Home > Amakuru Yose > Amakuru mashya > Mu Rwanda > Umuhanzi Nsengiyumva uzwi nka Gisupusupu yakatiwe igifungo cy’iminsi (...)

Umuhanzi Nsengiyumva uzwi nka Gisupusupu yakatiwe igifungo cy’iminsi 30

By Imirasire On:30 July
4590
photo

Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu yakatiwe igifungo cy’agateganyo cy’ iminsi 30 kugira ngo hakorerwe neza iperereza ku byaha ashinjwa byo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure no gukoresha umwana imirimo ivunanye.

Nsengiyumva yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha tariki 30 Kamena 2021, nyuma y’iminsi 12 yari amaze yihishahisha. Ibi byaha akurikiranyweho byabereye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro tariki 18 Kamena 2021.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

Make A Comment

Izindi Nkuru Wasoma