri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo mu masaha y’ijoro, acyakirwa ahakirirwa indebe ahita yitaba Imana.

Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana gusa biravugwa ko we n’abandi bagororwa batatu b’inshuti ze hari ibinyobwa by’inkorano banywereye muri gereza, hanyuma bikabagiraho ingaruka.

Abandi babinyoye bo barakize ariko we bikomeza kumugiraho ingaruka ku buryo yakomeje gutaka mu nda, akajyanwa no kwa muganga ataka cyane bikamuviramo kwitaba Imana.

Gusa mu itangazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatanze ruvuga k’urupfu rwa Jay Polly, rwavuze ko kuri uyu wa 1 Nzeli 2021, we n’abandi bagororwa babiri banyoye uruvange rugizwe na Alcool, amazi n’isukari. Iyo Alcool abagororwa bari basanzwe bayifashisha mu kwiyogoshesha.

Itangazo rya RCS rivuga ko uyu muhanzi wari ufungiye muri Gereza ya Mageragere, yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yitabwaho n’abaganga.

Rikomeza riti “Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba, yaje kujyanwa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho ariko birangira aje kwitaba Imana.”

Uru rwego rwavuze ko amakuru y’ibanze rumaze kubona ari uko uyu muhanzi wari ufite imyaka 33 y’amavuko, we na bagenzi be babiri “Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement, basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwa n’imfungwa biyogoshesha, amazi n’isukari byavanzwe nabo ubwabo.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, na Laboratwari y’Ibimenyetso bya gihanga, batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Ku rundi ruhande, ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kane, nibwo imodoka ya Polisi y’u Rwanda yakuye umurambo w’uyu musore mu bitaro bya Muhima iwujyana mu bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Bamwe mu bantu ba hafi mu muryango w’uyu muhanzi, baravuga ko uyu gabo wari muri Gereza kuva muri Mata uyu mwaka, yarwaye bitunguranye akaza kugezwa ku bitaro bya Muhima arembye ku buryo yahise yitaba Imana.

Mukuru we, Uwera Jean Maurice yavuze ko murumuna we yitabye Imana agira ati "Polly yapfuye, ngo yaguye mu bitaro bya Muhima. Sinzi icyo yari arwaye kuko ku wa Mbere twavuganye ari muzima."

Tuyishime Josua benshi bamenye nka Jay Polly yari umuraperi ukomeye mu njyana ya Hip Hop u Rwanda rwagize kuva iyi njyana yamenyekana imbere mu gihugu.

Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.

Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.
Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

  J.Bosco i Rutsiro
  5 September

Bahanwe kuko biragayitse .

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma