Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umutoza Eric Nshimiyimana watozaga As Kigali yasezeye iyi kipe

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 4 taliki ya 4 Ukwakira 2018 hari amakuru avugwa ko uwari umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana yamaze gusezera iyi kipe nyuma y’imyaka igera 4 ayitoza.

Uyu mutoza ubwo k’umunsi w’ejo yakoreshaga imyitozo yararangiye maze abwira abakinnyi ko abasezeyeho ko kandi nibatamubona k’umunsi ukurikiye (uyu munsi) ko ubwo atazaba akiri umutoza wabo.Nkuko bamwe mubakinnyi (bagizwe ibanga) babivuga bavuga ko yababwiye ko umutoza wese waza gukorana n’iyi kipe ko abakinnyi bazamwubaha bagakorana neza.

Umutoza Eric Nshimiyimana

Eric yageze muri As Kigali mu mwaka wa 2014 taliki 15 z’ukwezi kwa karindwi ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka abiri ayibereye umutoza mukuru.Muri 2016 uyu mutoza yongerewe amasezerano ngo akomeze ayitoze kuko yari imaze no kugenda yiyubaka igura abakinnyi batandukanye.

Nubwo byari byaravuzwe mbere ko Eric ashobora kweguzwa kuri uyu mwanya wo gutoza iyi kipe y’abanyamugi;Eric we yavuze ko ari umutoza wayo nubwo kuva mu kwezi kwa 7 yayitozaga ntamasezerano afite kuko yari yararangiye.

Machad Richard Nshimiyimana

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X